Ambasaderi Antoine Anfré mbere yo gufata rutemikirere nyuma yo kurangiza inshingano ze nk’Uhagarariye u Bufaransa mu Rwanda, yavuze ko yifuza gutangaza ko imyaka ine yari amaze mu Rwanda yamubereye iy’agatangaza, kuko yaranzwe no gushimangira ubucuti bw’Ibihugu byombi.
Bikubiye mu butumwa bigaragara ko yandikiye ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe ubwo yari agiye gufata rutemikirere ngo yerecyeza mu Gihugu cye.
Yagize ati “Ubu ni bwo butumwa bwanjye bwa nyuma nka Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda: Mvuye i Kigali nyuma y’imyaka ine y’agatangaza yaranzwe no gushimangira ubucuti.”
Tariki 24 Nyakanga 2025, Ambasaderi Antoine Anfré yakiriwe na Perezida Paul Kagame mu Biro bye muri Village Urugwiro, mu rwego rwo kumusezera.
Ambasaderi Antoine Anfré yari yatangiye izi nshingano zo guhagararira u Bufaransa mu Rwanda muri Kamena 2021 nyuma y’imyaka itandatu iki Gihugu cy’i Burayi kitagira ugihagararira mu Rwanda.
Uyu Mudipolomate yagize uruhare runini mu kubagarira umubano w’Igihugu cye n’u Rwanda wagiye ukunda kuzamo igitotsi bitewe n’uruhare cyagize mu mateka mabi yaranze u Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni umwe mu Badipolomate wagaragazaga ko yishimira Igihugu cy’u Rwanda, dore ko yagiye anasangiza abantu ku mbuga nkoranyambaga ibihe byiza yagiriye mu Rwanda birimo gusura ahantu nyaburanga.
Mu mpera z’ukwezi gushize, Ambasaderi Antoine Anfré yagaragaje ko yasuye Umworozi w’Inka z’Inyambo wo ku Mulindi mu Karere ka Gicumbi.


RADIOTV10