Wednesday, December 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

UBUHAMYA: “Baransambanyije birampungabanya kugeza ubwo ngerageje kwiyahura”

radiotv10by radiotv10
22/07/2021
in MU RWANDA
0
UBUHAMYA: “Baransambanyije birampungabanya kugeza ubwo ngerageje kwiyahura”
Share on FacebookShare on Twitter

Niyibizi Josiane ,ni amazina twahaye uwahohotewe  afite imyaka 14 ubu akaba ari mu kigero cy’imyaka 31 utuye mu murenge wa Gatenga mu mujyi wa Kigali ariko akaba avuka mu karere ka Nyaruguru.

Niyibizi avuga ko ari imfubyi ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko akaba yarakunze kugira ihungabana akaba yarababajwe no kuba yarahohotewe n’uwashoboraga kumufasha mu gihe yari yahuye n’ihungabana.

Aganira n’umunyamakuru wa RADIOTV10 yagize ati “Arambwira ngo icyo nshaka gukora ndagikora, yafunze icyumba ,mpita numva ibitekerezo bisubiye inyuma, ntumbaze ngo byaje kugenda gute, naherutse tuvugana ayo magambo arakinga, imibonano mpuzabitsina irarangira aragenda asiga afunze kuko yarabonye n’ubundi nasubiye muri crise (nahungabanye)”

Niyibizi avuga gusambanywa byasembuye ihungabana yarasanganywe, bikiyongeraho ko yahise asama bityo inzozi yari afite zo kuba umubikira zigacikira ku buryo yagerageje no kwiyahura inshuro enye ariko Imana igakinga akaboko.

“Ku byakira byarangoye kuko nari mfite gahunda yo kuzaba umubikira, none ndi impfubyi, ngiye kurera umwana nkiri muto, byarangoye kubyakira ngerageza kwiyahura inshuro enye, rimwe nkanywa imiti y’imbeba ubundi nkajya ku cyuzi ariko icyo Imana idashaka n’ubundi ntikiba”

Mu buhamya burebure bwa Niyibizi avuga ko umwana yatwise bivuye mu kumusambanya yamubyaye ariko yagera ku myaka itatu agapfa, uwamuhohoteye arafungwa n’ubwo ngo kubura ibimenyetso bifatika bitamuhaye ubutabera bwuzuye.

Iyi nzira Niyibizi yanyuzemo agahura n’abafite ibibazo  basangiye, byamuteye gushinga umuryango wa Shirimpumpu  abahohotewe bahuriramo bagakira ibikomere .

“Naje guhura n’abandi numva abafite ibibazo biruta n’ibyanjye numva biranduhuye mpita ngira igitekerezo cyo kujya duhura tukaganira,iryo huriro turyita Shirampumpu”

Niyibizi yemeza ko uyu muryango watumye inkubirane y’ihohotera n’ihungabana wabimuvuye kuko bafite n’umushinga muto wo kudoda utagamije ubucuruzi ahubwo ugamije kubibagiza ibyo banyuzemo.

Icyakora bifuza ko abagiraneza n’inzego za Leata zabafasha kuwagura bakabona nkaho bakorera kuko ubu aho bari bahatijwe n’ubuyobozi bw’akagali ka Niboyi.

Batamuriza Mireille umuyobozi mukuru ushinzwe iterambere ry’umuryango no kurengera abana muri minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango (MIGEPROF) avuga ko gufasha Shirimpumpu bizaborohera bitewe nuko ihuriro aribo baryishyiriyeho.

“Nababwira ko ari igitekerezo cyiza cyo kwihuza kandi nibyo bitanga umusaruro kuruta ko byakorwa n’uwabibatekerereje,natwe rero ntacyatubuza kubafasha binyuze no mu bayobozi babegereye”

Kugeza ubu ihuriro rya Shirimpumpu rimaze imyaka ibiri rikaba rihuriyemo abantu 20 b’ibitsinabyombi,guhura bakaba bemeza ko bibavura ibikomere batakomorwa n’ubonetse wese, bakifuza ko bakongerwa ubushobozi bw’aho bakorera ndetse n’ubudozi bakora dore ko badaheza uwariwe wese wahohotewe.

Inkuru ya: Vedaste Kubwimana/RadioTV10 Rwanda

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 + ten =

Previous Post

RUBAVU: Hari abarembejwe n’abiyise abuzukuru ba shitani

Next Post

Bitunguranye Kwizera Olivier yasezeye mu mupira w’amaguru

Related Posts

Gicumbi: Umuyobozi w’Ishuri akurikiranyweho gusambanya umwana amwizeza ibitangaza adafitiye ubushobozi

Umwarimu yatawe muri yombi nyuma yo gusaba umwana kujya iwe kumusura bagatindana

by radiotv10
17/12/2025
0

Umwarimu wigisha mu ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (TSS) rya Mutenderi mu Karere ka Ngoma, yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’umukobwa...

Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku bapolisi bagaragaye bashyira umuntu muri Pandagari mu buryo budakwiye

Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku bapolisi bagaragaye bashyira umuntu muri Pandagari mu buryo budakwiye

by radiotv10
17/12/2025
0

Polisi y’u Rwanda yavuze ko Abapolisi bagaragaye bashyira umuntu muri pandagari mu Karere ka Rubavu, batangiye gukurikiranwa kuko uburyo babikozemo...

Hari Akarere mu Rwanda kagiye kubarura abashomeri badafite akazi bagatuyemo

Hari Akarere mu Rwanda kagiye kubarura abashomeri badafite akazi bagatuyemo

by radiotv10
17/12/2025
0

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwamenyesheje abagatuye ko hagiye gukorwa igikorwa cyo kubarura abashomeri badafite akazi bari hagati y’imyaka 16 na...

Umusore akurikiranyweho kwicisha ishoka umukecuru nyuma yo gukora ibitemewe mu Rwanda

Umusore akurikiranyweho kwicisha ishoka umukecuru nyuma yo gukora ibitemewe mu Rwanda

by radiotv10
17/12/2025
0

Umusore wo mu Murene wa Runda mu Karere ka Kamonyi, akurikiranyweho kwica umukecuru amukubise ishoka ubwo yamusangaga iwe nyuma yuko...

Ahakekwaho kuba haraturutse igisasu cyaturikanye abana batatu bavukana b’i Gicumbi

Ahakekwaho kuba haraturutse igisasu cyaturikanye abana batatu bavukana b’i Gicumbi

by radiotv10
17/12/2025
0

Igisasu cyo mu bwoko bwa Grenade cyishe giturikanye abana batatu b’umuryango wo mu Murenge wa Cyumba mu Karere ka Gicumbi,...

IZIHERUKA

Inyongera ya 50%: dore agahigo k’amafaranga azahabwa amakipe azitabira igikombe cy’isi cya 2026
FOOTBALL

Inyongera ya 50%: dore agahigo k’amafaranga azahabwa amakipe azitabira igikombe cy’isi cya 2026

by radiotv10
17/12/2025
0

Gicumbi: Umuyobozi w’Ishuri akurikiranyweho gusambanya umwana amwizeza ibitangaza adafitiye ubushobozi

Umwarimu yatawe muri yombi nyuma yo gusaba umwana kujya iwe kumusura bagatindana

17/12/2025
Havuzwe ibimaze kugerwaho mu iperereza ku munyamakuru Djihad waje mu Rukiko yambaye bidasanzwe

Hatangajwe icyemezo cyafatiwe abarimo umunyamakuru Djihad baregwa gusakaza amashusho y’urukozasoni

17/12/2025
Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku bapolisi bagaragaye bashyira umuntu muri Pandagari mu buryo budakwiye

Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku bapolisi bagaragaye bashyira umuntu muri Pandagari mu buryo budakwiye

17/12/2025
Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

17/12/2025
Eng.-An updated list of other Countries whose citizens are banned from entering the US

Eng.-An updated list of other Countries whose citizens are banned from entering the US

17/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Bitunguranye Kwizera Olivier yasezeye mu mupira w’amaguru

Bitunguranye Kwizera Olivier yasezeye mu mupira w’amaguru

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inyongera ya 50%: dore agahigo k’amafaranga azahabwa amakipe azitabira igikombe cy’isi cya 2026

Umwarimu yatawe muri yombi nyuma yo gusaba umwana kujya iwe kumusura bagatindana

Hatangajwe icyemezo cyafatiwe abarimo umunyamakuru Djihad baregwa gusakaza amashusho y’urukozasoni

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.