Inteko y’Umuco yagaragaje gahunda y’ibirori byo kwihiza Umuganura, isaba Abanyarwanda bose kuzawizihiza baganuzanya baharanira kuba Abanyarwanda b’umutima, badahujwe gusa no gusangira umutsima.
Ni ubutumwa bwatanzwe n’Iteko y’Umuco kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Nyakanga habura iminsi ibiri ngo ibi Birori bibe, biteganyijwe kuri uyu wa Gatanu wa mbere w’ukwezi kwa Kanama, tariki 01.
Inteko y’Umuco yagaragaje ko n’ubundi insanganyamatsi y’uyu mwaka ari “Umuganura, isoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira”, yavuze ko “ikangurira Abanyarwanda bose kwizihiza Umuganura 2025.”
Uru rwego rushinzwe kubungabunga umuco, rwagize ruti “Tuzaganure, tuganuze, tuganuzanye, twimakaza indangagaciro dusanga mu muganura. Duharanira kandi kuba Abanyarwanda b’umutima, badahujwe gusa no gusangira umutsima.”
Inteko y’Umuco yaboneyeho kugaragaza gahunda y’ibirori byo kwizihiza uyu munsi ufite igisobanuro gikomeye mu muco Nyarwanda, aho uzizihirizwa ku rwego rw’Igihugu mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru.
Nanone kandi uretse iyi Ntara, izindi zose zisigaye, buri Ntara ikwiye gutoranya Akarere kazizihirizwamo Umuganura.
Inteko igakomeza igira iti “Buri Karere mu dusigaye kazizihiza Umuganura aho katoranyije kagendeye ku nsanganyamatsiko yatoranyijwe ku rwego rw’Igihugu.”
Nanone abatuye mu Mudugudu barakangurirwa kuzizihiza Umuganura, bagahura bakaganira ku ngamba zo kurushaho kunga ubumwe no kwigira, ubundi bagasangira ibyo bazaba bateguye bakanasabana.
Inteko iti “Buri muryango urakangurirwa kuzizihiza Umuganura, ababyeyi n’abana basabana kandi bishimira ibyo bagezeho, banafata ingamba z’ibyo bifuza kuzageraho umwaka utaha.”
Abanyarwanda baba mu mahanga na bo ntibibagiranye, kuko basabwe kuzatoranya umunsi ubabereye muri uku kwezi kwa Kanam, ubundi bakazahura bakizihiza Umuganura, ndetse na bo bakaboneraho kugira umwanya wo gusabana hagati yabo ndetse n’abaturage bo mu Bihugu batuyemo.
RADIOTV10