Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

UBUTABERA : Sankara yahakanye ibyaha bibiri muri 17 akurikiranyweho

radiotv10by radiotv10
23/06/2021
in MU RWANDA
0
UBUTABERA : Sankara yahakanye ibyaha bibiri muri 17 akurikiranyweho

CREATOR: gd-jpeg v1.0 (using IJG JPEG v62), quality = 85

Share on FacebookShare on Twitter

Kuri uyu wa gatatu, Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara  uherutse gusabirwa igifungo cy’imyaka 25, yasubiye mu rukiko. Yavuze ko mu byaha 17 akurikiranyweho ngo harimo ibyaha bibiri atigeze yemeranywaho n’ubushinjacyaha kuko ngo bumushinja uruhare muri ibyo byaha kandi ngo si we ugomba kubibazwa.

Muri uru rubanza, Nsabimana Callixte yagarutse mu mvugo itandukanye n’iyo yakoresheje mu maburanisha yose aheruka

Mu rukiko yavugaga yitonze cyane, ijambo ku rindi arishimangira yifashishije inyandiko zikubiyemo inyandiko zishimangira ingingo afata nk’izimurengera. yacishagamo akanakoresha ibimenyetso by’akaboko bigaragaza gushimangira ibyo yavugiraga mu rukiko.

Iri hinduka ry’imivugire, inyandiko n’ibimenyetso by’amaboko, ryazanye n’impinduka kumiburaniye ye.

Ubushize yari yemeye gutangaga ibisoboraro biherekejwe n’inyikirizo ivuga ko yemera ibyaha byose, anaciye bugufi cyane. Gusa uyu munsi siko byagenze.  ku Ku ikubitiro, Nsabimana Callixte yavuze ko nyuma y’aho urubanza rwe ruhurijwe n’urwa Paul Rusesabagia, ngo yasanze ubushinjacyaha bwarazanye inyandiko nshy atigeze amenya. Ibi ngo byatumye abazwa anasubiza ku bintu atazi bityo ngo ibyo yasubije byose mu kwiregura ku byaha akurikiranyweho atari ukuri.

See the source image

Nsabimana Callixte Sankara (Ibumoso) n’umunyamategeko we

Mu byaha 17 akurikiranyweho n’ubushinjacyaha, yavuze ko bibiri muri byo ari byo atabyemeranyaho n’ubushinjacyaha.

Ibyo birimo icyaha cyo kurema umutwe w’ingabo zitemewe n’icyaha cyiterabwoba ku nyungu za politike.

Nsabimana Callixte yavuze ko ubushinjacyaha bwirengagije nkana ukuri nyakuri, kunagaragazwa n’izo nyandiko z’ubushinjacyaha.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Nsabimana Callixte ari mu bashinze FLN kandi ngo siko bimeze. Uyu mutwe ngo washinzwe mu mwaka wa 2016 bityo Nsabuimana Callixte agahera kuri ibi ahakana ko atigeze arema uyu mutwe w’ingabo, ahubwo ngo yawinjiyemo nyuma.

Yagize ati “Ndamutse narawuremye nabyemera kubera ko nemeye ibyaha biremereye.”

See the source image

Nsabimana Callixte ubwo yerekwaga itangazamakuru

Nsabimana Callixte avuga ko kandi ubushinjacyaha bwirengagije ko  atari afite ubushobozi na buke bwo gutanga amabwiriza muri FLN bityo ngo ntiyigeze atanga ababwiriza yo kugaba ibitero mu Rwanda.

Ubushinjacyaha ngo bwavuze ko uyu mutwe Nbabimana yari abereye umuvugizi wari ufite umurongo wo gukora iterabwoba wica abaturage mu rwego rwo guhatira Leta y’u Rwanda kwemera imishyikirano.

Nsabimana Callixte yavuze ko atari wo murongo mugari bari bafite ahubwo ngo bari bafite umugambi wo guharanira uburenganzira bwa muntu.

Ikindi ngo ntibigeze batera abaturage. Ibi abishingira ko bishyuzwa amatungo yaramburuye bivuye ku ntandaro yo kwirukanka n’ihahamuka yatewe n’urufaya rw’amasasu yari hagati ya FLN n’igisirikare cy’u Rwanda.

Ibi ngo bishimangira ko bari baje guhangana n’igisirikare ndetse hari n’ibikoresho banyaze ingabo z’u Rwandabityo ngo umutwe w’abarwanyi yavugiraga utari ugamije iterabwoba.

Ibyakozwe mu buryo bunyuranije n’umurongo wa bo, ngo bigomba kubazwa abasirikari bane bakuru bafataka ibyemezo.

Urubanza ruracyakomeje……

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 + eleven =

Previous Post

TANZANIA: Abakobwa babyaye bemerewe gusubira mu ishuri

Next Post

Radio &Tv10 yasinye amasezerano na MNI mu rwego rwo gukomeza guteza imbere umuziki w’u Rwanda

Related Posts

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame yakiriye mu Biro bye, abarimo Prof. Dong-Sup Yoon usanzwe ari Perezida wa Yonsei University, Kaminuza yo muri...

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

by radiotv10
27/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yamaze gutanga ikirego mu Rukiko Ruhoraho rushinzwe Ubukemurampaka, iregamo iy’u Bwongereza nyuma yo guhagarika amasezerano Ibihugu byombi...

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

by radiotv10
27/01/2026
0

Brigadier General Godfrey Gasana wahoze ari Umugaba Wungirije w’Ingabo zirwanira mu Kirere akaba aherutse kugirwa Umupilote wihariye wa Perezida wa...

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza, Bill na Joyce Cummings; ndetse n’abagira uruhare...

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

by radiotv10
27/01/2026
0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ku bufatanye n’Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta, bari mu bukangurambaga bwo gukumira indwara zititaweho, zirimo...

IZIHERUKA

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi
IMYIDAGADURO

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Radio &Tv10 yasinye amasezerano na MNI mu rwego rwo gukomeza guteza imbere umuziki w’u Rwanda

Radio &Tv10 yasinye amasezerano na MNI mu rwego rwo gukomeza guteza imbere umuziki w’u Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.