Zambia: Habaye igisa n’igitangaza nyuma y’uko hari abamaze iminsi 5 baragwiriwe n’ikirombe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma y’iminsi itanu abantu 25 bagwiriwe n’ikirombe mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Zambia, habonetse umwe muri bo ukiri muzima, mu gihe abandi umunani na bo babonetse barapfuye.

Iyi mpanuka yatewe n’imvura nyinshi yaguye mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Zambia mu bilometeri 400 uvuye mu Murwa Mukuru i Lusaka.

Izindi Nkuru

Bimwe mu birombe bicukurwamo amabuye y’agaciro biherereye muri aka gace, byararidutse ndetse biridukana abantu 25 bari babirimo.

Kugeza ubu hamaze kuboneka abantu icyenda, ariko umunani muri bo babonetse barashizemo umwuka, mu gihe undi umwe yabonetse agihumeka.

Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema, yatangaje ko agifite icyizere ko mu bacukuzi bagwiriwe n’inkangu hashobora kugira abavomo bakiri bazima.

Hichilema kandi yavuze ko Guverinoma y’Igihugu cye izakora ibishoboka byose kugira ngo hashyirwe imbaraga mu kwirinda ko habaho ingaruka nk’izi, kuko igiye gukarishya amategeko ajyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, bugakorwa mu buryo bunoze.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru