Umuhungu wa Perezida w’Igihugu kimwe yatawe muri yombi ku mpamvu idasanzwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Visi Perezida wa Guinée Équatoriale akaba n’umuhungu wa Perezida w’iki Gihugu, yategetse ko umuvandimwe we [na we ni umuhungu wa Perezida] afungwa kubera icyaha akurikiranyweho cyo kugurisha mu ibanga rikomeye indege ya kompanyi y’indege y’iki Gihugu.

Teodoro Nguema Obiang Mangue ni we watanze itegeko ko umuvandimwe we (bahuje Se ari we Perezida Teodoro Obiang Nguema Mbasogo) Ruslan Obiang Nsue afungwa kubera icyaha akekwaho cyo kugurisha indege yo mu bwoko bwa ATR72-500.

Izindi Nkuru

Iyi ndege yagurishijwe n’umuhungu wa Perezida wa Guinée Équatoriale mu buryo bunyuranyije n’amategeko, yaguzwe na Kampanyi y’indege ya Espagne.

Uyu muhungu wa Perezida yafunzwe umusibo ejo hashize, ku wa Gatatu, ariko ifungwa rye ryatangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Mutarama 2023.

Ruslan Obiang Nsue, yahoze ari umuyobozi mukuru w’ikigo cy’Igihugu gishinzwe iby’indege kitwa Ceiba International airline.

Inzego zishinzwe iperereza muri Guinée Équatoriale, umwaka ushize zatangiye iperereza ku ndege yaburiwe irengero yari iri gukorerwa muri Espagne, byaje kugaragara ko ari yo uyu muhungu wa Perezida yagurishije.

Visi Perezida w’iki Gihugu, Nguema Obiang Mangue akaba n’umuvandimwe w’uyu wafunzwe, bahuje se gusa, ni we watanze itegeko ko afungirwa iwe kugira ngo aryozwe iki cyaha mu nzego z’ubucamanza.

Nanone kandi Nguema Obiang Mangue “yasabye ko Perezida w’Igihugu amuhagarika ku nshingano zose yari afite mu kigo Gihugu kubera uburiganya yakoresheje akagurisha ATR72-500.”

Perezida Teodoro Obiang Nguema se w’uyu muhungu ukekwaho kugurisha indege y’Igihugu, ni we Mukuru w’Igihugu kugeza ubu umaze igihe kinini ku butegetsi ku Isi kuko yabugiyeho kuva mu 1979, akaba aherutse kongera gutorerwa manda ya gatandatu mu kwezi k’Ukuboza aho yagize amajwi 95%.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru