Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Ubuvuzi bwo hasi mu Rwanda bwinjijwemo agashya k’Ikoranabuhanga ry’Ubwenge Buhangano-AI

radiotv10by radiotv10
30/05/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Ubuvuzi bwo hasi mu Rwanda bwinjijwemo agashya k’Ikoranabuhanga ry’Ubwenge Buhangano-AI
Share on FacebookShare on Twitter

Minisiteri y’Ubuzima ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) yatangije ikoreshwa rya sisiteme y’Ubwenge Buhangano (AI/Artificial Intelligence) ifasha Abajyanama b’Ubuzima kuvura no gufasha abaturage igihe babagannye.

Ubusanzwe Abajyanama b’Ubuzima bifashishaga ibitabo ku buryo hari igihe byangirika, mu gite iyi sisitemu y’ubwenge buhangano ku bajyanama b’ubuzima izajya ibafasha kumenya icyo bakwiye gukora ndetse no kubungura ubumenyi bidafashe umwanya.

Umujyanama w’Ubuzima Nsenyiyumva Theogene yagize ati “Twajyaga tugira ibitabo byinshi tugahora tujya mu maraporo ku Kagari bitewe nuko twakoze buri kwezi, ariko rimwe na rimwe waba urimo kuzamuka ujyana raporo imvura yagwa ukabura ahantu ubibika kubera ubwinshi bwabyo. Ntabwo twari tuzi ko iri koranabuhanga ryatugeraho, ubu turishimira Iterambere tugezeho. Hari ibyinshi twajyaga tubura bitakara kubera ko biri ku nyandiko y’ikaramu gusa.”

Leoncie Nyirabahitabatuma na we usanzwe ari Umujyanama w’Ubuzima, yagize ati “Nko ku ibarura rusange ry’abaturage bagize Umudugudu twajyaga tubikora buri mwaka ariko ubu wabaruye muri Telefoni ntabwo wongera gusubiramo keretse gushyiramo abashya.”

Umushakashatsi mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC, Dr. Semuto Ngabonziza Jean Claude avuga iyi sisiteme izafasha kandi Abajyanama b’Ubuzima kuvura no kwita ku murwayi bijyanye n’imiterere y’indwara arwaye.

Ati “Tuzayiha ubushobozi bwo gufasha Umujyanama w’Ubuzima bitewe n’aho ari, gushobora gusuzuma umwana cyangwa umurwayi bitewe n’ibiba aho hantu. Niba umwana ari i Nyagatare haba Malaria nyinshi Sisiteme ntimwereke ngo hera kuri Malaria.”

Dr. Albert Tuyishime, Umuyobozi ushinzwe gahunda yo kurwanya SIDA, Indwara zandura n’izitandura mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC, yavuze ko iyi sisiteme izafasha inzego z’ubuzima mu guhanahana amakuru kandi ikarushaho gutanga serivisi inoze ku barwayi bagana uru rwego.

Ati “Iri koranabuhanga rizafasha mu kongerera ubumenyi Umujyanama w’Ubuzima, mu gutanga serivisi yuzuye ntacyo yibagiwe kuko rigenda rimwerekera harabanza iki, hakurikireho iki nyuma yabyo byose uri bukore iki. Rizadufasha mu guhanahana amakuru hagati y’Umujyanama w’Ubuzima n’izindi nzego z’ubuzima zifite inshingano yo kumufasha bityo iyo serivisi atabashije gutanga izo nzego ziyimenyere igihe zifasha uwaruyikeneye.”

Akomeza agira ati “Ikindi rinazanadufasha mu kwibutsa abarwayi igihe bagomba kujya gushakira serivisi bityo ntihagire abibagirwa kujya gufata serivisi kandi bakagombye kujya kuyifata. Rizongerera kandi icyizere Umujyanama w’Ubuzima kuko azaba azi ko ari gukora ikintu cyuzuye.”

Mu Karere ka Rwamagana hari Abajyanama b’Ubuzima bagera ku 1 800 mu gihe mu Rwanda hose hari abagera mu bihumbi 58, batanga serivisi z’ibanze mu buvuzi bworoheje.

Na mugenzi we Nsenyiyumva Theogene ararishima
Abajyanama b’Ubuzima bavuga ko ubu bagiye kujya batanga serivisi zisumbuyeho
Beretswe uko iri koranabuhanga rikora

Dr. Albert Tuyishime Umuyobozi ushinzwe Porogaramu yo kurwanya SIDA,Indwara zandura n’izitandura mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC
Dr.Semuto Ngabonziza Jean Claude Umushakashatsi muri RBC

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four + five =

Previous Post

DEMANDE DE CHANGEMENT DE NOMS

Next Post

Agakiriro ka Gisozi kongeye kwibasirwa n’inkongi ifite imbaraga

Related Posts

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi ryo mu Murenge wa Kabarondo, bavuga ko babangamirwa n’uko ritazitiye, bigatuma amatungo yangiza ubusitani...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

by radiotv10
20/12/2025
0

Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, held talks with his Russian counterpart, Sergey Lavrov, focusing...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
20/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
20/12/2025
1

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

IZIHERUKA

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze
IBYAMAMARE

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Agakiriro ka Gisozi kongeye kwibasirwa n’inkongi ifite imbaraga

Agakiriro ka Gisozi kongeye kwibasirwa n’inkongi ifite imbaraga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.