U Rwanda ruravuga ko itangazo rya Congo rica amarenga y’ikintu giteye impungenge

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yababajwe n’itangazo ry’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yashyize hanze, ivuga ko bimwe mu birikubiyemo bica amarenga ko hari gutegurwa umugambi wo kugaba ibitero ku Rwanda.

Itangazo rya Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryo kuri uyu wa 18 Mutarama 2023, rivuga ko rigaruka ku myanzuro y’inama y’i Luanda yo ku ya 23 Ugushyingo 2022, rivuga ko iki Gihugu kizakoresha uburyo bwose bushobora bwo kwirwanaho.

Izindi Nkuru

Kuri uyu wa Kane tariki 19 Mutarama 2023, Guverinoma y’u Rwanda na yo yashyize hanze itangazo risubiza iry’iya DRC, ivuga ko yababajwe n’byatangajwe n’iki Gihugu.

U Rwanda ruvuga ko iri tangazo rya DRC “rinyuranyije n’ibyemezo nyamukuru by’inama yo mu Ugushyingo, kandi rikanzurira ku byo umuntu yabonamo impungenge z’ibitero ku Rwanda.”

Guverinoma y’u Rwanda kandi yagarutse ku myigaragambyo iri gukorwa n’Abanyekongo yo kwamagana ingabo za EAC iri kubera i Goma ndetse no mu bindi bice bya DRC, bikagaragaza umugambi w’Igisirikare cy’iki Gihugu na Guverinoma yacyo wo kwivana mu biganiro byo gushaka amahoro by’i Nairobi n’i Luanda.

Iri tangazo rigira riti “Intego y’imyigaragambyo igamije kwirukanana ingabo mu gihe itangazo ry’i Luanda risaba ko habaho kohereza mu buryo bwuzuye ingabo z’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba.”

U Rwanda rwagarutse ku myanzuro y’i Luanda, ruvuga ko kandi iriya nama yanasabye ko Congo ihagarika ubufasha bwose bwaba ubwa politiki n’ubwa gisirikare iha umutwe wa FDLR ndetse n’indi mitwe yitwaje intwaro, ariko ko Congo itabyubahirije.

Iri tangazo rigira riti “DRC ikomeje kurenga kuri uyu mwanzuro ikomeza guha intwaro no kwifatanya n’imitwe imwe n’imwe mu burasirazuba bwa DRC.”

U Rwanda rukavuga ko ibi na byo bigaragaza kuburizamo imyanzuro y’i Nairobi yasabye ko iriya mitwe ibangamiye umutekano w’u Rwanda nka FDLR yamburwa intwaro ikanataha mu Bihugu ikomokamo.

Guverinoma ya Congo kandi yanahaye ikiraka abacancuro bari gufatanya na FARDC n’imitwe yiyambaje mu rugamba iri kurwanamo na M23.

Muri iri tangazo u Rwanda rwagize ruti “Kuba DRC yarahaye akazi abacancuro mpuzamahanga, ni gihamya ntashidikanywaho ko DRC iri gutegura intambara aho kuba amahoro.”

U Rwanda kandi rwagarutse ku mpunzi z’Abanyekongo zibarirwa mu bihumbi 75 ziri mu Rwanda ndetse zikomeje kwiyongeraho n’izindi ziri guhunga umunsi ku wundi muri ibi bihe, rukavuga ko Congo ikwiye gukemura ikibazo cy’izi mpunzi zigatahuka mu Gihugu cyazo nkuko zitahwemye kubyifuza.

Gusa rukavuga ko Guverinoma ya DRC itigeze yita kuri iki kibazo cy’impunzi zayo ndetse ikaba itaragize umuhate na muto wo gufasha izi mpunzi gusubira iwabo.

Muri iri tangazo, Guverinoma y’u Rwanda igira iti “Guverinoma ya DRC yashyize umukono ku myanzuro y’i Luanda n’i Nairobi nk’uruhande rumwe ruri mu zigomba kuyishyira mu bikorwa. Ibikorwa byo kutayubahiriza no kuyarogoya no kuyiregangiza ntakindi byerekana uretse amahitamo yo kwimakaza imvururu n’umutekano mucye.”

U Rwanda rusoza ruvuga ko Akarere k’Ibiyaga Bigari kadakwiye kwihanganira uku kunanirwa iyubahirizwa ry’inzira zo gushaka amahoro.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru