Sunday, July 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ubanza ndi kurota!!: Ifoto ifite ibisobanuro by’ibyishimo gusa gusa

radiotv10by radiotv10
09/08/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Ubanza ndi kurota!!: Ifoto ifite ibisobanuro by’ibyishimo gusa gusa
Share on FacebookShare on Twitter

Byari ibyishimo by’igisagirane ku banyeshuri 75 basoje amasomo yabo muri Kaminuza y’Ubuhinzi ya RICA, aho umunezero waje wiyongera ku wundi kubera iyi ntambwe ishimishije bateye, no kubana na Perezida Paul Kagame muri uyu muhango.

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Kanama 2023, mu Karere ka Bugesera ahaherereye iri shuri rikuru ryigisha amasomo y’Ubuhinzi bujyanye n’igihe butangiza ikirere.

Perezida Paul Kagame wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango wo guha impamyabumenyi aba banyeshuri barangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza, aho yanazishyikirije bamwe muri bo.

Ku banyeshuri basoje amasomo muri iyi kaminuza, byari ibyishimo byiyongere ku bindi, kuko uretse kuba bateye intambwe ishimishije, banashimishijwe no kuba uyu muhango witabiriwe n’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame.

Ubwo hakorwaga igikorwa cyo gushyikiriza impamyabumenyi aba banyeshuri, Perezida Kagame na we yazishyikirije bamwe muri bo bagize amanota ahiga abandi uko ari bane, bishimiye cyane guhabwa impamyabumenyi n’Umukuru w’u Rwanda.

Ifoto imwe yanyuze benshi, ni iy’umunyeshuri umwe witwa Ireba Ada wagaragaje ibyishimo byinshi ubwo yashyikirizwaga impamyabumenyi na Perezida Kagame, akubura amaso akamureba mu maso, agaragaza ko abyishimiye.

Ubwo Umukuru w’u Rwanda yashyikirizaga impamyabumenyi uyu munyeshuri, mu mashusho, bigaragara ko yamubwiye ati “Congratulations [amahirwe masa]” Umunyeshuri agahita yubura amaso, akamusubiza yishimye aseka, agira ati “Thank you [Murakoze].”

Bamwe mu bagize icyo bavuga kuri iyi foto, bavuze ko isobanuye byinshi, ko umuntu wese ugize amahirwe yo guhagararana na Perezida Kagame no kumusuhuza, aba ari ibyishimo bikomeye, nk’uko byagaragajwe n’uyu munyeshuri.

Ada yishimiye gushyikirizwa impamyabumenyi na Perezida Paul Kagame

Perezida Kagame yari umushyitsi mukuru muri uyu muhango
Abanyeshuri bishimiye kubana na Perezida Kagame

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four + six =

Previous Post

Perezida Kagame yirukanye abayobozi 10 barimo abazize ibinyuranyije n’ihame-ngenga ry’Abanyarwanda

Next Post

Uwafatiwe mu manyanga mu kizamini cya ‘Provisoire’ yameneye Polisi ibanga ry’icyabimuteye

Related Posts

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Every girl and woman who goes through the menstruation period knows the feeling, the shift in the body and the...

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu...

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

by radiotv10
11/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis wari wajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

IZIHERUKA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period
MU RWANDA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

12/07/2025
Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uwafatiwe mu manyanga mu kizamini cya ‘Provisoire’ yameneye Polisi ibanga ry’icyabimuteye

Uwafatiwe mu manyanga mu kizamini cya ‘Provisoire’ yameneye Polisi ibanga ry’icyabimuteye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.