Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ubutumwa ukuriye Sena y’u Rwanda yageneye Perezida Kagame ku cyizere yongeye kumugirira

radiotv10by radiotv10
24/09/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Ubutumwa ukuriye Sena y’u Rwanda yageneye Perezida Kagame ku cyizere yongeye kumugirira
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Sena, Dr François Xavier Kalinda; yashimiye Perezida wa Repubulika wongeye kumugirira icyizere akamugira Umusenateri, asezeranya ko atazatezuka gukorera Abanyarwanda.

Ni nyuma yuko Dr François Xavier Kalinda aje mu Basenateri bane bashyizweho na Perezida wa Repubulika kuri uyu wa Mbere tariki 23 Nzeri 2024, aho yashyiriweho rimwe na Dr Usta Kaitesi, Ambasaderi Nyirahabimana Soline ndetse na Bibiane Gahamanyi Mbaye.

Muri aba Basenateri bane bashyizweho na Perezida, umwe ni we usanzwe muri Sena y’u Rwanda, ari we Dr François Xavier Kalinda akaba ari na Perezida wayo.

Mu butumwa yatanze nyuma yo kongera kugirwa Umusenateri, Perezida wa Sena yashimiye Umukuru w’u Rwanda kuri iki cyizere yongeye kumugirira.

Yagize ati “Ndabashimiye byimazeyo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame kuba mwongeye kungirira icyizere mukangira umusenateri. Ndabizeza ko ntazatezuka ku nshingano zo gukorera u Rwanda n’Abanyarwanda.”

Dr Kalinda François Xavier, yinjiye muri Sena y’u Rwanda muri Mutarama 2023 ubwo yasimburaga Dr Iyamuremye Augustin, wari weguye ku mwanya w’Umusenateri ndetse na Perezida wa Sena mu kwezi k’Ukuboza 2022.

Dr Kalinda wari wahawe uyu mwanya w’Umusenateri n’ubundi na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yahise anatorwa n’Abasenateri bagenzi be kugira ngo abayobore.

Dr François Xavier Kalinda ubwo yarahiriraga kwinjira muri Sena y’u Rwanda

Undi washimiye Perezida wa Repubulika muri aba Basenateri yashyizeho, ni Ambasaderi Soline Nyirahabimana wagize ati “Ndabashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, PaulKagame ku cyizere mwongeye kungirira mungira Umusenateri. Ndabizeza ko nzakorana umurava n’ubwitange inshingano mpawe mu nyungu z’u Rwanda n’Abanyarwanda bose.”

Amb. Soline Nyirahabimana winjiye muri Sena y’u Rwanda, yagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda, aho uwo yaherukaga ari ukuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi Mategeko, aho izi nshingano yari azifite muri Guverinoma yasimbuwe n’iherutse gushyirwaho muri Manda nshya, akaba atarayigarutsemo ndetse n’umwanya yari afite ntusubireho.

Naho Dr Usta Kaitesi, yahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Igihuru rw’Imiyoborere (RGB), na we akaba yari aherutse gusimbuzwa Dr Doris Uwicyeza Picard ubwo hashyirwagaho Guverinoma nshya.

Ni mu gihe Bibiane Gahamanyi Mbaye, utazwi cyane muri politiki y’u Rwanda, we asanzwe ari impirimbanyi y’Uburenganzira bwa muntu, akaba yaragize imyanya inyuranye ku rwego mpuzamahanga nko kuba yarabaye Umuhuzabikorwa wa politiki muri ActionAid International muri Afurika y’Iburengerazuba n’iyo Hagati.

Aba basenateri bane bashyizweho na Perezida Paul Kagame, baje biyongera ku bandi 16 bari baherutse kumenyekana ko bazinjira muri Sena nshya, barimo 12 batorwa mu Ntara enye n’Umujyi wa Kigali, babiri batorwa mu mashuri makuru na za Kaminuza, ndetse na babiri bashyirwaho n’Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki.

Aba Basenateri 20 baziyongeraho abandi babiri batorwa nanone n’Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki, bose hamwe bakazasanga muri Sena abandi bane bashyirwaho na Perezida wa Repubulika, bakamarana igihe cy’umwaka, na bo bazasimburwa n’abandi bazashyirwaho na Perezida. Sena y’u Rwanda isanzwe igizwe n’Abasenateri 26.

Dr Usta Kaitesi yinjiye muri Sena y’u Rwanda
Amb. Soline Nyirahabimana
Bibiane Gahamanyi Mbaye

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × four =

Previous Post

Rusizi: Igisubizo kitumvikanamo icyizere ku kibazo cy’ishuri ritajyanye n’igihe

Next Post

Umuturage uvuga ko yarenganyijwe aratunga agatoki umuyobozi wa Koperative kumwihenuraho

Related Posts

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko ku wa Mbere tariki 02 Gashyantare 2026 ari umunsi w’Ikiruhuko rusange, bitewe no...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

by radiotv10
30/01/2026
0

Ubushakashatsi bw’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, bwakorewe mu mashuri makuru na za kaminuza, bwagaragaje ko abantu 8% batanze...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

IZIHERUKA

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda
MU RWANDA

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuturage uvuga ko yarenganyijwe aratunga agatoki umuyobozi wa Koperative kumwihenuraho

Umuturage uvuga ko yarenganyijwe aratunga agatoki umuyobozi wa Koperative kumwihenuraho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.