Tuesday, September 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

U Rwanda rwatanze inkunga ya Miliyari 1,5Frw yo kugoboka Ibihugu byahuye n’isanganya ridasanzwe

radiotv10by radiotv10
27/08/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
U Rwanda rwatanze inkunga ya Miliyari 1,5Frw yo kugoboka Ibihugu byahuye n’isanganya ridasanzwe
Share on FacebookShare on Twitter

U Rwanda rwatanze inkunga ya miliyoni 1.2$ (arenga miliyari 1,5 Frw) yo gufasha Ibirwa bya Caribbean byibasiwe n’inkubi y’umuyaga udasanzwe wiswe ‘Hurricane Beryl’ wabaye mu mezi abiri abanziriza uku turimo.

Ibi Birwa byibasiwe n’inkubi y’umuga wiswe Hurricane Beryl mu kwezi kwa Kamena na Nyakanga uyu mwaka, wangije byinshi birimo inzu zasenyutse.

Nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Guverinoma y’u Rwanda yatanze Ibihumbi 300 $ (arenga miliyoni 400 Frw) kuri buri Kirwa muri ibi bine bya Caribbean ari byo Grenada, Jamaica, Barbados ndetse na St. Vincent and the Grenadines.

Itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ryagiye hanze kuri uyu wa Mbere tariki 26 Kanama, rigira riti “U Rwanda rwitabye karame mu kwifatanya n’Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth mu gutera inkunga Ibihugu bya Commonwealth byagizweho ingaruka na Hurricane Beryl.”

Iri tangazo rigakomeza rigira riti “Ni muri urwo rwego, 1 200 000 y’Amadolari ya US dollars azafasha Grenada, Jamaica, Barbados ndetse na St. Vincent na Grenadines.”

U Rwanda rwinjiiye mu Muryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza Commonwealth muri 2009, ruza no kuwuyobora kuva muri Kamena 2022 kugeza muri Werurwe 2024, aho Perezida Paul Kagame yari Umuyobozi wawo.

U Rwanda rwatanze iyi nkunga yo kugoboka ibi Birwa, nyuma y’ukwezi kumwe rugobotse ibindi Bihugu, aho mu kwezi gushize kwa Nyakanga rwatanze inkunga ya toni 2 000 z’ibigori byo gufasha Ibihugu nka Zimbabwe na Zambia, byahuye n’amapfa akomeye.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, ivuga ko “u Rwanda ruzakomeza gutanga inkunga mu bushobozi bwarwo, ku rwego rw’ubufatanye mu ruhando mpuzamahanga ku Bihugu bizaba byahuye n’ibiza cyangwa byagize andi majye adasanzwe, nk’uko n’ubundi rwakomeje kubikora mu bihe byatambutse yaba mu karere ndetse no hanze yako.”

Uku gutabara abari mu kaga kandi byakunze kugaragazwa n’u Rwanda no mu bihe bya vuba, aho rwakomeje kwakira impunzi ziturutse muri Libya, ndetse rukaba rwari ruherutse kugirana amasezerano n’u Bwongereza yo kwakira abimukira n’abashaka ubuhungiro, nubwo aya yo yaje guhagarara adashyizwe mu bikorwa.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten − one =

Previous Post

Nyabihu: Inzoga z’inkorano zitwa ‘Igisabasaba’ na ‘Nzogejo’ ziravugwaho gukoresha bamwe ibidakorwa

Next Post

Hatangajwe umubare mushya w’insengero zimaze gukorerwa igenzura mu Rwanda n’izagaragaye ko zizasenywa burundu

Related Posts

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

by radiotv10
16/09/2025
0

Amashuri yose yo mu Mujyi wa Kigali; guhera ku y’incuke kugeza ku makuru na za kaminuza, yibukijwe ko mu cyumweru...

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

by radiotv10
16/09/2025
0

Umurambo w’umugabo uri mu kigero cy’imyaka 35, wasanzwe muri ruhurura iri mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarungege mu...

Abaturiye ikiraro giteye impungenge bagaragaje icyo basaba

Abaturiye ikiraro giteye impungenge bagaragaje icyo basaba

by radiotv10
16/09/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabaya mu Karere ka Ngororero barasaba gusanirwa ikiraro cyangiritse ku muhamda werecyeza ku ruganda...

Eng.-New electricity tariffs in Rwanda may be announced soon

Eng.-New electricity tariffs in Rwanda may be announced soon

by radiotv10
16/09/2025
0

The Government of Rwanda has announced that by 2025, households with access to electricity have reached 85%, up from less...

Over 8,000 vehicles have been tested for harmful emissions in Rwanda

Over 8,000 vehicles have been tested for harmful emissions in Rwanda

by radiotv10
16/09/2025
0

Rwanda Environment Management Authority (REMA) has announced that since the program to test vehicles for harmful emissions began, more than...

IZIHERUKA

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri
AMAHANGA

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

by radiotv10
16/09/2025
0

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

16/09/2025
Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

16/09/2025
Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

16/09/2025
Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

16/09/2025
Abaturiye ikiraro giteye impungenge bagaragaje icyo basaba

Abaturiye ikiraro giteye impungenge bagaragaje icyo basaba

16/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatangajwe umubare mushya w’insengero zimaze gukorerwa igenzura mu Rwanda n’izagaragaye ko zizasenywa burundu

Hatangajwe umubare mushya w’insengero zimaze gukorerwa igenzura mu Rwanda n’izagaragaye ko zizasenywa burundu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.