Tuesday, July 8, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

U Rwanda rwatanze umucyo ku kinyoma cyacuzwe na FARDC runagaragaza uburyo ari ikinamico

radiotv10by radiotv10
30/12/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
U Rwanda rwatanze umucyo ku ruhande rwarwitiriwe mu myanzuro y’ibyasabwe u Burusiya
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yamaganye ikinyoma cyahimbwe n’igisirikare cya DRC (FARDC) cyagaragaje uwo cyise ko ari umusirikare w’u Rwanda wafatiwe ku rugamba, avuga ko uretse kuba ari ikinamico yacuzwe nabi, ari n’ikinyoma cyambaye ubusa.

Ni nyuma yuko mu minsi ishize, FARDC igaragaje umusore uvuga ko yitwa Iradukunda Jean de Dieu, ngo wafatiwe ku rugamba afatanya na M23 mu mirwano ihanganishije uyu mutwe n’igisirikare cya Congo gikorana n’imitwe irimo uw’abajenosideri wa FDLR.

Iki kinyoma cyari cyanamaganiwe kure n’umutwe wa M23, wavuze ko ibyakozwe na FARDC ari ukuyobya uburari byakunze gukorwa na Leta ya Kinshasa, kugira ngo amahanga atita ku bibazo nyirizina biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe na we yamaganiye kure iki kinyoma cyahimbwe na FARDC.

Yavuze ko uretse kuba FARDC yanacuze nabi iyi kinamico, hari na gihamya nyinshi zerekana ko uyu musirikare atari uwo mu Ngabo z’u Rwanda.

Yagize ati “Ni ukuvuga ko Ingabo za Congo zatweretse uwo zivuga ko ari umusirikare w’u Rwanda, utazi inite ye cyangwa Komanda we, utanashobora kugaragaza nimero ye mu Ngabo z’u Rwanda.”

Uyu musirikare wagaragajwe na FARDC mu mashusho yashyize hanze, ngo akomoka mu Ntara y’Iburengerazuba, muri ‘Lokarite’ ya Ngororero muri ‘Gurupoma’ y’Umurenge no muri ‘Teritwari’ ya Kazabi [Inzego z’imitegekere itaba mu Rwanda ariko imenyerewe muri DRC].

Minisitiri Ndungirehe, yakomeje agira ati “Ikibazo kiri hano, ni uko izi nzego z’imitegekere ziri muri DRC ariko zitaba mu Rwanda. Abaturage bo mu Rwanda bose bazi neza ko Igihugu cyacu kigira Intara, Uturere, Imirenge, Utugari n’Imidugudu. Nubwo Akarere ka Ngororero kabaho kandi biranazwi, kakagira Imirenge 13 ariko muri yo nta Murenge ubamo witwa Kazabi.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, yibukije ko atari ubwa mbere FARDC ihimbye ikinyoma nk’iki, kuko na tariki 16 Gashyantare uyu mwaka wa 2024, Umuvugizi w’iki Gisirikare cya Congo, Colonel Guillaume Ndjike, na bwo yari yerekanye uwitwa Ndayambaje Abouba avuga ko ari umusirikare mu Ngabo z’u Rwanda, ngo ukomoka mu gace kitwa Kayonza wari wambaye impuzankano, nyamara atari ubwa mbere yari yamwerekanye.

Ati “Ariko ikibabaje ni uko Colonel yari yibagiwe ko mu byumweru bicye byari bishize, yari yatweretse uwo muntu ngo wari wafashwe yambaye imyambaro ya gisivile isa nabi, ndetse anambaye ibirenge bigaragara ko atari yarigeze yambara bote za gisirikare mu buzima bwe.”

Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, asoza ubutumwa bwe avuga ko ibi bigaragaza ko igisirikare cya Congo, cyahinduye iturufu ibi binyoma mu rugamba kirimo kurwanamo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen − six =

Previous Post

AMAFOTO: Mu birori nogerajisho Miss Naomie n’umukunzi we basezeranye kuzabana mu byiza n’ibibi

Next Post

Korea y’Epfo: Nyuma y’impanuka idasanzwe y’indege ubu haravugwa iki?

Related Posts

Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano

Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano

by radiotv10
08/07/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe atangaza ko nubwo u Rwanda rufite icyizere ku Masezerano y’Amahoro ruherutse gusinyana na DRC...

Basobanuye ahavuye igitekerezo cyo guha izina ‘Shimwa Paul’ Umudugudu wabo

Basobanuye ahavuye igitekerezo cyo guha izina ‘Shimwa Paul’ Umudugudu wabo

by radiotv10
08/07/2025
0

Abatujwe mu Mudugudu w’Icyitegererezo bise ‘Shimwa Paul’ uherereye mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, bavuga ko ibikorwa by’iterambere...

Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

by radiotv10
07/07/2025
1

Annette Murava, umugore wa Zacharie Habiyaremye wamenyekanye nka ‘Bishop Gafaranga’, yaje ku Rukiko rwakiriye ubujurire bw’uyu mugabo ku cyemezo cyo...

Eng.- Rwanda asked the U.S. to step up efforts in monitoring the implementation of the Peace Agreement with the DRC

Eng.- Rwanda asked the U.S. to step up efforts in monitoring the implementation of the Peace Agreement with the DRC

by radiotv10
07/07/2025
0

The Government of Rwanda has called on the United States to ensure strict enforcement of the recently signed peace agreement...

Abarenga 20 bafatiwe ahakunze kuvugwaho ibikorwa bitemewe birimo uburaya muri Kigali

Abarenga 20 bafatiwe ahakunze kuvugwaho ibikorwa bitemewe birimo uburaya muri Kigali

by radiotv10
07/07/2025
0

Abantu 22 bafatiwe ahazwi nka Sodoma mu Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro mu gihe cy’iminsi ibiri, bakekwaho ibikorwa...

IZIHERUKA

Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano
MU RWANDA

Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano

by radiotv10
08/07/2025
0

Basobanuye ahavuye igitekerezo cyo guha izina ‘Shimwa Paul’ Umudugudu wabo

Basobanuye ahavuye igitekerezo cyo guha izina ‘Shimwa Paul’ Umudugudu wabo

08/07/2025
Igisirikare cya Congo n’icya Uganda bikomeje guhiga bukware ibyihebe by’umutwe wazengereje abaturage

Igisirikare cya Congo n’icya Uganda bikomeje guhiga bukware ibyihebe by’umutwe wazengereje abaturage

07/07/2025
APR FC yamanuye rutahizamu wari umaze iminsi ategerejwe wanakinnye i Burayi

APR FC yamanuye rutahizamu wari umaze iminsi ategerejwe wanakinnye i Burayi

07/07/2025
Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

07/07/2025
Buri wese yakoze iyo bwabaga-Twibukiranye ibyaranze igitaramo cya mbere cya MTN Iwacu Muzika Festival

Buri wese yakoze iyo bwabaga-Twibukiranye ibyaranze igitaramo cya mbere cya MTN Iwacu Muzika Festival

07/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Korea y’Epfo: Nyuma y’impanuka idasanzwe y’indege ubu haravugwa iki?

Korea y’Epfo: Nyuma y’impanuka idasanzwe y’indege ubu haravugwa iki?

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano

Basobanuye ahavuye igitekerezo cyo guha izina ‘Shimwa Paul’ Umudugudu wabo

Igisirikare cya Congo n’icya Uganda bikomeje guhiga bukware ibyihebe by’umutwe wazengereje abaturage

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.