Musanze, Rulindo&Gicumbi: Abantu batandatu barimo umusaza w’imyaka 63 bafatanywe ibikorwa remezo bibye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Polisi y’u Rwanda yafashe abantu batandatu bo mu Turere twa Musanze, Gicumbi na Rulindo bakurikiranyweho kwiba ibikoresho bya bimwe mu bikorwa remezo birimo insinga z’amashanyarazi n’amatiyo y’amazi.

Mu karere ka Musanze mu Murenge wa Muhoza mu kagari ka Mpenge na Ruhengeri hafatiwe Barashukwanubusa Benoit w’imyaka 63, afatanwa ibizingo bitatu by’insinga z’amashanyarazi, Tuyishime Vincent w’imyaka 27 yafatanwe ikizingo kimwe.

Izindi Nkuru

Mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Ntarabana, Akagari ka Kajevuba mu Mudugudu wa Cyamutara hafatiwe abantu batatu aribo Niyonshuti Seraphin w’imyaka 17, Nsabimana Jean Claude w’imyaka 20, Twizeyimana Jean Paul w’imyaka 22. Aba bafatanwe imifuniko 5 y’ibigega by’amazi biherereye mu Murenge wa Burega, mu kagari ka  Karengere bakaba bari bagiye kuyigurisha mu isantire ya Gaseke k’umucuruzi witwa Peter ugura ibyuma bishaje.

Mu karere ka Gicumbi, Umurenge wa Byumba, Akagari ka Gacurabwenge, Umudugudu wa  Gashirwe  Polisi yafashe Habiyaremye Ernest w’imyaka 38 nyuma yo kumusangana amatiyo y’amazi y’ibyuma mu byuma  agura akanabicuruza bitemewe n’amategeko.

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Chief Superintendent of Police (CSP) Francis Muheto arashimira abaturage bakomeje gutanga amakuru bigatuma abacyekwaho kwangiza ibikorwa remezo bafatwa. Yasabye abaturage n’abayobozi mu nzego z’ibanze gukomeza ubufatanye mu kurwanya abangiza ibikorwa remezo.

Yagize ati “Turashimira abaturage kuko ukurikije uko iki kibazo cyari kimeze umwaka ushize wa 2020 ubu birimo kugenda bigabanuka ariko turashaka ko bicika burundu. Byose bituruka ku bufatanye n’abaturage, bariya bafashwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, bafatiwe mu bikorwa bya Polisi nyuma y’amakuru y’abaturage bavugaga kohari ibikorwa remezo brimo kwibwa. Twagiye dusaka mu ngo z’abo bacyeka koko tugenda tubibafatana, hari n’abafatiwe mu nzira bagiye kubigurisha ku bagura ibyuma bishaje.”

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru yakomeje akangurira abagura ibyuma bishaje kujya bitondera ibyo bagura.

Yanasabye abayobozi b’ibigo bikwirakwiza amazi n’amashanyarazi kujya bagira ubugenzuzi ku bakozi babyo kuko hari bamwe muri bo bagira uruhare mu kwangiza ibikorwa remezo.

Ati “Biriya bikorwa remezo ababyiba baba bagiye kubigurisha ku bagura ibyuma bishaje ibyo bakunze kwita inyuma. Turakangurira ababigura kujya babanza gushishoza ku byuma bagiye kugura kandi bakaba abafatanyabikorwa mu kurwanya buriya bujura kuko abazajya babifatanwa bazajya bafatwa nk’abajura. Tubasaba no kwitondera ibyuma bagura kuko hari ubwo haba harimo ibiturika bishobora guteza impanuka zikomeye.”

CSP Muheto yavuze ko Polisi itazahwema gukora ibikorwa byo kurwanya ibangiza ibikorwa remezo, yabibukije ko ibyo bikorwa ari icyaha gihanwa n’amategeko. Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hatangire iperereza.

 

ICYO ITEGEKO RIVUGA

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 182 ivuga ko Umuntu wese usenya cyangwa wonona ku bw’inabi, ku buryo ubwo ari bwo bwose, inyubako yose cyangwa igice kimwe cyayo, inzu, iteme, urugomero, uruhombo rw’amazi n’inzira yarwo, inzira ya gari ya moshi cyangwa ibikoresho ibyo ari byo byose by’itumanaho cyangwa by’ingufu z’amashanyarazi, amariba cyangwa izindi nyubako zose bitari ibye, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

Ingingo ya 166 ivuga ko  Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 ivuga ko igihano kikuba Kabiri iyo kwiba byakozwe nijoro bigakorwa n’abantu barenze umwe.

RadioTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru