Umuhanzikazi w’uburanga n’ikimero byihariye yavuze icyo agiye gukoreshwa n’impamvu za politiki ziri muri Kenya

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanzikazi akaba n’umunyamideli Tanasha Donna, yatangaje ko agiye kwimukana n’umuryango we byihuse bakava mu gihugu cya Kenya, kubera ubwoba batewe n’ibibazo biriyo bya politiki.

Impamvu yubu bwoba ni umutekano mucye, imyigaragambyo ndetse n’akavuyo bimaze iminsi biri muri iki Gihugu batizeye igihe bizarangirira.

Izindi Nkuru

Ibi yabitangaje aciye ku mbugankoranyambaga ze abwira abakunzi be ko we n’umuryango we bagiye kwimuka vuba inzira zikigendwa.

Yagize ati “Turi mu bihe biteye ubwoba. Dusanzwe dufite iterambere ariko kuva umwaka wa 2023 watangira buri munsi haba ikintu kibi kitari kiteguye. Ese Kenya ibi ni iki?”

Gusa ntiyatangaje igihugu bazimukiramo, ariko bikomeje kuvugwa ko ashobora kwerekeza ku Mugabane w’u Burayi.

Aramutse agiyeyo yaba yiyongereye ku bindi byamamare bikomoka muri Kenya biri imahanga, nka Lupita Nyongo, Twilight, Eddie Gathegi, The Blacklist, na Dr Geoffrey.

Tanasha Donna ngo afite ubwoba

Esther FIFI UWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru