Saturday, September 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

U Rwanda rwameneye ibanga amahanga icyarufashije guhangana n’ikibazo kigeze kujegeza Isi

radiotv10by radiotv10
24/06/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
U Rwanda rwameneye ibanga amahanga icyarufashije guhangana n’ikibazo kigeze kujegeza Isi
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko imbaraga zihariye zakoreshejwe n’ubuyobozi bw’iki Gihugu mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19, ari umusaruro w’ibyo rwubatse mu rwego rw’ubuzima mu myaka icumi ishize, birimo kongera amavuriro n’umubare w’abakora mu buvuzi.

Byatangajwe na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente, mu nama yabereye i Paris mu Bufaransa muri iki cyumweru, ku wa Gatanu tariki 23 Kamena 2023.

Muri iyi nama, abakuriye urwego rw’ubuzima mu Bihugu byabo, bavuze ko Ibihugu bikennye n’ibiri mu nzira y’amajyambere bifite urwego rw’ubuzima rucumbagira, kandi ko byigaragaje ubwo hadukaga icyorezo cya COVID-19, kigashegesha bikomeye ibyo Bihugu bikennye.

Kuri iyo ngingo, Minisitiri w’Intebe, Dr Edouad Ngirente; yagaragaje ko u Rwanda rwo rwitwaye neza mu guhangana n’iki cyorezo cya COVID-19, kandi ko byose rubikesha ibyubatswe mu myaka icumi ishize.

Yagize ati “Ibyo twakoze byatangiye gutanga umusaruro. Icizere cyo kubaho cyarazamutse mu myaka isaga 20 ishize, ariko hari n’ibindi bigaragaza iterambere ry’ubuvuzi.”

Yakomeje agira ati “Iyo ushaka guteza imbere ubuvuzi, ugomba kubanza gushyigikira icya mbere ari na cyo cy’ingenzi, ugomba kubanza kugira amavuriro ahagije kubera ko abaturage bariyongera. Icya kabiri ugomba kumenya ko ayo mavuriro afite ibikoresho. Ikindi abantu bajya bibagirwa; ni abakozi bashoboye, ushobora kugira amavuriro n’ibikoresho, ariko ntacyo wageraho udafite abakozi bashoboye. Ni yo mpamvu mu Rwanda dufite gahunda y’imyaka icumi yo guhugura abakora mu rwego rw’ubuzima. Buri mwaka twihaye intego y’umubare w’abakozi tugomba guhugura. Ndetse dukora n’ibishoboka byose kugira ngo iyi mikoranire idufashe kubigeraho.”

Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat avuga ko ubu buryo bwakoreshejwe n’u Rwanda, bukwiye kwifashishwa n’ibindi Bihugu.

Yagize ati “Ntidushobora kugera ku iterambere tutabanje gushora imari mu rwego rw’ubuzima. COVID-19 yerekanye ko abaturage basaga miliyari imwe bawutuye badashobora gutera imbere mu gihe urwego rw’ubuzima rucumbagira. Nubwo hari ingamba zafashwe mu guteza imbere tugomba kunoza urwego rw’ubuzima.”

Akomeza agira ati “Nk’uko Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda yabivuze, tugomba guhugura abakora muri urwo rwego. Tugomba no guhagarika gutumiza inkingo z’abaturage bacu basaga miliyari 1.4.”

Kuba bitaragera ku rwego rukenewe; Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus uyobora ishami ry’Umuryango w’Abimbumbye rishinzwe Ubuzima, avuga ko Ibihugu bitigeze bishyira ubuvuzi bw’ibanze mu byihutirwa.

Ati “Muri rusange hari ibyakozwe nubwo hakiri ibibazo byinshi. Urebye Ibihugu bikize ntibyigeze bishyira amafaranga menshi mu rwego rw’ubuzima. Bahugiye mu guteza imbere imishinga y’ikoranabuhanga na serivisi. Ariko igitangaje ni uko Ibihugu biri mu nzira y’amajyambere ari byo byagerageje guhangana na COVID-19 kubera ko byagerageje kubaka inzego z’ubuzima. Kubera ko ibyo bihugu bisanzwe byugarijwe n’ibiza birimo korera na Ebola.

Muri uru rugendo rwo kubaka ubuvuzi buhangana n’ibyorezo; Dr Akinwumi “Akin” Adesina ayobora Banki Nyafurika ishinzwe iterambere, avuga ko ubuvuzi bwo ku Mugabane wa Afurika bucumbarira.

Agaragaza ko 40% ya miliyari 1.4 z’abaturage ba Afurika bakora ingendo ndende bajya ku mavuriro, kandi na yo akaba atujuje ibisabwa.

Avuga ko 50% y’amavuriro yo mu Bihugu byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara atagira amazi n’ibikoresho by’isuku, ndetse n’afite amashanyarazi ni mbarwa.

