Umuyobozi w’Urwego Ngishwanama rw’Inararibonye, Hon. Tito Rutaremara yasubije abakomeje kumunengera ubutumwa aherutse gutangaza asaba abantu kutazajya bazana Imana mu bintu bya Jenoside kuko yakorewe abantu, ikorerwa n’abandi ndetse inahagarikwa n’abantu, bityo ko mu myumvire ye nta muntu ukwiye kuzanamo Imana.
Ni nyuma yuko hamaze iminsi hari impaka zazamuwe n’ubutumwa Hon. Tito Rutaremara yatangiye mu gikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, cyari cyateguwe n’Umuryango Pilgrim Center for Healing and Reconciliation, cyahurije hamwe abayoboke b’amadini anyuranye, Tito Rutaremara yasabye abacyitabiriye gukura Imana muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Muri iki gikorwa cyari cyahurije hamwe abanyamadini, Tito yavuze ko abantu badakwiye kujya bazana Imana mu bintu bya Jenoside, dore ko hari benshi bakunze kuvuga ko barokowe n’Imana.
Icyo gihe yagize ati “Ndabasabye muri Jenoside mukuremo Imana. Jenoside yakozwe n’abantu, ikorerwa abantu kandi ihagarikwa n’abantu. Naba n’abavuga ko Imana itari ihari ahubwo.”
Nyuma y’ubu butumwa bwa Tito, hari benshi bamunenze, bavuga ko atari akwiye gushyira ku ruhande Imana, kuko ababonye imbaraga zayo bazizi banazibonye.
Mu butumwa bwe, Muzehe Tito Rutaremara, yabaye nk’usubiza abamunenze, avuga ko mu myumvire ye, ntacyo Imana yakoze mu bihe bya Jenoside, ahubwo ko icyo yakoze ari ukuba yarahaye amahitame meza abayihagaritse, abayikoze ikabaha amahitamo mabi.
Dore ubutumwa bwose bwa Tito Rutaremara
Mu minsi ishize; Abanyamadini bansabye gutanga ikiganiro ku mateka y’amacakubiri ku Gihugu cyacu kugeza kuri JenoSide yakorewe abatutsi mu 1994.
Mu bibazo byinshi twaganiriye n’abanyamadini, hari kimwe nabonye cyazanye impaka kuri social media Nshaka gusobanura kandi namwe MUMFASHE.
Hari ikibazo umwana w’imyaka 12 yabajije umubyeyi we warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ati “Ko uhora umbwira ko Imana yagukijije abacanyi muri Jenoside, kuki itakijije ba sogokuru, ba nyogukuru, ba uncles [ba nyirarume cyangwa ba se wabo], ba Aunties [ba Nyirasenge cyangwa ba Nyirana wabo] na ba cousins [babyara],…?” Nyina ati “ni uko Imana yabishatse.”
Abemera Imana bemera ko Imana ifite URUKUNDO ruhebuje, ikagira UBUBASHA buhebuje, ikagira UBUMENYI buhebuje. Kandi Imana NTIRENGANYA, Imana NTITORANYA kandi NTIYIRENGAGIZA,….
Abemera Imana bazi neza ko Imana yahaye abantu uburenganzira n’amahitamo yo gukora icyiza cyangwa ikibi….
Njye nka Tito nibaza kuri kiriya kibazo cy’uriya mwana nakoresheje logic [inyurabwenge], nsanga abicanyi bahisemo ikibi cyo gukora Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abahisemo icyiza Nk’INKOTANYI bahitamo igikorwa cyo kurokora abantu bicwaga, ariko Kandi iki gikorwa cyo guhagarika Jenoside kibatwara iminsi 100 kandi bibagoye cyane.
Njye muri logic yanjye nasanze abicanyi barahisemo ikibi, INKOTANYI zihitamo icyiza.
Icyo Imana yabahaye ni amahitamo yo guhitamo icyiza cyangwa ikibi.
Njye nsubiza kiriya kibazo; mbisubije muri logic no muri philosophy nize, nsanga Imana itarabyivanzemo.
Ariko abize theology mushobora kuba mubyumva neza bitandukanye ni uko mbyumva; Muze mudusobanurire muri THEOLOGY ukuntu Imana yivanze muri ibi bintu. Hanyuma mumfashe no gusubiza ikibazo cy’uriya mwana twatangiriyeho mushingiye kuri theology.
MURAKOZE KANDI IMANA IBAFASHE!
RADIOTV10





