Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olvier Nduhungirehe yagiranye ikiganiro na mugenzi we wa Qatar, amubwira ko u Rwanda rwifatanyije n’iki Gihugu kandi ko rwamaganye igitero cya Misile Iran yarashe ku Kigo cya Gisirikare cya Al Udeid Air Base.
Ni ikiganiro cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Kamena 2025 nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda.
Iyi Minisiteri yatangaje ko “Minisitiri Olivier Nduhungirehe yagiranye ikiganiro kuri telefone na nyakubahwa Dr. Mohammed bin Abdulaziz Al-Khulaifi, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Leta ya Qatar.”
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda ikomeza igira iti “Muri icyo kiganiro, Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ubufatanye bw’u Rwanda no gushyikira Qatar ndetse anamagana igitero giheruka cya Misile cyagabwe kuri Al Udeid Air Base, binyuranyije n’ubusugire n’ubwisanzure by’Igihugu.”
U Rwanda na Qatar ni Ibihugu bisanzwe bifitanye umubano mwiza ushingiye ku mikoranire irimo n’iyo mu rwego rwa Gisirikare.
Iki kiganiro cyabaye nyuma y’amasaha Iran irashe za misile ku kigo cy’Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za America cya Al Udeid Air Base, mu rwego rwo kwihorera na yo ku bitero America yagabye ku bigo by’ingufu za Nikeleyeri muri Iran.
Nyuma y’ibi bitero byabaye ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 23 Kamena 2025, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donal Trump yavuze ko nta ngaruka na nto byagize, kuko nta Munyamerica byahitanye cyangwa ngo bigire uwo bikomeretsa.
Trump yavuze ko mu bisasu 14 byose byarashwe, haburijwemo 13 mu gihe ikindi kimwe cyirengagijwe kuko cyaganaga mu cyerekezo kidateye impungenge.
RADIOTV10