Utazibagirana muri ruhago y’Isi yararikiye abantu kuzerekeza amaso mu Rwanda kubera ibihateganyijwe muri 2024

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ronaldo de Assis Moreira, wamenyekanye nka Ronaldinho Gaúcho, umwe mu beza Isi ya ruhago yagize, ubu wahagaritse gukina kinyamwuga, yatangiye kurarika abantu kuzakurikirana Igikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho muri ruhago kizabera mu Rwanda umwaka utaha.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Ronaldinho yagaragaje ko iki Gikombe cy’Isi cyegereje, kandi ko abantu bakwiye gutangira kwitegura, anabasaba gutangira kugura amatike yo kuzinjira mu mikino.

Izindi Nkuru

Uyu munyabigwi wakiniye amakipe akomeye ku Isi, mu butumwa buherekejwe n’amashusho ya bimwe mu bikorwa bye nk’imikino yagiye atsindamo ibitego, yagize ati “Tuzahurire mu Rwanda kuva tariki 01 kugeza ku ya 10 Nzeri 2023 mu gikombe cy’Isi cya Clubs.”

Uyu Munya-Brazil wakiniye amakipe arimo nka FC Barcelona yo muri Espagne, muri aya mashusho, anagaragaramo ashishikariza abantu gusura u Rwanda rutatswe n’ibyiza bisanzwe bikurura ba mukerarugendo.

Iki gikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho, kimaze iminsi kiri gutegurwa, kizitabirwa n’abanyabigwi muri ruhago barenga 150, bazakina mu makipe umunani.

Aya makipe umunani azakina iki Gikombe cy’Isi cy’abavetera, arimo atatu yo muri Afurika, mu gihe andi azaturuka mu Migabane nk’u Burayi, Asia na Oceania.

Hamaze kandi gutoranywa ba Kapiteni bazaba bayoboye aya makipe, barimo Umunyarwanda Jimmy Gatete uzaba ayoboye ikipe imwe mu zo muri Afurika.

Muri ba Kapiteni kandi, harimo Umufaransa Robert Pires wakiniye amakipe akomeye arimo Arsenal, Patrick M’Boma ukomoka muri Cameroon, Maicon Douglas wo muri Brazil, Wael Kamel Gomaa ukomoka mu Misiri.

Hari kandi Umunya-Espagne Gaizka Mendieta, Umunya-Canada Charmaine Elizabeth Hooper, na Tsuneyasu Miyamoto ukomoka mu Buyapani.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru