Ubanza ndi kurota!!: Ifoto ifite ibisobanuro by’ibyishimo gusa gusa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Byari ibyishimo by’igisagirane ku banyeshuri 75 basoje amasomo yabo muri Kaminuza y’Ubuhinzi ya RICA, aho umunezero waje wiyongera ku wundi kubera iyi ntambwe ishimishije bateye, no kubana na Perezida Paul Kagame muri uyu muhango.

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Kanama 2023, mu Karere ka Bugesera ahaherereye iri shuri rikuru ryigisha amasomo y’Ubuhinzi bujyanye n’igihe butangiza ikirere.

Izindi Nkuru

Perezida Paul Kagame wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango wo guha impamyabumenyi aba banyeshuri barangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza, aho yanazishyikirije bamwe muri bo.

Ku banyeshuri basoje amasomo muri iyi kaminuza, byari ibyishimo byiyongere ku bindi, kuko uretse kuba bateye intambwe ishimishije, banashimishijwe no kuba uyu muhango witabiriwe n’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame.

Ubwo hakorwaga igikorwa cyo gushyikiriza impamyabumenyi aba banyeshuri, Perezida Kagame na we yazishyikirije bamwe muri bo bagize amanota ahiga abandi uko ari bane, bishimiye cyane guhabwa impamyabumenyi n’Umukuru w’u Rwanda.

Ifoto imwe yanyuze benshi, ni iy’umunyeshuri umwe witwa Ireba Ada wagaragaje ibyishimo byinshi ubwo yashyikirizwaga impamyabumenyi na Perezida Kagame, akubura amaso akamureba mu maso, agaragaza ko abyishimiye.

Ubwo Umukuru w’u Rwanda yashyikirizaga impamyabumenyi uyu munyeshuri, mu mashusho, bigaragara ko yamubwiye ati “Congratulations [amahirwe masa]” Umunyeshuri agahita yubura amaso, akamusubiza yishimye aseka, agira ati “Thank you [Murakoze].”

Bamwe mu bagize icyo bavuga kuri iyi foto, bavuze ko isobanuye byinshi, ko umuntu wese ugize amahirwe yo guhagararana na Perezida Kagame no kumusuhuza, aba ari ibyishimo bikomeye, nk’uko byagaragajwe n’uyu munyeshuri.

Ada yishimiye gushyikirizwa impamyabumenyi na Perezida Paul Kagame

Perezida Kagame yari umushyitsi mukuru muri uyu muhango
Abanyeshuri bishimiye kubana na Perezida Kagame

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru