Ubusesenguzi bw’umuhanga ku ndege y’intambara ya Congo yaje mu Rwanda izuba riva

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umwarimu muri Kaminuza mpuzamahanga y’Abanyamerika yigisha amasomo y’imibanire mpuzamahanga y’i Nairobi, yagaragaje ubusesenguzi bwe ku ndege y’intambara ya Congo Kinshasa iherutse kuvogera ikirere cy’u Rwanda ikagwa ku butaka bwarwo.

Leonard Maumo, asanzwe ari Umwarimu muri Kaminuza ya USIU (United States International University) yigisha amasomo ajyanye n’imibanire na politiki mpuzamahanga.

Izindi Nkuru

Ni igikorwa cy’ubushotoranyi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku Rwanda cyaje kiyongera ku bindi birenze kimwe byabaye mu bihe bitambutse.

Mu masaha y’agasusuruko ku wa Mbere tariki Indwi Ugushyingo 2022, indege y’intambara yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 yari iturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yaguye ku kibuga cy’Indege cya Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba.

Nyuma y’iki gikorwa cy’ubushotoranyi, Guverinoma y’u Rwanda yahise ishyira hanze itangazo yamagana iki gikorwa, ivuga ko nubwo Congo yongeye gushotora u Rwanda ariko nta gikorwa cya gisirikare cyabayeho mu rwego rwo gusubiza kuri ubu bushotoranyi.

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, na yo kuri uwo munsi yashyize hanze itangazo rivuga ko iyi ndege yageze mu kirere cy’u Rwanda ku bw’impanuka kuko yisanze yahageze bitari bigambiriwe.

Leonard Maumo yavuze ko bigoye kwemeza niba iyi ndege yarageze mu Rwanda bigambiriwe cyangwa ari ku bw’impanuka koko mu gihe iki gikorwa cyabaye umubano w’Ibihugu byombi utifashe neza.

Yagize ati “Igihari ni uko kuba indege yarahise isubirayo nyuma y’iminota micye iguye, bishobora gusobanura ko itahaguye ku bw’impanuka.”

Yakomeje agira ati “Niba koko byari ku bw’impanuka, yari ifite ibibazo bya tekiniki. Ariko bakagombye kuba barasabye ubutabazi Guverinoma y’u Rwanda.”

Habayeho kwirengagiza ko ibi Bihugu byombi bitabanye neza muri iyi minsi, uyu muhanga yavuze ko mu rwego rw’ububanyi n’amahanga, mu gihe indege y’intambara igiye mu kirere cy’ikindi Gihugu, bifatwa nko kukivogera ndetse ko bihanwa n’amategeko mpuzamahanga.

Uyu mwarimu muri kaminuza akaba inzobere mu mibanire mpuzamahanga, ashimangira ko gushaka umuti w’ibibazo biri hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bigomba kunyuzwa mu nzira z’ibiganiro.

RADIOTV10

Comments 2

  1. Mbarushimana JDamascene says:

    Ese abakozi bo muri tour de contrôle cg Radar ntizayibonye, ubwo rero niba itabonwa na Radar birakomeye, kuko tour de contrôle niyo itanga uburenganzira bwo kugwa.
    Kuki ubwirinzi bwacu butayihanuye ngo igwe. Ntagukina nikintu kica gihetse amabombe.

    • Nkuyemuruge says:

      Ubwirinzi bwacu bwarayibonye, twashoboraga no kuyirasa, ariko ikigero yariho ntago yashoboraga kurekura bombe nimwe. Twahisemo gutuza kuko twe nta gahunda dufite yo kwica uwo ariwe wese cg kwangiza ubusugire bwa Congo, kdi Afande PC yarabivuze mubuzima uhitamo intambara urwana. Ntitwifuza kurwana na Congo, ariko nyine niyumva ibikeneye izabibona. Gusa twe icyo dushyira imbere Ni ibiganiro.

Leave a Reply to Mbarushimana JDamascene Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru