Monday, October 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ubushakashatsi: Itangazamakuru rya radiyo ryizewe kuri 70%, imbuga nkoranyambaga ni 2%,…

radiotv10by radiotv10
23/11/2021
in MU RWANDA
0
Ubushakashatsi: Itangazamakuru rya radiyo ryizewe kuri 70%, imbuga nkoranyambaga ni 2%,…
Share on FacebookShare on Twitter

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB rwagaragaje ibyavuye mu bushakashatsi bwerekana uko Itangazamakuru rihagaze mu Rwanda buzwi nka Rwanda Media Barometer aho ubw’uyu mwaka bugaragaza ko Itangazamakuru rya Radio ryizerwa kuri 70,2% mu gihe imbuga nkoranyambaga zizerwa kuri 2%.

Ubu bushakashatsi bwamuritswe kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Ugushyingo 2021, bwerekana ko urwego rw’Itangazamakuru ruhagaze kuri 80,6% ruvuye kuri 60,7% rwariho muri 2013, naho muri 2016 rukaba rwari kuri 69.6% naho muri 2018 rukaba rwari rugeze kuri 72.4%.

Ku bijyanye n’uko ibitangazamakuru byizerwa, Radio yizerwa ku gipimo cya 70,2%, Televisio ikizerwa kuri 24,7%, ibitangazamakuru byo kuri murandasi bikizerwa kuri 2,9%, imbuga nkoranyambaga zikizerwa kuri 2.0% mu gihe itangazamakuru ryandikwa ku mpapuro ari 0,2%.

Radio 10 ni imwe muri Radio ikurikirwa na benshi

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko igitangazamakuru cya Radio ari cyo abantu bishimira kuba bamenyeraho amakuru aho iri ku gipimo cya 94,3%, Television ikaba kuri 50,5%, imbuga Nkoranyambaga zikagira 41,6% naho ibitangazamakuru byandika bikaba biri kuri 31,4%.

Naho ku mu bijyanye nikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga, WhatsApp ni yo iza ku mwanya wa mbere aho iri ku gipimo cya 87,1%, YouTube ikaba kuri 68,3, Facebook ikagira 64,9%, Instagram ikagira 26,6% naho Twitter ikagira kuri 21,8%.

Ubwisanzure bw’Itangazamakuru buri kuri 93%, ubwo gutanga ibitekerezo ni 86%

bwagaragaje ko ubwisanzure bw’Itangazamakuru bugeze kuri  93,7% mu gihe ubwo gutanga ibitekerezo ari 86,4%.

Ibi bipimo bishingira ku nkingi eshanu z’ingenzi zirimo, amategeko n’imirongo byorohereza itangazamakuru, ubwinshi bw’ibitangazamakuru, uruhare rw’itangazamakuru mu miyoborere, muri Demokarasi no kongerera ubushobozi itangazamakuru n’uburyo bwo kugera ku makuru.

Ubu bushakashatsi bwa RGB bugaragaza ko mu gipimimo cy’amategeko n’imirongo byorohereza itangazamakuru gihagaze kuri 91% mu gihe ibindi bipimo bitanu biri muri iki biri ku kuri 75% byose hamwe.

Muri ibi bipimo, bigaragaza ko ubwisanzure bw’Itangazamakuru buhagaze kuri 93,7%, ubwo gutanga ibitekerezo bukaba buri kuri 86,4%, kurengera uburenganzira bw’Abanyamakuru bikaba biri kuri 93,3%, uburenganzira bwo kugera ku makuru buri kuri 94,7% mu gihe ubwigenge bw’umurongo w’itangazamakuru buri kuri 87%.

RadioTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen − 2 =

Previous Post

Musanze, Rulindo&Gicumbi: Abantu batandatu barimo umusaza w’imyaka 63 bafatanywe ibikorwa remezo bibye

Next Post

France: Muhayimana yabwiye Urukiko ko atari gukora Jenoside kuko Nyina n’umugore we ari Abatutsikazi

Related Posts

Amahirwe ku Banyarwanda bose bifuza kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda ku rwego rw’Abofisiye

Amahirwe ku Banyarwanda bose bifuza kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda ku rwego rw’Abofisiye

by radiotv10
13/10/2025
0

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwashyize hanze itangazo rimenyesha Abanyarwanda bose bifuza kwinjiramo ku rwego rwa Ofisiye, itariki yo gutangira...

