UBUKUNGU: Ni gute u Rwanda ruzishyura ideni mu kwaka ayandi madeni?

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Miliyoni 620 z’amadorari y’Amerika ni ukuvuga agera kuri Miliyari 620 y’amanyarwanda niyo u Rwanda rwakuye mu bashoramari b’abanyamahanga, iri ni ideni guverimona y’u Rwanda ivuga ko rije mu kwishyura miliyoni 400 zafashwe mu mwaka wa  2013 zigashorwa mu bikorwa byo kwagura kompanyi y’ubwikorezi bunyuze iy’ikirere (Rwanda Air), ikibuga cy’indege cya Bugesera ndetse no gusoza imirimo yo kubaka Kigali Convention Center.

Bavuga ko hari n’irindi deni rya miliyoni zisaga ijana y’amadolari ya Amerika (100,000,000 USD) agomba kwishyurwa kuri izi miliyoni 620, kabone n’ubwo batagaragaza icyo ryakoze. Ibi ngo bizatuma muri miliyoni 620 USD, hasigara miliyoni 100 USD ashorwa mu bikorwa by’iterambere byiganjemo ubuhinzi n’ubworozi.

Izindi Nkuru

Kuri iyi ngingo yo kwitabaza ideni ryo kwishyura irindi, abahanga mu bukungu bavuga ko bishobora kuba byarakozwe mu rwego rwo kwirinda ko igihugu cyitwa bihemu.

Teddy Kaberuka, umuhanga mu bukungu avuga ko ubusanzwe ari ihame ko umuntu afata ideni ateganya aho azakura ubwishyu. Ibi ngo ni nako bimeze ku gihugu.

“Umuntu ucunga uyu mu mwenda, cyangwa leta mu buryo bwiza bwo gucunga imyenda, barareba bagashyira ku munzani bakavuga bati mu isanduku yacu nta mafaranga dufitemo ngo tuvanemo duhite twishyura?.

Icyo ni ikintu cyumvikana. Nta mitungo, yenda nta zahabu dufite ngo duterure tujye kugurisha twishyure umwenda dufite’’

Ahaba hasigaye ni ukuvuga ngo kugira ngo ntazitwa bihemu, kubera ko bifite ikindi giciro gikomeye kuhazaza h’igihugu, ariko kuvuga ngo hari abantu banyizeye bashobora kumpa ideni ngo nishyure, ni ibintu bisanzwe”.

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru