Ubutumwa bwa Perezida Kagame ku bibasiwe n’ibyago by’ibiza byagwiririye u Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Paul Kagame yihanganishije imiryango yaburiye ababo mu biza byatewe n’imvura nyinshi yaraye iguye bimaze guhitana abagera mu 127, n’ababikomerekeyemo.

Bikubiye mu butumwa bwashyizwe hanze n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Gicurasi, bwa Perezida Paul Kagame.

Izindi Nkuru

Ubu butumwa butangira bugira buti “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yihanganishije imiryango yabuze ababo n’abakomerekeye mu biza byatewe n’imvura nyinshi yaguye mu bice bitandukanye by’Intara y’Iburengerazuba, n’Amajyepfo mu ijoro ryo ku wa 2 rishyira ku wa 3 Gicurasi 2023, bigateza inkangu n’imyuzuye byahitanye abantu benshi, abamaze kumenyekana bakaba bagera kuri 127.”

Ubu butumwa bw’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, bukomeza buvuga ko ibikorwa by’ubutabazi bikomeje mu Turere twibasiwe cyane, turimo aka Rubavu, Ngororero, Nyabihu, Rutsiro, Karongi, Gakenke, Burera, Musanze na Nyamagabe.

Ibi bikorwa by’ubutabazi biri kwibanda ku bagizweho ingaruka n’ibyo biza, ndetse hakaba hari no kwimurwa abaturage bo mu bice byibasiwe cyane ndetse n’abari ahashobora kwibasirwa n’imyuzure.

Ubu butumwa bugakomeza bugira buti “Urwego rwihariye rushinzwe ibikorwa by’ubutabazi ruri gukurikiranira hafi ibikorwa byose bijyanye no gufasha no gutabara abaturage.”

Ubu butumwa busoza bwizeza abatuye mu duce twibasiwe n’ibi biza, ko Leta y’u Rwanda ikomeza kubabungabungira ubuzima.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru