Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Ubutumwa bugenewe Abanyarwanda bose bwerecyeye Ibirori by’Umuganura byegereje

radiotv10by radiotv10
29/07/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Ubutumwa bugenewe Abanyarwanda bose bwerecyeye Ibirori by’Umuganura byegereje
Share on FacebookShare on Twitter

Inteko y’Umuco yagaragaje gahunda y’ibirori byo kwihiza Umuganura, isaba Abanyarwanda bose kuzawizihiza baganuzanya baharanira kuba Abanyarwanda b’umutima, badahujwe gusa no gusangira umutsima.

Ni ubutumwa bwatanzwe n’Iteko y’Umuco kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Nyakanga habura iminsi ibiri ngo ibi Birori bibe, biteganyijwe kuri uyu wa Gatanu wa mbere w’ukwezi kwa Kanama, tariki 01.

Inteko y’Umuco yagaragaje ko n’ubundi insanganyamatsi y’uyu mwaka ari “Umuganura, isoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira”, yavuze ko “ikangurira Abanyarwanda bose kwizihiza Umuganura 2025.”

Uru rwego rushinzwe kubungabunga umuco, rwagize ruti “Tuzaganure, tuganuze, tuganuzanye, twimakaza indangagaciro dusanga mu muganura. Duharanira kandi kuba Abanyarwanda b’umutima, badahujwe gusa no gusangira umutsima.”

Inteko y’Umuco yaboneyeho kugaragaza gahunda y’ibirori byo kwizihiza uyu munsi ufite igisobanuro gikomeye mu muco Nyarwanda, aho uzizihirizwa ku rwego rw’Igihugu mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru.

Nanone kandi uretse iyi Ntara, izindi zose zisigaye, buri Ntara ikwiye gutoranya Akarere kazizihirizwamo Umuganura.

Inteko igakomeza igira iti “Buri Karere mu dusigaye kazizihiza Umuganura aho katoranyije kagendeye ku nsanganyamatsiko yatoranyijwe ku rwego rw’Igihugu.”

Nanone abatuye mu Mudugudu barakangurirwa kuzizihiza Umuganura, bagahura bakaganira ku ngamba zo kurushaho kunga ubumwe no kwigira, ubundi bagasangira ibyo bazaba bateguye bakanasabana.

Inteko iti “Buri muryango urakangurirwa kuzizihiza Umuganura, ababyeyi n’abana basabana kandi bishimira ibyo bagezeho, banafata ingamba z’ibyo bifuza kuzageraho umwaka utaha.”

Abanyarwanda baba mu mahanga na bo ntibibagiranye, kuko basabwe kuzatoranya umunsi ubabereye muri uku kwezi kwa Kanam, ubundi bakazahura bakizihiza Umuganura, ndetse na bo bakaboneraho kugira umwanya wo gusabana hagati yabo ndetse n’abaturage bo mu Bihugu batuyemo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

7 − 4 =

Previous Post

Uwitabiriye Miss Rwanda agiye gutangira kumvikana kuri Radio nk’umunyamakuru

Next Post

Ku nshuro ya 13 RDF yasezereye abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru barimo Maj.Gen.(Rtd) Gumisiriza

Related Posts

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi ryo mu Murenge wa Kabarondo, bavuga ko babangamirwa n’uko ritazitiye, bigatuma amatungo yangiza ubusitani...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

by radiotv10
20/12/2025
0

Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, held talks with his Russian counterpart, Sergey Lavrov, focusing...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
20/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
20/12/2025
1

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

IZIHERUKA

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze
IBYAMAMARE

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ku nshuro ya 13 RDF yasezereye abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru barimo Maj.Gen.(Rtd) Gumisiriza

Ku nshuro ya 13 RDF yasezereye abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru barimo Maj.Gen.(Rtd) Gumisiriza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.