Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

U Rwanda rwatangaje inkuru nziza ku butaka rwahawe bumaze imyaka 10 ntacyo bukoreshwa

radiotv10by radiotv10
11/05/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
U Rwanda rwatangaje inkuru nziza ku butaka rwahawe bumaze imyaka 10 ntacyo bukoreshwa
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma ivuga ko ubutaka Igihugu cya Djibouti cyahaye u Rwanda mu myaka 10 ishize, bugiye gutunganywa kugira ngo butangire kubyazwa umusaruro.

Mu myaka irindwi ishize Perezida Paul Kagame yari yavuze ko bigomba kwihutishwa kuko byagombaga kugira uruhare rukomeye ku bucuruzi bw’u Rwanda n’amahanga.

Kuva muri 2013 kugeza 2023; Imyaka icumi irashize Igihugu cya Djibouti gihaye u Rwanda ubutaka bungana na hegitari 20 buherereye ku cyambu cya Djibouti na Dubai.

Muri 2017 Guverinoma ya Djibouti yongeye guha u Rwanda izindi hegitari 40. Aho hari nyuma y’umwaka umwe u Rwanda ruhaye Djibouti hegitari 10 zo mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro.

Ubwo butaka bw’u Rwanda muri Djibouti hashingiye ku gace buherereyemo, bwafatwaga nk’andi mahirwe mu bucuruzi n’ishoramari by’u Rwanda.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, kuri uyu wa Gatatu yari kumwe na mugenzi we wa Djibouti, Mahmoud Ali Youssouf; yavuze ko bemeranyijwe kubyaza umusaruro ubu butaha.

Dr Biruta yagize ati “Icyo twumvikanye muri iyi nama ni uko hakorwa inyigo zikarangira vuba. Kugira ngo ubwo butaka bubashe gukorwaho ishoramari nk’uko byari biteganyijwe. Ibyo twumvikanye ko twihutira kubikora kuko hari ababishinzwe bagiye basura ubwo butaka ku mpande zombi. Igikwiye kwihutishwa rero uyu munsi ni ukurangiza inyigo zijyanye n’ishoramari rigomba gukorwa kuri ubwo butaka.”

Uyu mukuru wa dipolomasi y’u Rwanda yakomeje agira ati “Ubutaka twahaye Djibouti buje bukurikira ubwo bahaye u Rwanda. bo babikoze mbere, twebwe twabishyuraga. Hari uburyo bwinshi bwo kububyaza umusaruro. Ariko abikorera ku giti ni bo bagomba gufata iya mbere. Djibouti ni Igihugu giherereye ahantu heza. Iruhande rw’inyanja itukura.

Yakomeje agira ati “Dukora ubucuruzi bwinshi bwambukiranya muri ako gace. Nidutunganya kariya gace, tuzagira inyungu zitandukanye. Bizatuma ibicuruzwa byacu bibasha kugera kuri kiriya cyambu. Ndetse ntidushyiraho n’ubwo bufasha indege zitwara imizigo; bizagabanya igihe ibicuruzwa byacu bimara mu nzira biva muri kariya gace biza hano. Ariko turashaka ko abikorera bafata iya mbere, Guverinoma ikaba umufatanyabikorwa.”

Aba bayobozi ba Guverinoma z’Ibihugu byombi impande zombi zifitanye amasezerano menshi ariko amenshi akaba atarashyirwa mu bikorwa.

Ayo masezerano kandi yongeweho andi arebana n’amahugurwa mu bya dipolomasi; ayo guteza imbere ubuhinzi n’ubukerarugendo, yasinywe kuri iyi nshuro.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × three =

Previous Post

Umusesenguzi agaragaje ikirengagijwe n’Umuryango wiyemeje kohereza izindi ngabo muri Congo

Next Post

Ubutumwa bw’ingenzi bwahawe Abapolisi bagiye kujya mu butumwa bw’amahoro

Related Posts

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

IZIHERUKA

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda
MU RWANDA

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ubutumwa bw’ingenzi bwahawe Abapolisi bagiye kujya mu butumwa bw’amahoro

Ubutumwa bw’ingenzi bwahawe Abapolisi bagiye kujya mu butumwa bw’amahoro

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.