Uwafatiwe mu manyanga mu kizamini cya ‘Provisoire’ yameneye Polisi ibanga ry’icyabimuteye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umusore w’imyaka 19 wafatiwe mu Karere ka Rutsiro ubwo yari agiye gukorera undi muntu ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga, yavuze ko uwo yari aje gukorera yari yamwemereye ko natsinda azamuha ibihumbi 15Frw.

Uyu musore yafashwe n’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe gutanga ibizamini n’impushya zo gutwara ibinyabiziga ku wa mbere tariki 07 Kanama mu Mudugudu wa Nduba mu Kagari ka Kongo mu Murenge wa Gihango, ubwo yari aje gukora ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo, mu bakoreye kuri mudasobwa.

Izindi Nkuru

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko ifatwa ry’uyu musore ryaturutse ku myirondoro iri ku byangombwa yari afite itari ihuye n’iy’uwagombaga gukora ikizamini.

Yagize ati “Nk’uko bisanzwe mbere y’uko ikizamini gitangira habanza kugenzurwa neza ibyangombwa bya buri muntu wese winjiye mu cyumba gikorerwamo ikizamini. Muri icyo gikorwa rero nibwo byaje kugaragara ko ifoto iri ku ndangamuntu yerekanye itari iye ndetse n’imyirondoro idahura n’iye, ni ko guhita atabwa muri yombi.”

SP Bonaventure Twizere Karekezi avuga ko uyu musore amaze gufatwa, yemeye ko atari we wari uje kwikorera ahubwo ko hari uwo yari agiye gukorera.

SP Bonaventure ati “Yavuze ko nimero yo gukoreraho ikizamini (code) ari iy’umugabo baturanye usanzwe ukorera ubucuruzi mu mudugudu wa Nduba wari wamwemereye kuzamuha ibihumbi 15 Frw nyuma yo gutsinda ikizamini.”

Uyu musore yahise ashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Gihango kugira ngo hakomeze iperereza akorerwe dosiye izashyikirizwa ubushinjacyaha.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru