Guverinoma ivuga ko ubutaka Igihugu cya Djibouti cyahaye u Rwanda mu myaka 10 ishize, bugiye gutunganywa kugira ngo butangire kubyazwa umusaruro.
Mu myaka irindwi ishize Perezida Paul Kagame yari yavuze ko bigomba kwihutishwa kuko byagombaga kugira uruhare rukomeye ku bucuruzi bw’u Rwanda n’amahanga.
Kuva muri 2013 kugeza 2023; Imyaka icumi irashize Igihugu cya Djibouti gihaye u Rwanda ubutaka bungana na hegitari 20 buherereye ku cyambu cya Djibouti na Dubai.
Muri 2017 Guverinoma ya Djibouti yongeye guha u Rwanda izindi hegitari 40. Aho hari nyuma y’umwaka umwe u Rwanda ruhaye Djibouti hegitari 10 zo mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro.
Ubwo butaka bw’u Rwanda muri Djibouti hashingiye ku gace buherereyemo, bwafatwaga nk’andi mahirwe mu bucuruzi n’ishoramari by’u Rwanda.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, kuri uyu wa Gatatu yari kumwe na mugenzi we wa Djibouti, Mahmoud Ali Youssouf; yavuze ko bemeranyijwe kubyaza umusaruro ubu butaha.
Dr Biruta yagize ati “Icyo twumvikanye muri iyi nama ni uko hakorwa inyigo zikarangira vuba. Kugira ngo ubwo butaka bubashe gukorwaho ishoramari nk’uko byari biteganyijwe. Ibyo twumvikanye ko twihutira kubikora kuko hari ababishinzwe bagiye basura ubwo butaka ku mpande zombi. Igikwiye kwihutishwa rero uyu munsi ni ukurangiza inyigo zijyanye n’ishoramari rigomba gukorwa kuri ubwo butaka.”
Uyu mukuru wa dipolomasi y’u Rwanda yakomeje agira ati “Ubutaka twahaye Djibouti buje bukurikira ubwo bahaye u Rwanda. bo babikoze mbere, twebwe twabishyuraga. Hari uburyo bwinshi bwo kububyaza umusaruro. Ariko abikorera ku giti ni bo bagomba gufata iya mbere. Djibouti ni Igihugu giherereye ahantu heza. Iruhande rw’inyanja itukura.
Yakomeje agira ati “Dukora ubucuruzi bwinshi bwambukiranya muri ako gace. Nidutunganya kariya gace, tuzagira inyungu zitandukanye. Bizatuma ibicuruzwa byacu bibasha kugera kuri kiriya cyambu. Ndetse ntidushyiraho n’ubwo bufasha indege zitwara imizigo; bizagabanya igihe ibicuruzwa byacu bimara mu nzira biva muri kariya gace biza hano. Ariko turashaka ko abikorera bafata iya mbere, Guverinoma ikaba umufatanyabikorwa.”
Aba bayobozi ba Guverinoma z’Ibihugu byombi impande zombi zifitanye amasezerano menshi ariko amenshi akaba atarashyirwa mu bikorwa.
Ayo masezerano kandi yongeweho andi arebana n’amahugurwa mu bya dipolomasi; ayo guteza imbere ubuhinzi n’ubukerarugendo, yasinywe kuri iyi nshuro.
David NZABONIMPA
RADIOTV10