Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yakurikiranye ibyatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za America ushinzwe Ububanyi n’Amahanga Marco Rubio warushimiye uburyo ruri kubahiriza ibyo rwiyemeje mu Masezerano y’Amahoro ya Washington, ariko ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje kurenga ku byo isabwa bityo ko na yo igomba kubyubahiriza.
Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na Guverinoma y’u Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Kamena 2026, nyuma yuko ku wa Kane tariki 04 Marco Rubio agiranye ikiganiro na Komisiyo ishinzwe Ububanyi mu Nteko Ishinga Amategeko ya America.
Muri iki kiganiro cyagarutse ku ishusho y’iyubahirizwa ry’Amasezerano y’Amahoro ya Washington yashyizweho umukono n’u Rwanda DRC, Marco Rubio yashimiye u Rwanda kuba “rwubahiriza byuzuye ibyo rwiyemeje” muri ariya masezerano.
Guverinoma ivuga ko “U Rwanda rushimira uruhare Leta Zunze Ubumwe za America ikomeje kugira, binyuze byumwihariko mu Masezerano ya Washington, akomeje kugaragara nk’inzira yo gushaka umuti w’imizi y’ibibazo by’amakimbirane ari mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”
U Rwanda ruvuga ko “Nubwo bimeze bityo, ni ngombwa ko rwibutsa ko inshingano zikubiye mu masezerano ya Washington, zireba impande zombi yaba u Rwanda na DRC kandi asaba ko impande zose ziyitaho.”
Rugakomeza rugira ruti “Ntabwo amasezerano ashobora gushyirwa mu bikorwa habayeho gutoranya, nta nubwo ibikubiye mu masezerano byakuzuzwa n’uruhande rumwe, urundi rutujuje ibyo rusabwa. Ntabwo ikibazo gishobora gukemurwa habayeho kubogama.”
Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko ikomeje gushyira mu bikorwa ibyo yiyemeje muri ariya masezerano, ariko ikibabaje ari uko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yo ikomeje kuyarengaho mu buryo bukomeye, “binyuze mu gukomeza gutera inkunga FDLR, umutwe w’Abajenosideri wakomeje gukorera ku butaka bwa Congo mu myaka irenga 30 ishize, kandi ukaba ukiri imbogamizi ku mutekano w’u Rwanda, ndetse no gukomeza gukoresha drone za gisirikare mu bitero bigabwa mu bice bituwemo n’abasivile.”
U Rwanda rwizeza ko rugifite ubushake bwuzuye bwo kubahiriza aya masezerano ya Washington kandi ko ruzakomeza gukorana na America, abafatanyabikorwa bo mu karere kimwe n’abandi bose, mu gukomeza gushaka amahoro, umutekano n’ituze mu karere k’Ibiyaga Bigari.
RADIOTV10





