Abapolisi 20 basoje amahugurwa yisumbuye mu gucunga umutekano wo mu muhanda hifashishijwe moto zabigenewe, aho bahawe ubumenyi burimo kubasha kugendera ku muvuduko uri hejuru no kubasha guhagarara bitunguranye.
Aya mahugurwa yatanzwe ku bufatanye bwa Poliri y’u Rwanda n’urwego rwa Carabinieri mu Butaliyani, yasojwe kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Werurwe 2024, nyuma y’ibyumweru bine abera mu Ishuri ry’Amahugurwa rya Polisi (PTS) rya Gishari mu Karere ka Rwamagana.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi Wungirije ushinzwe Ibikorwa, DIGP Vincent Sano wari umushyitsi mukuru mu muhango wo gusoza aya mahugurwa, yavuze ko uko u Rwanda rugenda rurushaho gutera imbere, haba hanakenewe ubumenyi bwisumbuyeho mu nzego zose zirimo no gucunga umutekano.
Yagize ati “Kwihuta kw’iterambere mu bukungu ry’u Rwanda no gufungurira amarembo abashoramari n’abashyitsi b’abanyamahanga, byongereye umubare w’abakoresha umuhanda amanywa n’ijoro ku ruhande rumwe.
Ku rundi ruhande, abayobozi n’abanyacyubahiro basura Igihugu, batumye akazi ka Polisi y’u Rwanda ko kubungabunga umutekano wo mu muhanda kaguka, hiyongeraho n’inshingano zo kubaherekeza zikorwa n’abapolisi umunsi ku munsi.”
DIGP Sano wavuze ko aya mahugurwa yateguwe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda na Carabinieri yo mu Butaliyani, azafasha aba Bapolisi kugira ubumenyi buba bukenewe mu gutwara moto zifashishwa muri ibi bikorwa, kuko bisaba tekiniki zihariye zirimo kugendera ku muvuduko wo hejuru igihe baherekeje abanyacyubahiro.
Yaboneyeho kandi gushimira Guverinoma y’u Butaliyani by’umwihariko urwego rwa Carabinieri [ni nka Polisi] ku bw’umusanzu itanga mu gufasha Polisi kugira abapolisi bafite ubu bumenyi, aho yohereza abarimu bazobereye muri aya masomo yo gutwara amapikipiki.
Col. Francesco Sessa, wari uhagarariye Carabinieri mu Rwanda muri uyu muhango, na we yashimiye Polisi y’u Rwanda ku mbaraga ishyira mu kugira ngo aya mahugurwa atangwe neza, nko gushaka ibikoresho bikenerwa.
Aya mahugurwa ahabwa abapolisi mu gutwara moto zifashishwa mu gucunga umutekano, ni umwe mu musaruro w’amasezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda na Carabinieri yo mu Butaliyani.
Bumwe mu bumenyi bwahawe aba Bapolisi, harimo tekiniki mu kwihuta ku muvuduko uri hejuru kuri ibi binyabiziga bya moto, kubasha guhagarara bitunguranye, kwirinda kugongana igihe bakurikiranye, guherekeza abanyacyubahiro no kugenda ari babiri no kugendera mu itsinda.
RADIOTV10