Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

U Rwanda rwihanangirije Congo ku bw’ikinyoma yitwikiriye kigambiriye umugambi mubisha

radiotv10by radiotv10
20/07/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
U Rwanda rwihanangirije Congo ku bw’ikinyoma yitwikiriye kigambiriye umugambi mubisha
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma y’u Rwanda yihanangirije iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kubera ibyatangajwe na FARDC bigaragaramo gushakisha urwitwazo n’impamvu byo gushoza intambara ku Rwanda.

Itangazo rya Guverinoma y’u Rwanda ryasohotse mu ijoro ryacyeye, rifite umutwe ugira uti “u Rwanda rwihanangirije DRC ku rwitwazo itanga rwo gushoza intambara”, rigaruka ku byatangajwe na DRC kuri uyu wa Gatatu ngo isubiza itangazo ryatanzwe na Guverinoma y’u Rwanda ku wa Kabiri tariki 18 Nyakanga “kandi ritarigeze ritangwa nta n’iryigeze ribaho.”

Ni nyuma y’uko kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Nyakanga 2023, hasohotse itangazo ry’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rivuga ko risubiza iryashyizwe hanze na Guverinoma y’u Rwanda ku munsi wari wabanje wo ku wa Kabiri tariki 18 Nyakanga.

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa FARDC, Maj Gen Ekenge Bomusa Efoma Sylvain, rivuga ko hashingiwe ku itangazo ngo ry’u Rwanda ryo ku ya 18 Nyakanga, ngo RDF yiteguye kujya muri DRC.

Nyamara nk’uko Guverinoma y’u Rwanda ibivuga, iri tangazo rivugwa na FARDC ko ryasohowe n’u Rwanda, ntaryigeze ribaho.

Itangazo rya Guverinoma y’u Rwanda rigaruka kuri uru rwitwazo rya Congo, rikomeza rigira riti “Ibi FARDC ivuga ni urwitwazo rwo gushoza intambara no gushakisha impamvu zo kugaba igitero ku butaka bw’u Rwanda, ari na ko ikomeza guha intwaro, gutera inkunga, no gukorana n’umutwe wa FDLR wasize ukoze Jenoside mu Rwanda.”

Guverinoma y’u Rwanda isoza ivuga ko nk’uko byakunze kuvugwa, u Rwanda ruzakomeza gukora ibikorwa bigamije kurinda ubusugire bwarwo yaba ku butaka no mu kirere, ndetse ko rwiteguye guhangana n’icyo ari cyose kizaterwa n’intambara iri mu burasirazuba bwa DRC.

Ibi bibaye nyuma y’icyumweru kimwe RDF inyomoje ubutumwa bw’ubucurano yitiriwe ko ari itangazo ryari ryatambutse kuri Twiter yayo, bwavugaga ko Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’u Rwanda ngo azohereza abasirikare mu mujyi wa Goma.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen + two =

Previous Post

N’uherutse gufungurwa yabonye ikipe- Igura n’igurisha ry’abakinnyi i Burayi ryashyushye

Next Post

2022-2023: U Rwanda rwaje mu Bihugu byagaragayemo umwihariko ku itumbagira ry’ibiciro

Related Posts

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

by radiotv10
30/01/2026
0

Ubushakashatsi bw’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, bwakorewe mu mashuri makuru na za kaminuza, bwagaragaje ko abantu 8% batanze...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

Why the fear of failure is increasing among Kigali’s Youth more than ever

Why the fear of failure is increasing among Kigali’s Youth more than ever

by radiotv10
30/01/2026
0

In Kigali, many young people are working hard to build their future, and that alone is something positive. Even though...

IZIHERUKA

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya
IMYIDAGADURO

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

by radiotv10
30/01/2026
0

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Niger irashyira mu majwi Ibihugu birimo icy’i Burayi ku gitero cyagabwe ku kigo cy’Igisirikare

Niger irashyira mu majwi Ibihugu birimo icy’i Burayi ku gitero cyagabwe ku kigo cy’Igisirikare

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
U Rwanda rwaje mu myanya yo mu bushorishori ku Isi mu Bihugu byagize itumbagira rikabije ry’ibiciro

2022-2023: U Rwanda rwaje mu Bihugu byagaragayemo umwihariko ku itumbagira ry’ibiciro

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.