Perezida wa Sena, Dr François Xavier Kalinda; yashimiye Perezida wa Repubulika wongeye kumugirira icyizere akamugira Umusenateri, asezeranya ko atazatezuka gukorera Abanyarwanda.
Ni nyuma yuko Dr François Xavier Kalinda aje mu Basenateri bane bashyizweho na Perezida wa Repubulika kuri uyu wa Mbere tariki 23 Nzeri 2024, aho yashyiriweho rimwe na Dr Usta Kaitesi, Ambasaderi Nyirahabimana Soline ndetse na Bibiane Gahamanyi Mbaye.
Muri aba Basenateri bane bashyizweho na Perezida, umwe ni we usanzwe muri Sena y’u Rwanda, ari we Dr François Xavier Kalinda akaba ari na Perezida wayo.
Mu butumwa yatanze nyuma yo kongera kugirwa Umusenateri, Perezida wa Sena yashimiye Umukuru w’u Rwanda kuri iki cyizere yongeye kumugirira.
Yagize ati “Ndabashimiye byimazeyo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame kuba mwongeye kungirira icyizere mukangira umusenateri. Ndabizeza ko ntazatezuka ku nshingano zo gukorera u Rwanda n’Abanyarwanda.”
Dr Kalinda François Xavier, yinjiye muri Sena y’u Rwanda muri Mutarama 2023 ubwo yasimburaga Dr Iyamuremye Augustin, wari weguye ku mwanya w’Umusenateri ndetse na Perezida wa Sena mu kwezi k’Ukuboza 2022.
Dr Kalinda wari wahawe uyu mwanya w’Umusenateri n’ubundi na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yahise anatorwa n’Abasenateri bagenzi be kugira ngo abayobore.
Undi washimiye Perezida wa Repubulika muri aba Basenateri yashyizeho, ni Ambasaderi Soline Nyirahabimana wagize ati “Ndabashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, PaulKagame ku cyizere mwongeye kungirira mungira Umusenateri. Ndabizeza ko nzakorana umurava n’ubwitange inshingano mpawe mu nyungu z’u Rwanda n’Abanyarwanda bose.”
Amb. Soline Nyirahabimana winjiye muri Sena y’u Rwanda, yagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda, aho uwo yaherukaga ari ukuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi Mategeko, aho izi nshingano yari azifite muri Guverinoma yasimbuwe n’iherutse gushyirwaho muri Manda nshya, akaba atarayigarutsemo ndetse n’umwanya yari afite ntusubireho.
Naho Dr Usta Kaitesi, yahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Igihuru rw’Imiyoborere (RGB), na we akaba yari aherutse gusimbuzwa Dr Doris Uwicyeza Picard ubwo hashyirwagaho Guverinoma nshya.
Ni mu gihe Bibiane Gahamanyi Mbaye, utazwi cyane muri politiki y’u Rwanda, we asanzwe ari impirimbanyi y’Uburenganzira bwa muntu, akaba yaragize imyanya inyuranye ku rwego mpuzamahanga nko kuba yarabaye Umuhuzabikorwa wa politiki muri ActionAid International muri Afurika y’Iburengerazuba n’iyo Hagati.
Aba basenateri bane bashyizweho na Perezida Paul Kagame, baje biyongera ku bandi 16 bari baherutse kumenyekana ko bazinjira muri Sena nshya, barimo 12 batorwa mu Ntara enye n’Umujyi wa Kigali, babiri batorwa mu mashuri makuru na za Kaminuza, ndetse na babiri bashyirwaho n’Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki.
Aba Basenateri 20 baziyongeraho abandi babiri batorwa nanone n’Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki, bose hamwe bakazasanga muri Sena abandi bane bashyirwaho na Perezida wa Repubulika, bakamarana igihe cy’umwaka, na bo bazasimburwa n’abandi bazashyirwaho na Perezida. Sena y’u Rwanda isanzwe igizwe n’Abasenateri 26.
RADIOTV10