Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

U Rwanda rwifashishije ikimenyetso rugaragaza ko rudashobora gukora nk’ibyo rwashinjwe na Perezida w’u Burundi

radiotv10by radiotv10
30/12/2023
in MU RWANDA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
U Rwanda rwifashishije ikimenyetso rugaragaza ko rudashobora gukora nk’ibyo rwashinjwe na Perezida w’u Burundi
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma y’u Rwanda yamaganye ibirego byatangajwe na Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye wavuze ko rufasha imitwe irwanya Igihugu cye, iboneraho kwibutsa ko ahubwo yanashyikirije iki Gihugu abarwanyi b’Abarundi bafatiwe ku butaka bw’u Rwanda, bityo ko itahindukira ngo ijye gufasha abakirwanya.

Ibi birego byatangajwe na Perezida w’u Burundi, Perezida Evariste Ndayishimiye mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, cyabaye nyuma y’icyumweru mu Burundi habaye igitero cy’umutwe wa RED Tabara, wivuganye abarenga 20.

Perezida Ndayishimiye yavuze ko abo barwanyi baherutse gutera mu Burundi, bafashwa n’u Rwanda. Ati “Iyo mitwe ihabwa icumbi, ibyo kurya, ibiro bakoreramo, amafaranga n’Igihugu bicayemo, ni aho mu Rwanda.”

Ni ibirego byamaganiwe kure na Guverinoma y’u Rwanda nk’uko bikubiye mu itangazo yashyize hanze mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, tariki 29 Ukuboza 2023.

Iri tangazo ritangira rigira riti “Guverinoma y’u Rwanda yamaganye ibitekerezo bya Nyakubahwa Évariste Ndayishimiye, Perezida wa Repubulika y’u Burundi, ushinja u Rwanda gufasha imitwe yitwaje intwaro y’Abarundi iba mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”

Guverinoma y’u Rwanda ikomeza igira iti “U Rwanda ntaho ruhuriye mu buryo ubwo ari bwo bwose n’umutwe uwo ari wo wose w’Abarundi.”

Muri iri tangazo, Guverinoma y’u Rwanda yaboneyeho kwibutsa ko ahubwo yashyikirije iy’u Burundi abarwanyi b’Abarundi bafatiwe ku butaka bw’u Rwanda, bityo ko itahindukira ngo ijye gufasha abarwanya iki Gihugu.

Iti “Tuributsa ko, mu nzira z’ubufatanye, Guverinoma y’u Rwanda, binyuze muri Expanded Joint Verification Mechanism (EJVM-Urwego Ruhuriweho rushinzwe kugenzura ibibazo by’umutekano mu karere) iherutse gutanga abarwanyi b’Abarundi binjiye mu Rwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.”

Muri Nyakanga 2021, u Rwanda rwashyikirije u Burundi abarwanyi 19 b’umutwe wa RED Tabara bari bamaze umwaka bafatiwe ku butaka bw’u Rwanda, aho bari barafatiwe mu Karere ka Nyaruguru muri Nzeri 2020, mu ishyamba rya Nyungwe.

Guverinoma y’u Rwanda yasoje isaba iy’u Burundi gukemura ibibazo byayo binyuze mu nzira z’ibiganiro n’ubwumvikanye

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve + 15 =

Previous Post

Perezida Ndayishimiye yashyize hanze ukuri ku by’uko abasirikare b’u Burundi bahanganye na M23

Next Post

Uwagaragaye mu ‘buhanuzi’ bwumvikanamo ibisa nko guca igikuba yatawe muri yombi

Related Posts

Why the fear of failure is increasing among Kigali’s Youth more than ever

Why the fear of failure is increasing among Kigali’s Youth more than ever

by radiotv10
30/01/2026
0

In Kigali, many young people are working hard to build their future, and that alone is something positive. Even though...

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

by radiotv10
30/01/2026
0

Ubushakashatsi bw’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, bwakorewe mu mashuri makuru na za kaminuza, bwagaragaje ko abantu 8% batanze...

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

The Ministry of Education in partnership with MTN Rwanda, today officially launched the Digital Skills for Digital Jobs (DSDJ) initiative,...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

IZIHERUKA

Niger irashyira mu majwi Ibihugu birimo icy’i Burayi ku gitero cyagabwe ku kigo cy’Igisirikare
AMAHANGA

Niger irashyira mu majwi Ibihugu birimo icy’i Burayi ku gitero cyagabwe ku kigo cy’Igisirikare

by radiotv10
30/01/2026
0

Why the fear of failure is increasing among Kigali’s Youth more than ever

Why the fear of failure is increasing among Kigali’s Youth more than ever

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Uwagaragaye mu ‘buhanuzi’ bwumvikanamo ibisa nko guca igikuba yatawe muri yombi

Uwagaragaye mu 'buhanuzi' bwumvikanamo ibisa nko guca igikuba yatawe muri yombi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Niger irashyira mu majwi Ibihugu birimo icy’i Burayi ku gitero cyagabwe ku kigo cy’Igisirikare

Why the fear of failure is increasing among Kigali’s Youth more than ever

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.