U Rwanda rweruriye amahanga ruyagaragariza icyo rwakora igihe Congo yakongeye kurushotora

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Guverinoma y’u Rwanda iravuga ko nubwo hakomeje gushakwa umuti w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa DRC, iki Gihugu gikomeje kugaragaza ubushake bw’intambara, bityo ko u Rwanda na rwo rwakajije uburyo bwo kwirinda no gukumira, ku buryo ingabo z’u Rwanda ziteguye kugira icyo zakora mu gihe umutekano warwo wakongera gutokozwa.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na Guverinoma y’u Rwanda kuri uyu wa Mbere tariki 27 Gashyantare 2023, ritangira rivuga ko u Rwanda rushima imyanzuro yafatiwe mu nama iherutse kubera iya Addis Ababa y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ku birebana n’ibibazo byo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Izindi Nkuru

U Rwanda ruvuga ko rufite icyizere ko ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zizafasha gutanga umusanzu mu gushyirwa mu bikorwa imyanzuro yafatiwe i Nairobi n’i Luanda irimo no kuba M23 yava mu bice yafashe.

Ruvuga ko rushima umusanzu w’umuryango mpuzamahanga byumwihariko itangazo y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, iry’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ndetse n’irya Leta Zunze Ubumwe za America.

Byumwihariko ariko itangazo rya Leta Zunze Ubumwe za America ryagiye hanze tariki 22 Gashyantare 2023 ryagarukaga ku myanzuro yafashwe ku rwego rw’akarere yo kwamagana imvugo zibiba urwango n’amacakubiri zakunze kuvugwa muri Congo, ku bijyanye no gucyura impunzi z’Abanyekongo, ndetse no kwambura intwaro no gucyura inyeshyamba za FDLR.

Gusa ariko nanone Leta Zunze Ubumwe za America zabaye nk’izitandukira zisa nk’izivuguruza imyanzuro y’akarere, aho iki Gihugu nacyo cyaguye mu mutego w’ikinyoma cya Guverinoma ya DRC cyo kwegeka ku Rwanda ibibazo bya kiriya Gihugu.

Iri tangazo rikomeza rigira riti “Ugutsindwa k’umuryango mpuzamahanga mu kwamangana Guverinoma ya DRC ku bwo gushyikigira FDLR, bitiza umurindi DRC gukomeza gufasha no gufatanya n’uyu mutwe wakoze Jenoside, banagabye ibitero mu Rwanda byanagizwemo uruhare n’igisirikare cya Congo (FARDC).”

Guverinoma y’u Rwanda igaragaza ko ibi ari imbogamizi zikomeye ku mutekano w’u Rwanda kuko ikibazo cya FDLR kidakwiye kwirengagizwa cyangwa ngo gifatwe nk’aho nta ngaruka cyatera mu gihe cyose uyu mutwe waba uri gukorana na FARDC bagaba ibitero ku Rwanda.

U Rwanda ruvuga kandi ko bikomeza no gutuma uyu mutwe wa FDLR ukomeza gukwirakwiza urwango ndetse n’ibikorwa byo guhohotera Abatutsi no gushishikariza abaturage ibikorwa byo kwinjira mu bwicanyi bwo kwica Abatutsi mu rwego rwo kurema icyabangamira amatora.

Nanone kandi DRC yirengagije ibyo byose birimo imyanzuro yagiye ifatwa igamije gushaka umuti w’ibibazo by’umutekano, ahubwo ikaba ikomeje kohereza abasirikare ndetse n’intwaro n’abacancuro hafi y’umupaka uhuza iki Gihugu n’u Rwanda.

U Rwanda rugakomeza rugira ruti “Mu buryo bwemewe n’amategeko, u Rwanda rwakajije uburyo bwo kwirinda no gukumira bugamije kurwanya ubushotoranyi bwo kuvogera ikirere cyacu n’imipaka.”

Rukomeza ruvuga ko inzego z’umutekano z’u Rwanda zambariye kandi ziteguye kugira icyo zakora igihe haba habayeho igikorwa gihungabanya umutekano cyambukiranya umupaka aho cyaba giturutse hose.

Ruti “Ntituzigera na rimwe twemera ko hari ikintu na kimwe gihungabanya umutekano w’u Rwanda gitewe n’umutwe witwaje intwaro cyangwa ikindi cyose cyahungabanya ubusugire n’umutekano w’abaturage.”

U Rwanda rusoza rushimira imyanzuro y’abayobozi bo mu karere igamije gushaka umuti urambye w’ibibazo by’umutekano biri mu aka karere, rwizeza ko rwakomeje gukorana n’abandi mu gushaka uwo muti “ariko ntidushobora kwihanganira ko umutekano w’u Rwanda watokozwa cyangwa ngo wirengagizwe.”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru