Mu rubanza ruregwamo Paul Rusesabagina na bagenzi be, Ubushinjacyaha bwavuze ko butemeranya n’impamvu zashingiweho n’Urukiko mu kumugabanyiriza ibihano bityo ko akwiye guhanishwa igihano cyo gufungwa burundu bwari bwamusabiye.
Kuri uyu wa Mbere tariki 24 Mutarama 2022, urubanza rw’ubujurire ruregwamo Paul Rusesabagina na bagenzi be, rwasubukuwe mu Rukiko rw’Ubujurire aho Ubushinjacyaha bwagize icyo bwongera ku mwanzuro wabwo.
Ubushinjacyaha bwajuririye ku bijyanye n’ibihano byahawe bamwe mu baregwa barimo Rusesabagina Paul bwari bwasabiye gufungwa burundu ariko agahanishwa gufungwa imyaka 25, buvuga ko butanyuzwe n’imikirize y’urubanza mu Rugereko rw’urukiko Rukuru rushinzwe kuburanisha ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka.
Buvuga ko hakurikijwe uburemere bw’ibyaha byakozwe na Paul Rusesabagina, atari akwiye guhanishwa igihano cyo gufungwa imyaka 25.
Umushinjacyaha Jean Pierre Habarurema yagize ati “Impamvu ebyiri zashingiweho, Ubushinjacyaha ntabwo bwemeranya na zo cyane cyane bikaba bishingira ku ngingo z’amategeko zasobanuwe. Nk’uko bigaragara mu ngingo ya 59 umuntu wagabanyirizwa ibihano kubera ukwemera icyaha ni imwe mu mpamvu nyoroshyacyaha.”
Akomeza agaragaza bimwe mu bishobora gutumwa uwakoze icyaha agabanyirizwa ibihano, nta na kimwe kiri mu nyungu za Rusesabagina Paul.
Jean Pierre Habarurema yasabye Urukiko rw’Ubujurire ko mu gihe ruzaba rugiye kwiherera ngo rufate icyemezo muri uru rubanza, rwazanashingira ku buremere bw’icyaha n’ingaruka cyagize nk’uko biteganywa n’ingingo ya 49 y’itegeko ryerekeye ibyaha n’ibihano.
Ati “Nk’uko twabisobanuye rero tubona Rusesabagina Paul kubera ibyaha yahamijwe n’ingaruka byagize ku bantu ndetse no ku mitungo yabo ubwo buremere butatuma agabanyirizwa ibihano nk’uko byakozwe bityo akaba yari akwiye guhabwa igihano cyo gufungwa burundu.”
RADIOTV10