Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

U Rwanda rwungutse Abapolisi bafite ubumenyi bwihariye mu gutwara moto ziherecyeza abanyacyubahiro

radiotv10by radiotv10
20/03/2024
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
U Rwanda rwungutse Abapolisi bafite ubumenyi bwihariye mu gutwara moto ziherecyeza abanyacyubahiro
Share on FacebookShare on Twitter

Abapolisi 20 basoje amahugurwa yisumbuye mu gucunga umutekano wo mu muhanda hifashishijwe moto zabigenewe, aho bahawe ubumenyi burimo kubasha kugendera ku muvuduko uri hejuru no kubasha guhagarara bitunguranye.

Aya mahugurwa yatanzwe ku bufatanye bwa Poliri y’u Rwanda n’urwego rwa Carabinieri mu Butaliyani, yasojwe kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Werurwe 2024, nyuma y’ibyumweru bine abera mu Ishuri ry’Amahugurwa rya Polisi (PTS) rya Gishari mu Karere ka Rwamagana.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi Wungirije ushinzwe Ibikorwa, DIGP Vincent Sano wari umushyitsi mukuru mu muhango wo gusoza aya mahugurwa, yavuze ko uko u Rwanda rugenda rurushaho gutera imbere, haba hanakenewe ubumenyi bwisumbuyeho mu nzego zose zirimo no gucunga umutekano.

Yagize ati “Kwihuta kw’iterambere mu bukungu ry’u Rwanda no gufungurira amarembo abashoramari n’abashyitsi b’abanyamahanga, byongereye umubare w’abakoresha umuhanda amanywa n’ijoro ku ruhande rumwe.

Ku rundi ruhande, abayobozi n’abanyacyubahiro basura Igihugu, batumye akazi ka Polisi y’u Rwanda ko kubungabunga umutekano wo mu muhanda kaguka, hiyongeraho n’inshingano zo kubaherekeza zikorwa n’abapolisi umunsi ku munsi.”

DIGP Sano wavuze ko aya mahugurwa yateguwe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda na Carabinieri yo mu Butaliyani, azafasha aba Bapolisi kugira ubumenyi buba bukenewe mu gutwara moto zifashishwa muri ibi bikorwa, kuko bisaba tekiniki zihariye zirimo kugendera ku muvuduko wo hejuru igihe baherekeje abanyacyubahiro.

Yaboneyeho kandi gushimira Guverinoma y’u Butaliyani by’umwihariko urwego rwa Carabinieri [ni nka Polisi] ku bw’umusanzu itanga mu gufasha Polisi kugira abapolisi bafite ubu bumenyi, aho yohereza abarimu bazobereye muri aya masomo yo gutwara amapikipiki.

Col. Francesco Sessa, wari uhagarariye Carabinieri mu Rwanda muri uyu muhango, na we yashimiye Polisi y’u Rwanda ku mbaraga ishyira mu kugira ngo aya mahugurwa atangwe neza, nko gushaka ibikoresho bikenerwa.

Aya mahugurwa ahabwa abapolisi mu gutwara moto zifashishwa mu gucunga umutekano, ni umwe mu musaruro w’amasezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda na Carabinieri yo mu Butaliyani.

Bumwe mu bumenyi bwahawe aba Bapolisi, harimo tekiniki mu kwihuta ku muvuduko uri hejuru kuri ibi binyabiziga bya moto, kubasha guhagarara bitunguranye, kwirinda kugongana igihe bakurikiranye, guherekeza abanyacyubahiro no kugenda ari babiri no kugendera mu itsinda.

Aba Bapolisi bagaragaje ubumenyi bafite mu gutwara moto
DIGP Sano yashimiye Carabinieri yo mu Butaliyani
Col. Francesco Sessa na we yashimiye Polisi y’u Rwanda
Abapolisi 20 basoje aya mahugurwa

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × 4 =

Previous Post

Menya ibyo Madamu Jeannette Kagame yaganiriye n’Abayobozi b’amarushanwa akomeye muri Afurika barimo Umunyarwandakazi

Next Post

Umuhanzi uyoboye muri Gospel Nyarwanda ari mu byishimo by’agahigo yaciye

Related Posts

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

IZIHERUKA

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda
MU RWANDA

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

28/01/2026
Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuhanzi uyoboye muri Gospel Nyarwanda ari mu byishimo by’agahigo yaciye

Umuhanzi uyoboye muri Gospel Nyarwanda ari mu byishimo by’agahigo yaciye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.