Saturday, July 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Ubuvuzi bwo hasi mu Rwanda bwinjijwemo agashya k’Ikoranabuhanga ry’Ubwenge Buhangano-AI

radiotv10by radiotv10
30/05/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Ubuvuzi bwo hasi mu Rwanda bwinjijwemo agashya k’Ikoranabuhanga ry’Ubwenge Buhangano-AI
Share on FacebookShare on Twitter

Minisiteri y’Ubuzima ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) yatangije ikoreshwa rya sisiteme y’Ubwenge Buhangano (AI/Artificial Intelligence) ifasha Abajyanama b’Ubuzima kuvura no gufasha abaturage igihe babagannye.

Ubusanzwe Abajyanama b’Ubuzima bifashishaga ibitabo ku buryo hari igihe byangirika, mu gite iyi sisitemu y’ubwenge buhangano ku bajyanama b’ubuzima izajya ibafasha kumenya icyo bakwiye gukora ndetse no kubungura ubumenyi bidafashe umwanya.

Umujyanama w’Ubuzima Nsenyiyumva Theogene yagize ati “Twajyaga tugira ibitabo byinshi tugahora tujya mu maraporo ku Kagari bitewe nuko twakoze buri kwezi, ariko rimwe na rimwe waba urimo kuzamuka ujyana raporo imvura yagwa ukabura ahantu ubibika kubera ubwinshi bwabyo. Ntabwo twari tuzi ko iri koranabuhanga ryatugeraho, ubu turishimira Iterambere tugezeho. Hari ibyinshi twajyaga tubura bitakara kubera ko biri ku nyandiko y’ikaramu gusa.”

Leoncie Nyirabahitabatuma na we usanzwe ari Umujyanama w’Ubuzima, yagize ati “Nko ku ibarura rusange ry’abaturage bagize Umudugudu twajyaga tubikora buri mwaka ariko ubu wabaruye muri Telefoni ntabwo wongera gusubiramo keretse gushyiramo abashya.”

Umushakashatsi mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC, Dr. Semuto Ngabonziza Jean Claude avuga iyi sisiteme izafasha kandi Abajyanama b’Ubuzima kuvura no kwita ku murwayi bijyanye n’imiterere y’indwara arwaye.

Ati “Tuzayiha ubushobozi bwo gufasha Umujyanama w’Ubuzima bitewe n’aho ari, gushobora gusuzuma umwana cyangwa umurwayi bitewe n’ibiba aho hantu. Niba umwana ari i Nyagatare haba Malaria nyinshi Sisiteme ntimwereke ngo hera kuri Malaria.”

Dr. Albert Tuyishime, Umuyobozi ushinzwe gahunda yo kurwanya SIDA, Indwara zandura n’izitandura mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC, yavuze ko iyi sisiteme izafasha inzego z’ubuzima mu guhanahana amakuru kandi ikarushaho gutanga serivisi inoze ku barwayi bagana uru rwego.

Ati “Iri koranabuhanga rizafasha mu kongerera ubumenyi Umujyanama w’Ubuzima, mu gutanga serivisi yuzuye ntacyo yibagiwe kuko rigenda rimwerekera harabanza iki, hakurikireho iki nyuma yabyo byose uri bukore iki. Rizadufasha mu guhanahana amakuru hagati y’Umujyanama w’Ubuzima n’izindi nzego z’ubuzima zifite inshingano yo kumufasha bityo iyo serivisi atabashije gutanga izo nzego ziyimenyere igihe zifasha uwaruyikeneye.”

Akomeza agira ati “Ikindi rinazanadufasha mu kwibutsa abarwayi igihe bagomba kujya gushakira serivisi bityo ntihagire abibagirwa kujya gufata serivisi kandi bakagombye kujya kuyifata. Rizongerera kandi icyizere Umujyanama w’Ubuzima kuko azaba azi ko ari gukora ikintu cyuzuye.”

Mu Karere ka Rwamagana hari Abajyanama b’Ubuzima bagera ku 1 800 mu gihe mu Rwanda hose hari abagera mu bihumbi 58, batanga serivisi z’ibanze mu buvuzi bworoheje.

Na mugenzi we Nsenyiyumva Theogene ararishima
Abajyanama b’Ubuzima bavuga ko ubu bagiye kujya batanga serivisi zisumbuyeho
Beretswe uko iri koranabuhanga rikora

Dr. Albert Tuyishime Umuyobozi ushinzwe Porogaramu yo kurwanya SIDA,Indwara zandura n’izitandura mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC
Dr.Semuto Ngabonziza Jean Claude Umushakashatsi muri RBC

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × two =

Previous Post

DEMANDE DE CHANGEMENT DE NOMS

Next Post

Agakiriro ka Gisozi kongeye kwibasirwa n’inkongi ifite imbaraga

Related Posts

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu...

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

by radiotv10
11/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis wari wajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

BREAKING: Intumwa zirimo iz’u Rwanda, DRCongo, na America zahuriye ku meza y’ibiganiro i Doha

Eng.-Interior Ministers of Rwanda and DRC invited to Doha talks between Kinshasa and AFC/M23

by radiotv10
11/07/2025
0

The Minister of Interior of Rwanda and his counterpart from the Democratic Republic of Congo are in Doha, Qatar, for...

IZIHERUKA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo
MU RWANDA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Agakiriro ka Gisozi kongeye kwibasirwa n’inkongi ifite imbaraga

Agakiriro ka Gisozi kongeye kwibasirwa n’inkongi ifite imbaraga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.