U Rwanda rwagaragaje itandukaniro ry’amasezerano ya mbere n’amashya rizatuma ntawongera kuyanenga

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye ibishya byongewe mu masezerano mashya yayo n’u Bwongereza, bikuraho impungenge zagaragajwe n’Urukiko, ikavuga ko n’iyo yasubizwa imbere yarwo, ntaho rwahera ruyanenga.

Byatangajwe n’Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, uvuga ko aya masezerano mashya afite ingufu kurusha ayari yasinywe mbere.

Izindi Nkuru

Urukiko rw’Ikirenga mu Bwongereza, rwatesheje agaciro amasezerano ya mbere, rwagaragaje ko hari impungenge ko abimukira cyangwa abashaka ubuhungiro bazoherezwa mu Rwanda, bashobora kuzahita basubizwa mu Bihugu baturutsemo.

Alain Mukuralinda agaragaza ibishya byashyizwe muri aya masezerano bisubiza izi mpungenge, yagize ati “U Rwanda n’u Bwongereza bongeye kugaragaza ko bitashoboka. Bijya noneho mu masezerano twavuga ko afite ingufu kurusha ayari yabaye mbere, kuko yasinywe na Guverinoma zombi [n’ubundi ni zo zari zayasinye], ariko noneho azanyura no mu Nteko z’Ibihugu byombi kugira ngo abashe gushyirwa mu bikorwa.”

Aya masezerano mashya kandi ashyiraho Urukiko rushobora kuziyambazwa n’abimukira nabasaba ubuhungiro, bifuza kujuririra mu gihe hafatwa icyemezo batishimiye.

Mukuralinda ati “Ibyo na byo ni ibyongerera icyizere ayo masezerano yashyizweho umukono, ku buryo n’uwayasubiza imbere y’Umucamanza, yavuga ati ‘ariko noneho murayanenga iki?’.”

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, avuga kandi ko izindi mpinduka zabayeho, ari uko havuguruwe amategeko arebana n’impunzi ku mpande zombi.

Ati “Na yo harimo utubazo, na yo yaravuguruwe ku mpande zombi. Ni ukuvuga ngo ibyari byanenzwe byose mu cyemezo cya mbere, byafashweho icyemezo cy’uburyo byakosorwa.”

Akomeza agira ati “Ikindi gikomeye kirimo, ni ukuvuga ngo ese umwimukira aramutse aje bagafata icyemezo cyo kumwirukana cyangwa se ntibamuhe uburenzira bwo gutura, byagenda bite?, ese yasubizwa iwabo?, ese yajyanwa ahandi? Mu masezerano yashyizweho umukono biragaragara ko bashyizemo nibura uburyo butatu.”

Ubwo buryo butatu, harimo ko umuntu aramutse atabaye impunzi, ashobora kubona uburenganzira bwo kuba umwimukira, cyangwa agahabwa uburenganzira bwo gutura mu Rwanda.

Mukuralinda avuga kandi muri aya masezerano mashya, yanongeye gushimangira ibiri mu ya mbere ko, mu gihe abazoherezwa, hazagira abashaka gusubira mu Bihugu byabo, bazafashwa mu buryo bwose, bagahabwa amafaranga y’urugendo, n’ibindi byose bazakenera.

Ati “Bivuze ngo impungenge zari ziri mu masezerano ya mbere byatuma akosorwa, byarakosowe byose muri aya masezerano mashya afite ingufu zirushijeho mu gutegeka Ibihugu byayashyizeho umukono mu kuyashyira mu bikorwa.”

Amasezerano yasinywe kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Ukuboza

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru