Guverinoma y’u Rwanda yafunguye Ambasade yayo muri Indonesia bituma kugeza ubu u Rwanda rugira ambasade 49, aho iyi yafunguwe muri Indonesia yitezweho kwagura no guteza imbere imikoranire n’umubano hagati y’Ibihugu byombi.
Ambasade y’u Rwanda i Jakarta muri Indonesia yatumye ubu u Rwanda rugira izibarirwa muri 49 Mu bihugu 147 byo ku Migabane uko ari itanu ku Isi.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta wafunguye ku mugaragaro iyi Ambasade; yavuze ko bizafasha kurushaho koroshya imikoranire itanga inyungu ku batuye Ibihugu byombi.
Yagize ati “Iyi ambasade ni ikimenyetso cyo gutsimbataza ubucuti dusanganywe. Izarushako koroshya ibiganiro bishingiye kuri dipolomasi no gutanga serivisi nziza ku baturage bacu. Ibi bigaragaza ko dushaka gushinga imizi muri Indonesia no muri aka karere.”
Minisitiri Biruta kandi yagarutse ku biganiro yagiranye na mugenzi we wa Indonesia, byagarutse ku gushyira mu bikorwa ibyo Ibihugu byombi byemeranyijwe birimo mu bucuruzi, ishoramari n’uburezi.
Ati “Turashaka kandi no gufatanya mu zindi nzego zirimo ubukerarugendo, ubuzima, igisirikare, n’umutekano.”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Indonesia, Retno Marsudi yavuze ko u Rwanda rusanzwe ari umufatanyabikorwa mwiza w’iki Gihugu ku Mugabane wa Afurika, ndetse iki Gihugu kikaba giteganya gushyiraho n’imikoranire ihangana n’ibyaha byambukiranya imipaka.
Ati “Iyi Ambasade ivuze byinshi mi mibanire y’u Rwanda na Indonesia. Mu biganiro twagiranye twaganiriye ku bintu byinshi by’ingenzi. Icya mbere ni imikoranire muri politike n’umutekano, twemeranyije imikoranire mu bya politike. mu minsi micye ishize twatangiye gutegura imikoranire y’inzego za polisi mu guhangana n’ibyaha byambukiranya imipaka.”
Mu kwezi k’Ugushyingo 2022 Perezida Paul Lagame yagiriye uruzinduko muri Indonesia, anagirana ibiganiro na mugenzi we uyobora iki Gihugu, Joko Widodo byagarutse ku mikoranire mu nzego zitandukanye zigamije ubufatanye butanga inyungu zihuriweho.
Umukuru w’u Rwanda kandi yari yasuye iki Gihugu 2014, aho yari yahuye na Muhammad Jusuf Kalla wari Visi Perezida.
Indonesia igaragaza ko mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka ubucuruzi Ibihugu byombi byakoranye bwazamutse ku rugero rwa 32%. Mu rwego rwo kwagura iyi mikoranire; kuva muri Gashyantare 2023 Indonesia itanga Visa ku Banyarwanda ari uko bagezeyo. iki Gihugu kandi cyakuyeho ikiguzi cya Visa ku badipolomate.
David NZABONIMPA
RADIOTV10