Saturday, July 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ubutumwa AFC/M23 yageneye Joseph Kabila nyuma yuko asesekaye mu bice igenzura

radiotv10by radiotv10
26/05/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Ubutumwa AFC/M23 yageneye Joseph Kabila nyuma yuko asesekaye mu bice igenzura
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhuzabikorwa w’Ihuriro AFC/M23, Corneille Nangaa yahaye ikaze Joseph Kabila Kabange wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wageze i Goma, avuga ko kuba yagarutse mu Gihugu, ari amahitamo meza kandi n’abandi banyapolitiki babyifuza bajyayo.

Corneille Nangaa yabitangaje mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 26 Gicurasi 2025 nyuma yuko iri Huriro AFC/M23 abereye Umuhuzabikorwa ritangaje ko Joseph Kabila yamaze kugera mu Mujyi wa Goma.

Nangaa yavuze ko kugaruka kwa Joseph Kabila Kabange “Mu Gihugu k’uyu Munyapolitiki w’umunyacyubahiro kwakiriwe neza. Yagize amahitamo meza, aho kuguma mu buhungiro yari yarahejejwemo.”

Uyu Muhuzabikorwa wa AFC/M23 yakomeje avuga ko Joseph Kabila Kabange yahawe ikaze mu mujyi wa Goma mu gace konyine karangwamo ituze muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ahamaze kurandurwa ibibazo uruhuri birimo ivangura, ubwicanyi bukorerwa bamwe mu Banyekongo ndetse hakaba hatarangwa imbwirwaruhame z’urwango.

Yakomeje avuga ko kuva muri Gashyantare, abayobozi banyuranye bagiye banyura muri uyu Mujyi wa Goma, kandi bakibonera akazi gakomeye kakozwe n’Ihuriro AFC/M23 karimo kugarura amahoro n’umutekano by’abaturage n’ibyabo.

Corneilla Nangaa yakomeje avuga ko Umujyi wa Goma wagiriwe ubuntu bwo kwakira umugisha w’abo mu madini n’amatorero, aho iri Huriro ryakiriwe Intumwa z’ihuriro ry’amadini n’amatorero rya ECC-CENCO.

Ati “Imiryango y’Umujyi wa Goma irafunguye, ari na ko gace rukumbi kugururiye amarembo abifuza kuhaza, barimo uwabaye Perezida Kabila, ndetse n’abandi bose bakunda Igihugu bifuza gukora ibikorwa byabo bisanzuye mu mwuka wa Demokarasi.”

Joseph Kabila wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yaje mu Mujyi wa Goma nyuma y’iminsi micye agejeje ku Banyekongo ijambo yabateganyirije risubiza ubutegetsi bw’iki Gihugu buherutse kumwambura ubudahangarwa.

Kabila yari yanyomoje ibihuha byigeze kuzamurwa n’ubutegetsi bwa Congo ko yaje mu Mujyi wa Goma mu kwezi gushize, avuga ko ahubwo afite gahunda yo kuhaza mu gihe cya vuba.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 4 =

Previous Post

Umugabo akurikiranyweho kubwira uwarokotse Jenoside amagambo y’ingengabitekerezo

Next Post

Umushoramari uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yaciye amarenga yo kuzana umuhanzi wihagazeho ku Isi

Related Posts

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

by radiotv10
11/07/2025
0

Abacamanza babarirwa hejuru y’ijana bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bigabije imihanda bajya kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri ishinzwe Imari...

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

by radiotv10
10/07/2025
0

Lieutenant-Général Christian Tshiwewe wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), ubu akaba ari Umujyanama wa...

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

by radiotv10
10/07/2025
0

Ubuyobozi bwa AFC/M23 burashimira Perezida Yoweri Kaguta Museveni ku cyemezo yafashe cyo gufungura imipaka ihuza iki Gihugu cye na Repubulika...

IFOTO: Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 yahawe umugisha na Musenyeri

IFOTO: Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 yahawe umugisha na Musenyeri

by radiotv10
09/07/2025
0

Corneille Nangaa, Umuhuzabikorwa w’Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yitabiriye ibikorwa bya Kiliziya Gatulika...

Uwari Minisitiri muri Congo bwa mbere imbere y’Urukiko yahageze yakererewe

Uwari Minisitiri muri Congo bwa mbere imbere y’Urukiko yahageze yakererewe

by radiotv10
09/07/2025
0

Constant Mutamba wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera muri Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ukurikiranyweho kunyereza miliyoni 19 USD yari...

IZIHERUKA

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika
IMIBEREHO MYIZA

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

11/07/2025
BREAKING: Intumwa zirimo iz’u Rwanda, DRCongo, na America zahuriye ku meza y’ibiganiro i Doha

Eng.-Interior Ministers of Rwanda and DRC invited to Doha talks between Kinshasa and AFC/M23

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umushoramari uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yaciye amarenga yo kuzana umuhanzi wihagazeho ku Isi

Umushoramari uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yaciye amarenga yo kuzana umuhanzi wihagazeho ku Isi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.