Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, avuga ko hari ibintu byatuma ibibazo by’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa DRC biranduka burundu, birimo kuba iki Gihugu kigomba kubanza kumva ko ikibazo ari icyacyo.
Mu mpera z’icyumweru gishize, tariki 12 Intumwa za Guverinoma y’u Rwanda n’iz’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zongeye guhurira i Luanda muri Angola mu nama ya gatanu yo ku rwego rw’Abaminisitiri.
Iyi nama yafatiwemo ibyemezo binyuranye birimo kuba Ibihugu byombi byarashyize umukono ku myanzuro yo kurandura umutwe wa FDLR, ari na wo zingiro ry’ibibazo by’umutekano mucye biri mu burasirazuba bwa Congo ndetse n’ibiri hagati y’iki Gihugu n’u Rwanda.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungire wari uyoboye intumwa z’u Rwanda, avuga ko kugira ngo haboneke umuti w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa DRC, hari ibintu bitatu bigomba gukorwa n’iki Gihugu.
Ati “Twe tunatekereza ko bitanagoye, harimo ubushake bwa politiki. Icya mbere ni uko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo igomba kugira iki kibazo icyayo, ntigishyire ku baturanyi, ntishinje u Rwanda gushyikira ngo umutwe wa M23.”
Amb. Nduhungirehe avuga ko ibyo kuba Congo ihoza u Rwanda mu kanwa irushinja ibinyoma, atari byo bizayiha umuti w’ibibazo ifite.
Ati “Perezida [Felix Tshisekedi] iyo agiye gusura ikindi Gihugu, avuga u Rwanda aho kuvuga umubano wa Congo n’icyo Gihugu, mwabonye ko iyo habaye inama y’Abaminisitiri ba Siporo, bavuga u Rwanda, iy’abaminitisi b’ibidukikije bakavuga u Rwanda, […]. Twebwe icyo tubasaba, ni uko iki kibazo bakigira icyabo kandi kugira ngo bakigire icyabo, hagomba ibintu bibiri, mbere na mbere ni ubushake bwa politiki, kandi icya kabiri, bagashaka igisubizo mu mizi.”
Ikibazo cy’umutekano mucye cyakunze kuba akarande muri DRC, gishinze imizi ku ihohoterwa ryakomeje gukorerwa Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi, byanatumye havuka umutwe wa M23 wo guharanira uburenganzira bwabo.
Nduhungirehe ati “Iki kibazo kizakemurwa ari uko Leta ya Congo yiyemeje kugirana imishyikirano itaziguye hagati ya Guverinoma n’uyu mutwe wa M23, kugira ngo iki kibazo kibonerwe igisubizo kirambye.”
Akomeza agaragaza ibi bisabwa kubahirizwa na Guverinoma ya Congo, akavuga ko umutwe wa FDLR ugizwe na bamwe mu basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ugakomereza ingengabitekerezo yayo mu burasirazuba bwa DRC, ari na wo zingiro ry’ibi bibazo.
Ati “Aha hagomba ubushake bwa Guverinoma ya Congo, bwo kurandura iyi virusi mu karere, kuko FDLR ntabwo ari umubare w’abantu, ntabwo ari ingabo gusa, ni ingengabitekerezo ya Jenoside irimo inakwirakwizwa mu karere kose, inakwirakwizwa mu yindi mitwe nka Wazalendo n’indi bakorana, ku buryo ari ngombwa ko Guverinoma ya Congo igira ubushake bwo kurandura uyu mutwe wa FDLR kuko ari wo uteza ibibazo mu karere.”
Naho icya gatatu, ni ikibazo cy’ingabo z’amahanga zamaze kwinjira muri ibi bibazo, zirimo iz’u Burundi, iza SADC ndetse n’abarwanyi b’abacancuro b’Abanyaburayi.
Ati “Aha turanabaza Abanyaburayi ukuntu bemera abacancuro b’Abanyaburayi baza muri Congo binyuranyije n’amasezerano mpuzamahanga kandi bakaba baje kongera amavuta ku muriro.”
Akomeza agira ati “Rero izo ngabo z’amahanga ziza zitaje gukemura ikibazo ahubwo zije kurwanirira Congo kandi twifuza ko habaho ibiganiro, ibyo ni ikibazo, Leta ya Congo ndetse n’ibyo Bihugu bigomba kwibaza kugira ngo bishake umuti urambye.”
Guverinoma y’u Rwanda isaba ibi Bihugu byohereje ingabo zabyo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gutekereza kuri iki cyemezo byafashe, bikareba niba kitanyuranyije n’inzira zigomba kuvamo umuti w’ibibazo.
RADIOTV10