• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ubutumwa Madamu wa Perezida w’u Burundi yageneye umuhungu wabo urangije muri Kaminuza y’Abanyamerika

radiotv10by radiotv10
20/05/2026
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Ubutumwa Madamu wa Perezida w’u Burundi yageneye umuhungu wabo urangije muri Kaminuza y’Abanyamerika
Share on FacebookShare on Twitter

Angeline Ndayishimiye Ndayubaha, Madamu wa Perezida w’u Burundi Evaritse Ndayishimiye yashimiye umwana wabo urangije amasomo muri Kaminuza y’Abanyamerika, ishami ryayo ry’i Dubaï.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Angeline Ndayishimiye yagize ati “Ndashimira cyane umuhungu wanjye, Allwin Jodel Ndayishimiye, umaze kugera ku ntambwe ishimishije mu masomo ye ya kaminuza. Umurava we, kwihangana kwe, n’ubuhanga bwe mu masomo ni isoko ikomeye y’ishema. Ndamwifuriza intsinzi mu bikorwa bye by’ejo hazaza n’ejo heza.”

Allwin Jodel Ndayishimiye arangije amasomo muri Kaminuza izwi nka RIT (Rochester Institute of Technology) ifite Icyicaro Gikuru i New York muri Leta Zunze Ubumwe za America, ariko we yigaga mu ishami rya Dubaï.

Iyi kaminuza yashinzwe mu 1829, itanga amasomo ajyanye n’Ikoranabuhanga, ubugeni, ndetse n’ibijyanye na za mudasobwa n’ibijyanye n’umutekano mu by’ikoranabuhanga, n’ubwenge bukorano AI.

Iri shuri rikuru rifite amashami makuru makuru, i Dubaï, mu Bushinwa, muri Croatia, ndetse no muri Kosovo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 − 4 =

Previous Post

Guverinoma y’u Rwanda yatanze umucyo ku byari byavuzwe ko imipaka ifunze

Next Post

Gen.Muhoozi yavuze ikizakorerwa imodoka ihenze yafatiriwe n’wahoze ari Perezidante w’Inteko

Related Posts

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

by radiotv10
01/06/2026
0

Konti ya Instagram y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America (White House) yakoreshwaga ku buyobozi bwa Barack Obama,...

Next Post
Gen.Muhoozi yavuze ikizakorerwa imodoka ihenze yafatiriwe n’wahoze ari Perezidante w’Inteko

Gen.Muhoozi yavuze ikizakorerwa imodoka ihenze yafatiriwe n’wahoze ari Perezidante w’Inteko

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.