Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ubushakashatsi: Itangazamakuru rya radiyo ryizewe kuri 70%, imbuga nkoranyambaga ni 2%,…

radiotv10by radiotv10
23/11/2021
in MU RWANDA
0
Ubushakashatsi: Itangazamakuru rya radiyo ryizewe kuri 70%, imbuga nkoranyambaga ni 2%,…
Share on FacebookShare on Twitter

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB rwagaragaje ibyavuye mu bushakashatsi bwerekana uko Itangazamakuru rihagaze mu Rwanda buzwi nka Rwanda Media Barometer aho ubw’uyu mwaka bugaragaza ko Itangazamakuru rya Radio ryizerwa kuri 70,2% mu gihe imbuga nkoranyambaga zizerwa kuri 2%.

Ubu bushakashatsi bwamuritswe kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Ugushyingo 2021, bwerekana ko urwego rw’Itangazamakuru ruhagaze kuri 80,6% ruvuye kuri 60,7% rwariho muri 2013, naho muri 2016 rukaba rwari kuri 69.6% naho muri 2018 rukaba rwari rugeze kuri 72.4%.

Ku bijyanye n’uko ibitangazamakuru byizerwa, Radio yizerwa ku gipimo cya 70,2%, Televisio ikizerwa kuri 24,7%, ibitangazamakuru byo kuri murandasi bikizerwa kuri 2,9%, imbuga nkoranyambaga zikizerwa kuri 2.0% mu gihe itangazamakuru ryandikwa ku mpapuro ari 0,2%.

Radio 10 ni imwe muri Radio ikurikirwa na benshi

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko igitangazamakuru cya Radio ari cyo abantu bishimira kuba bamenyeraho amakuru aho iri ku gipimo cya 94,3%, Television ikaba kuri 50,5%, imbuga Nkoranyambaga zikagira 41,6% naho ibitangazamakuru byandika bikaba biri kuri 31,4%.

Naho ku mu bijyanye nikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga, WhatsApp ni yo iza ku mwanya wa mbere aho iri ku gipimo cya 87,1%, YouTube ikaba kuri 68,3, Facebook ikagira 64,9%, Instagram ikagira 26,6% naho Twitter ikagira kuri 21,8%.

 

Ubwisanzure bw’Itangazamakuru buri kuri 93%, ubwo gutanga ibitekerezo ni 86%

bwagaragaje ko ubwisanzure bw’Itangazamakuru bugeze kuri  93,7% mu gihe ubwo gutanga ibitekerezo ari 86,4%.

Ibi bipimo bishingira ku nkingi eshanu z’ingenzi zirimo, amategeko n’imirongo byorohereza itangazamakuru, ubwinshi bw’ibitangazamakuru, uruhare rw’itangazamakuru mu miyoborere, muri Demokarasi no kongerera ubushobozi itangazamakuru n’uburyo bwo kugera ku makuru.

Ubu bushakashatsi bwa RGB bugaragaza ko mu gipimimo cy’amategeko n’imirongo byorohereza itangazamakuru gihagaze kuri 91% mu gihe ibindi bipimo bitanu biri muri iki biri ku kuri 75% byose hamwe.

Muri ibi bipimo, bigaragaza ko ubwisanzure bw’Itangazamakuru buhagaze kuri 93,7%, ubwo gutanga ibitekerezo bukaba buri kuri 86,4%, kurengera uburenganzira bw’Abanyamakuru bikaba biri kuri 93,3%, uburenganzira bwo kugera ku makuru buri kuri 94,7% mu gihe ubwigenge bw’umurongo w’itangazamakuru buri kuri 87%.

RadioTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 + 8 =

Previous Post

Musanze, Rulindo&Gicumbi: Abantu batandatu barimo umusaza w’imyaka 63 bafatanywe ibikorwa remezo bibye

Next Post

France: Muhayimana yabwiye Urukiko ko atari gukora Jenoside kuko Nyina n’umugore we ari Abatutsikazi

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400
AMAHANGA

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

by radiotv10
28/01/2026
0

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

28/01/2026
Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
France: Muhayimana yabwiye Urukiko ko atari gukora Jenoside kuko Nyina n’umugore we ari Abatutsikazi

France: Muhayimana yabwiye Urukiko ko atari gukora Jenoside kuko Nyina n’umugore we ari Abatutsikazi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.