Monday, September 9, 2024

U Rwanda rwavuze ku Banyarwanda bamaze imyaka ibiri bafungishijwe ijisho imahanga barabuze Igihugu kibakira

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), ruvuga ko ruhangayikishijwe n’uko Abanyarwanda barindwi barimo abari barahamijwe gukora Jenoside mu Rwanda barangije ibihano, bagiye kumara imyaka ibiri bafungishijwe ijisho muri Niger, mu gihe u Rwanda rwo rwongeye gusaba ko bataha bakareka kuba umuzigo w’ibindi Bihugu.

Aba Banyarwanda bari umunani ari bo Francois-Xavier Nzuwonemeye, Prosper Mugiraneza, Anatole Nsengiyumva, Protais Zigiranyirazo, Alphonse Nteziryayo, Andre Ntagerura, Tharcisse Muvunyi, na Innocent Sagahutu, ariko umwe muri bo akaba yarapfiriye i Niamey muri Kamena uyu mwaka wa 2023.

Aba bagabo barimo abari barangije ibihano bari barakatiwe na ICTR nyuma yo kubahamya ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n’abagizwe abere, baje koherezwa muri Niger nyuma y’ubwumvikane bw’iki Gihugu n’Umuryango w’Abibumbye.

Gusa kugeza ubu aba bagabo bagaragazwa nk’abahindutse umuzigo wa IRMCT, Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha zirimo urwari rwarashyiriweho u Rwanda i Arusha muri Tanzania (ICTR/TPIR).

Mu kwezi k’Ugushyingo 2021, Umuryango w’Abibumbye wumvikanye n’iki Gihugu cya Niger ko kibakira, gusa nyuma y’ukwezi kumwe; iki Gihugu cyabahaye iminsi irindwi (7) yo kuba bavuye ku butaka bwacyo, ndetse gitegeka igipolisi gushyira mu bikorwa icyo cyemezo. Ariko byarangiye aba baturage babuze ikindi Gihugu cyemera kubakira, ndetse banga no gusubira iwabo mu Rwanda.

Me Graciela Gatti Santana uyobora uru rwego, avuga ko Niger yahise ifata icyemezo cyo gufungisha ijisho aba bagabo, nyamara atari byo byari byumvikanyweho.

Yagize ati “Ku itariki ya 27 Ukuboza bazaba bujuje umwaka bafungishijwe ijisho. Iki gikorwa nticyemewe kandi cyakabaye cyaraburijwemo kuko Niger yagombaga kubahiriza amasezerano yagiranye n’Umuryango w’Abibumbye yo kubakira.”

Uhagarariye u Bwongereza mu kanama gashinzwe Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye; avuga ko bakeneye kumenya iherezo ry’aba Banyarwanda banze gutaha iwabo.

Yagize ati “U Bwongereza buhangayikishijwe n’imibereho y’Abanyarwanda bajyanywe muri Niger; ubu bakaba batagira Igihugu kuva muri 2022. Ndetse bakomeje gufungishwa ijisho. Dukeneye kumenya ibiri gukorwa mu gushaka igisubizo cy’aba bantu.”

Uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Ambasaderi Ernest Rwamucyo yahise agaragaza aho u Rwanda ruhagaze kuri iki kibazo.

Yagize ati “Ku kibazo cyo kwakira Abanyarwanda bagizwe abere n’abarangije ibihano; u Rwanda rurashaka kwibutsa iyi nama ko mu nama twagiranye n’abayobozi bose b’Urukiko, u Rwanda rwakomeje gusobanura ko bashobora kuza mu Rwanda mu gihe babyifuza, nibabikora; ntabwo bazaba ari Abanyarwanda ba mbere bagarutse mu Rwanda babana n’Abanyarwanda mu burenganzira bwabo bwose.”

Yakomeje agira ati “Ibi byabaye ku Banyarwanda benshi barimo abari impunzi, abarwanyi, abahamijwe Jenoside ubu baturanye n’abayirokotse. Ubwo ni ikimenyetso cy’ubumwe n’ubwiyunge, ariko icyemezo cyo kuza mu Rwanda ni bo bagomba kucyifatira.

Ariko icyo twibaza cyane ni impamvu aba bantu badafite icyo babazwa n’Inkiko banga gutaha ahubwo bagakomeza kuba umuzigo w’umuryango mpuzamahanga.”

Uru rugereko rwo rusaba Ibihugu kwiyemeza kwakira aba Banyarwanda kuko bahindutse umuzigo w’Umuryango w’Abibumbye, gusa ngo ruhangayikishijwe no kuba Ibihugu bitabikozwa.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts