Sunday, July 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ubushinjacyaha bwongeye gusabira Rusesabagina gufungwa burundu

radiotv10by radiotv10
24/01/2022
in MU RWANDA
0
Ubushinjacyaha bwongeye gusabira Rusesabagina gufungwa burundu
Share on FacebookShare on Twitter

Mu rubanza ruregwamo Paul Rusesabagina na bagenzi be, Ubushinjacyaha bwavuze ko butemeranya n’impamvu zashingiweho n’Urukiko mu kumugabanyiriza ibihano bityo ko akwiye guhanishwa igihano cyo gufungwa burundu bwari bwamusabiye.

Kuri uyu wa Mbere tariki 24 Mutarama 2022, urubanza rw’ubujurire ruregwamo Paul Rusesabagina na bagenzi be, rwasubukuwe mu Rukiko rw’Ubujurire aho Ubushinjacyaha bwagize icyo bwongera ku mwanzuro wabwo.

Ubushinjacyaha bwajuririye ku bijyanye n’ibihano byahawe bamwe mu baregwa barimo Rusesabagina Paul bwari bwasabiye gufungwa burundu ariko agahanishwa gufungwa imyaka 25, buvuga ko butanyuzwe n’imikirize y’urubanza mu Rugereko rw’urukiko Rukuru rushinzwe kuburanisha ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka.

Buvuga ko hakurikijwe uburemere bw’ibyaha byakozwe na Paul Rusesabagina, atari akwiye guhanishwa igihano cyo gufungwa imyaka 25.

Umushinjacyaha Jean Pierre Habarurema yagize ati “Impamvu ebyiri zashingiweho, Ubushinjacyaha ntabwo bwemeranya na zo cyane cyane bikaba bishingira ku ngingo z’amategeko zasobanuwe. Nk’uko bigaragara mu ngingo ya 59 umuntu wagabanyirizwa ibihano kubera ukwemera icyaha ni imwe mu mpamvu nyoroshyacyaha.”

Akomeza agaragaza bimwe mu bishobora gutumwa uwakoze icyaha agabanyirizwa ibihano, nta na kimwe kiri mu nyungu za Rusesabagina Paul.

Jean Pierre Habarurema yasabye Urukiko rw’Ubujurire ko mu gihe ruzaba rugiye kwiherera ngo rufate icyemezo muri uru rubanza, rwazanashingira ku buremere bw’icyaha n’ingaruka cyagize nk’uko biteganywa n’ingingo ya 49 y’itegeko ryerekeye ibyaha n’ibihano.

Ati “Nk’uko twabisobanuye rero tubona Rusesabagina Paul kubera ibyaha yahamijwe n’ingaruka byagize ku bantu ndetse no ku mitungo yabo ubwo buremere butatuma agabanyirizwa ibihano nk’uko byakozwe bityo akaba yari akwiye guhabwa igihano cyo gufungwa burundu.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen − eleven =

Previous Post

Burkina Faso: Igisirikare cyataye muri yombi Perezida Roch Kabore

Next Post

Ku Kivu hashyizwe mu hantu 10 heza muri Africa ho gutemberera

Related Posts

Nyamasheke: Abakoze ubwarimu bamaze amezi arindwi batarahembwa

Nyamasheke: Abakoze ubwarimu bamaze amezi arindwi batarahembwa

by radiotv10
19/07/2025
0

Abakoze ubwarimu bw’igihe gito mu bigo by’amashuri bitandukanye byo mu Karere ka Nyamasheke basigariraho abarimu bagiye mu biruhuko byo kubyara,...

The Myth of “Hard work pays”

The Myth of “Hard work pays”

by radiotv10
19/07/2025
0

We’ve all heard it growing up: “Work hard and you’ll succeed.” We always saw it on school posters, graduation speeches,...

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

by radiotv10
18/07/2025
0

Umunyapolitiki Ingabire Victoire Umuhoza uregwa ibyaha birimo guteza imvururu muri rubanda, yafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30. Ni icyemezo...

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

by radiotv10
18/07/2025
0

Banki Nkuru y’u Rwanda BNR yatangaje igiye guhugura urubyiruko ku mikoreshereze y'ikoranabuhanga muri serivisi z'imari hifashishijwe telefoni ngendanwa, kugira ngo...

Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Amakuru agezweho: Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu NAEB afunzwe ukurikiranyweho kwigwizaho imitungo

by radiotv10
18/07/2025
0

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa (Operations Manager) mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi (NAEB), ari...

IZIHERUKA

BREAKING: Haratangazwa ibyasinywe hagati ya AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Congo n’ibimaze kugerwaho mu biganiro
AMAHANGA

BREAKING: Haratangazwa ibyasinywe hagati ya AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Congo n’ibimaze kugerwaho mu biganiro

by radiotv10
19/07/2025
0

Nyamasheke: Abakoze ubwarimu bamaze amezi arindwi batarahembwa

Nyamasheke: Abakoze ubwarimu bamaze amezi arindwi batarahembwa

19/07/2025
AFC/M23 yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gusinyana amasezerano n’ubutegetsi bwa Congo

Eng.-An official announcement expected on progress made in AFC/M23 talks with the Congolese Government

19/07/2025
The Myth of “Hard work pays”

The Myth of “Hard work pays”

19/07/2025
Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

18/07/2025
Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

18/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ku Kivu hashyizwe mu hantu 10 heza muri Africa ho gutemberera

Ku Kivu hashyizwe mu hantu 10 heza muri Africa ho gutemberera

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

BREAKING: Haratangazwa ibyasinywe hagati ya AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Congo n’ibimaze kugerwaho mu biganiro

Nyamasheke: Abakoze ubwarimu bamaze amezi arindwi batarahembwa

Eng.-An official announcement expected on progress made in AFC/M23 talks with the Congolese Government

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.