Monday, October 19, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Ubutumwa bwa Bamporiki wujuje imyaka ibiri afunguwe ku mbabazi za Perezida Kagame

Ubutumwa bwa Bamporiki wujuje imyaka ibiri afunguwe ku mbabazi za Perezida Kagame

Bamporiki Edouard wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko kuba yarabaye Umunyamabanga wa Leta mu yahoze ari Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, yiyibukije itariki yahereweho imbabazi na Perezida Paul Kagame, aho yujuje imyaka ibiri afunguwe ku bw’izi mbabazi z’Umukuru w’u Rwanda.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Bamporiki yagaragaje ko umuntu wigeze kugorwa n’ubuzima, hanyuma akabona uwamufasha, akwiriye guhora yibuka icyo gikorwa n’uwakimukoreye.

Yagize ati “Uwari wunamye ntakibagirwe umunsi yunamuweho! Ntakibagirwe uwamwunamuye.”

Yakomeje ahagaza ko “Umutima wanjye uranezerewe” anashingira ku murongo wo muri Bibiliya, Zaburi 31:8, ugira uti “Nzajya nezerwa nishimira imbabazi zawe, kuko warebye amakuba yanjye n’ibyago byanjye, wamenye imibabaro y’umutima wanjye. Imana y’u Rwanda ihorana natwe. Amina.”

Tariki 18 Ukwakira 2024, ni bwo Bamporiki Edouard yari umwe mu bagororwa 32 basohotse mu igazeti ya Leta, bahawe imbabazi na Perezida Paul Kagame.

Perezida Kagame na Bamporiki muri 2019

Icyo gihe yari amaze umwaka n’igice birenga akatiwe igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni 30 Frw, icyemezo cyafashwe n’Urukiko Rukuru muri Mutarama 2023, cyaje cyongera ibihano ku byari byafashwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwari rwamukatiye igihano cy’igifungo cy’imyaka ine n’ihazabu ya Miliyoni 60Frw.

Ni nyuma yo guhamywa ibyaha birimo icyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha mu nyungu ze bwite ububasha ahabwa n’itegeko.

Ibi byaha byari bishingiye ku mafaranga yahawe n’umushoramari Gatera Norbert, kugira ngo amufashe kugera ku bitemewe n’itegeko.

Imyaka ibiri irashize, Bamporiki afunguwe, dore ko yasohotse mu Igororero tariki 19 Ukwakira 2024 nyuma yo guhabwa imbabazi n’Umukuru w’Igihugu.

Kuri iyo tariki, akiva mu Igororero, Bamporiki n’ubundi yari yashimiye Umukuru w’u Rwanda mu butumwa yagiraga ati “Zireze. Urugemwe rurameze, urubuto rutaboze, umutwaro nagatwaye iteka Umutware wanjye awutwamishije imbabazi ndawutuye ndunamutse ndemye, ndanyuzwe ndumva niyumva nk’Indirira. Nshimye Uwiteka waturemeye Umutware Paul Kagame ku bwe ubwere bwimuye ubwirabure bidasasiwe ubwirakabiri.”

Bamporiki yabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda, aho yabaye Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko, ndetse no muri Guverinoma, akaba yaranabaye Perezida wa komisiyo y’igihugu y’itorero ry’u Rwanda.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve + 3 =