Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry yasabye abanyamakuru b’ibiganiro bya siporo kurangwa n’ubupfura, byumwihariko asaba Rugaju Reagan na Lorenzo gukora kinyamwuga bakareka ihangana, nyuma yuko aba bombi bavuzweho amakimbirane.
Mu minsi ishize aba banyamakuru bumvikanye mu makimbirane, yatumye Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura mu Rwanda RMC rubahamagaza, birangira biyunze.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, uyu munsi yabwiye itangazamakuru ko abanyamakuru bakora ibiganiro bya siporo bakwiye kubikora kinyamwuga, bakareka gutangaza ibihuha no guhanganisha abantu.
Yagize ati “Mwe mukora ibiganiro bya siporo, mureke amatiku, guhanganisha abafana, gukurura umwiryane ndetse no gutangaza ibihuha.”
Byumwihariko ku banyamakuru Ndayishimiye Reagan uzwi nka Rugaju Reagan na Musangamfura Christian uzwi nka Lorenzo, Umuvugizi wa RIB, yavuze ko nubwo abwirwa menshi ariko bene yo bakwiye kuyumva.
Ati “Ubwo abo mbwira barumva; ba Lorenzo Musangamfura na Reagan Rugaju, buriya ntacyo mwigiye kuri bakuru banyu? Nta somo mubona? Murangwe n’ubupfura nk’uko amazina yanyu ari kuvuga.”
Dr Murangira yasabye aba banyamakuru gukora inshingano zabo zo gutangaza amakuru, bakareka ibihabanaye n’umurongo wabyo. Ati “Muvuge urubuga rw’imikino, muryohereze abantu, mureke guhanganisha abafana.”

Yavuze ko igihe cyo kwihanangiriza cyarangiye, ubu hagiye gukurikiraho gukurikiranwa. Ati “Icyo nababwira ntawe tuzongera kwihanangiriza, ubu ni ubwa mbere n’ubwa nyuma, tuzajya tugutumiza witabe ubundi ukurikiranwe.”
Nyuma y’ariya makimbirane yabayeho, Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura mu Rwanda, RMC, rwatangaje ko aba bakora ibiganiro bya Siporo bahisemo kuyakemura mu nzira z’ibiganiro, ruboneraho no kubashimira.
RMC yari yavuze ko “ishimira Lorenzo na Rugaju bahisemo inzira y’ibiganiro, ubwumvikane n’ubuhuza mu gukemura amakimbirane bagiranye mu bihe bitambutse akagaragara no mu ruhame.”
Si ubwa mbere abanyamakuru bakora ibiganiro bya siporo bihanijwe n’inzego zishinzwe iperereza, dore n’ubundi muri Gicurasi umwaka ushize, Dr Murangira yari yasabye abanyamakuru Sam Karenzi na Muramira Regis, guhagarika guterana amagambo kwari kumaze iminsi hagati yabo.
RADIOTV10