Ibihugu byagaragaje ko u Rwanda rwabyitwayemo neza

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 − three =

Previous Post

Habaye ibitunguranye ku isomwa ry’icyemezo cy’abarimo uwabaye Mayor wa Gasabo n’umunyemari Dubai

Next Post

Umushinga wa rutura wakunze guteza urunturuntu hagati y’Ibihugu bitatu wongeye kuzamurwa

Related Posts

Ingabire Victoire yagarutse imbere y’Urukiko arugezeho icyifuzo

Igisubizo u Rwanda ruhaye u Burayi bwarutegetse gufungura umunyapolitiki Ingabire Victoire ataranaburana

by radiotv10
12/09/2025
1

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungire yibukije Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi yasabye ko Ingabire Victoire Umuhoza...

UPDATE: Amakuru agezweho ku basore bagaragaye bakorera ubugome umukobwa muri Kigali

UPDATE: Amakuru agezweho ku basore bagaragaye bakorera ubugome umukobwa muri Kigali

by radiotv10
12/09/2025
0

Polisi y’u Rwanda yemeje ko yamaze gufata umwe mu basore bagaragaye mu mashusho bari gukubita umukobwa bakoresha umuhoro, byabereye mu...

Amakuru arambuye ku bukwe bwahindutse agahinda habura amasaha ngo butahe

Amakuru arambuye ku bukwe bwahindutse agahinda habura amasaha ngo butahe

by radiotv10
12/09/2025
0

Umusore n’inkumi bo mu Murenge wa Bushenge mu Karere ka Nyamasheke, bagombaga gukora ubukwe, bajyanywe mu Bitaro nyuma yo gutegwa...

Nyaruguru: Abahinzi b’icyayi bagaragarijwe isomo bakwiye gukura mu kuba cyarabahinduriye imibereho

Nyaruguru: Abahinzi b’icyayi bagaragarijwe isomo bakwiye gukura mu kuba cyarabahinduriye imibereho

by radiotv10
12/09/2025
0

Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr Mark Cyubahiro Bagabe, avuga ko ubuhinzi bw'icyayi mu karere ka Nyaruguru bwazamuye imibereho y'ababukora, bityo ko...

Ntibanyurwa n’igisubizo bakunze guhabwa ku mbogamizi batahwemye kugaragaza

Ntibanyurwa n’igisubizo bakunze guhabwa ku mbogamizi batahwemye kugaragaza

by radiotv10
12/09/2025
0

Abahinzi b'umuceri mu gishanga cya Kibaya-Cyunuzi mu Karere ka Ngoma, bavuga ko batahwemye kugaragaza imbogamizi zo kuba badafite aho banika...

IZIHERUKA

Ingabire Victoire yagarutse imbere y’Urukiko arugezeho icyifuzo
MU RWANDA

Igisubizo u Rwanda ruhaye u Burayi bwarutegetse gufungura umunyapolitiki Ingabire Victoire ataranaburana

by radiotv10
12/09/2025
1

Umuhanzi Israel Mbonyi yararikiye abakunzi be n’aba muzika Nyarwanda icyo abahishiye

Umuhanzi Israel Mbonyi yararikiye abakunzi be n’aba muzika Nyarwanda icyo abahishiye

12/09/2025
Amakuru mashya: Ukekwaho kwica Charlie wavugishije benshi ku Isi yafashwe

Amakuru mashya: Ukekwaho kwica Charlie wavugishije benshi ku Isi yafashwe

12/09/2025
UPDATE: Amakuru agezweho ku basore bagaragaye bakorera ubugome umukobwa muri Kigali

UPDATE: Amakuru agezweho ku basore bagaragaye bakorera ubugome umukobwa muri Kigali

12/09/2025
Amakuru arambuye ku bukwe bwahindutse agahinda habura amasaha ngo butahe

Amakuru arambuye ku bukwe bwahindutse agahinda habura amasaha ngo butahe

12/09/2025
Dore ibihano bishya bizajya bitangwa ku makosa yagaragaye mu mupira w’amaguru mu Rwanda

Dore ibihano bishya bizajya bitangwa ku makosa yagaragaye mu mupira w’amaguru mu Rwanda

12/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umushinga wa rutura wakunze guteza urunturuntu hagati y’Ibihugu bitatu wongeye kuzamurwa

Umushinga wa rutura wakunze guteza urunturuntu hagati y’Ibihugu bitatu wongeye kuzamurwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Igisubizo u Rwanda ruhaye u Burayi bwarutegetse gufungura umunyapolitiki Ingabire Victoire ataranaburana

Umuhanzi Israel Mbonyi yararikiye abakunzi be n’aba muzika Nyarwanda icyo abahishiye

Amakuru mashya: Ukekwaho kwica Charlie wavugishije benshi ku Isi yafashwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.