AMAKURU MASHYA: Urujya n’uruza mu muhanda Kigali-Muhanga rwabangamiwe

AMAKURU MASHYA: Urujya n’uruza mu muhanda Kigali-Muhanga rwabangamiwe

by radiotv10
13/10/2025
0

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko mu muhanda Kigali-Muhanga, habaye impanuka yabereye mu Karere ka Kamonyi, yabangamiye urujya n’uruza rw’ibinyabiziga muri...

Amakuru mashya: Abifuza kwinjira muri Polisi y’u Rwanda bagaragarijwe ibisabwa

Amakuru mashya: Abifuza kwinjira muri Polisi y’u Rwanda bagaragarijwe ibisabwa

by radiotv10
13/10/2025
0

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko hagiye gutangira ibikorwa byo kwiyandikisha ku nkumi n'abasore bifuza kuyinjiramo ku rwego rw’abapolisi bato, birimo...

Inama za Minisitiri w’Ubuzima ku cyatuma umuntu agabanya ibyago byo gupfa imburagije

Inama za Minisitiri w’Ubuzima ku cyatuma umuntu agabanya ibyago byo gupfa imburagije

by radiotv10
13/10/2025
0

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana yongeye gukangurira abantu gukora imyitozo ngororamubiri, agaragaza iyo bakora kugira ngo bagabanye ibyago kugeza kuri...

Ibyagaragaye mu iperereza ku bakozi ba RBC baregwa muri dosiye ya Miliyoni 48Frw

Ibyagaragaye mu iperereza ku bakozi ba RBC baregwa muri dosiye ya Miliyoni 48Frw

by radiotv10
13/10/2025
0

Abakozi babiri b’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC na rwiyemezamirimo umwe, bari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano...

IZIHERUKA

Amahirwe ku Banyarwanda bose bifuza kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda ku rwego rw’Abofisiye
MU RWANDA

Amahirwe ku Banyarwanda bose bifuza kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda ku rwego rw’Abofisiye

by radiotv10
13/10/2025
0

AMAKURU MASHYA: Urujya n’uruza mu muhanda Kigali-Muhanga rwabangamiwe

AMAKURU MASHYA: Urujya n’uruza mu muhanda Kigali-Muhanga rwabangamiwe

13/10/2025
Uko imirwano ya AFC/M23 na Wazalendo yagenze mu gace kamwe i Walikare

Amayobera ku cyatumye uruhande ruhanganye na AFC/M23 rufata icyemezo gitunguranye

13/10/2025
Abahanzikazi bagezweho muri Gospel Nyarwanda Vestine&Dorcas buriye indege berecyeje hanze

Abahanzikazi bagezweho muri Gospel Nyarwanda Vestine&Dorcas buriye indege berecyeje hanze

13/10/2025
Amakuru mashya: Abifuza kwinjira muri Polisi y’u Rwanda bagaragarijwe ibisabwa

Amakuru mashya: Abifuza kwinjira muri Polisi y’u Rwanda bagaragarijwe ibisabwa

13/10/2025
Hakozwe igikorwa cyashimishije benshi mu kurangiza intambara ya Israel na Hamas

Hakozwe igikorwa cyashimishije benshi mu kurangiza intambara ya Israel na Hamas

13/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
France: Muhayimana yabwiye Urukiko ko atari gukora Jenoside kuko Nyina n’umugore we ari Abatutsikazi

France: Muhayimana yabwiye Urukiko ko atari gukora Jenoside kuko Nyina n’umugore we ari Abatutsikazi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amahirwe ku Banyarwanda bose bifuza kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda ku rwego rw’Abofisiye

AMAKURU MASHYA: Urujya n’uruza mu muhanda Kigali-Muhanga rwabangamiwe

Amayobera ku cyatumye uruhande ruhanganye na AFC/M23 rufata icyemezo gitunguranye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.