Ubuvuzi bw’u Rwanda bwateye intambwe ikomeye izaniye amahirwe bamwe bumvaga ko bahumye burundu

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) cyatangije ishami ry’ubuvuzi bw’amaso, rizatanga serivisi igezweho yo gusimbuza imboni z’amaso zahumye, aho bamwe mu bamaze guhabwa iyi serivisi bavuga ko ubu babona nyamara barahoze barahumye.

Ni ubuvuzi bugezweho busanzwe bukoreshwa mu Bihugu byateye imbere, aho umuntu ufite imboni yahumye, ikurwamo agashyirirwamo ibona, akongera kureba nta nkomyi.

Izindi Nkuru

Dr. Alex Nyemanzi, Umuyobozi wungirije w’abaganga bavura amaso, avuga ko mu Rwanda hagaragara indwara zifata ibice bitandukanye by’amaso birimo n’imboni isanzwe ari igice cy’ingenzi cy’amaso.

Ati “Ubusanzwe iyo imboni yarwaye, ikenera gusimbuzwa. Gusimbuzwa kw’imboni rero, nta mboni tugira mu Gihugu, inyinshi ziva hanze.”

Dr. Alex Nyemanzi akomeza avuga ko mu Rwanda hari abantu benshi bahumye kubera ibibazo bitandukanye ariko ko abangana na 4,8% muri bo bahumye kubera ibibazo by’imboni.

Ati “Izo mboni rero kugira ngo tuzibone twazikuraga hanze y’Igihugu. Hari iziva i Burayi, hari iziva muri America, hari iziva muri Asia; kandi zikanahenda cyane.”

Yakomeje agira ati “Ni ho inzego zitandukanye; MINISANTE, RBC, n’abaganga b’amaso twicaye tukavuga tuti ‘ariko se abarwayi bacu b’Abanyarwanda bazahuma kugeza ryari? Kuki tutatangiza uburyo bwo kwishakamo imboni.”

Avuga ko aha ari ho havuye igitekerezo cyo gutangiza iri shami rizajya ritanga izi serivisi, ku buryo rizagabanya umubare w’abantu bahumaga mu Rwanda.

Emmenuel Kubwimana wahinduriwe imboni, avuga ko yarwaye amaso akiri umwana muto yiga mu mashuri abanza, ariko ababyeyi be ntibabyiteho, bikaza kugeza aho ahuma burundu, ndetse akaza no koherezwa mu kigo cy’abantu bafite ubumuga bwo kutabona.

Avuga ko yaje kuvurwa hakoreshejwe ubu buryo bwo gusimbuza imboni, none ubu asigaye abona. Ati “Nyuma yo guhindurirwa imboni z’amaso ebyiri, byagenze neza, ndabasha kureba neza.”

Emmenuel Kubwimana uvuga ko yahawe iyi serivisi ahenzwe kuko yishyuye miliyoni 2,3 Frw, ariko ko aho hatangirijwe ubu buryo bwo gukora imboni mu Rwanda, iyi serivisi igiye guhenduka.

Uyu musore uri mu mwaka wa mbere wa kaminuza mu by’ubuvuzi, avuga ko afite inzozi zo kuba umuganga w’amaso, kandi ko yishimiye kuba agiye kuzinjira muri uyu mwuga hari intambwe yatewe mu Rwanda muri ubu buvuzi bwatumye yongera kubona.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru