Ubuyobozi bwa Hoteli Cleo Lake Kivu iherereye mu Karere ka Karongi, ikaba imwe mu zikomeye mu Rwanda, bwashimiye Perezida Paul Kagame ku bwo kuyigenderera no ku nama nziza yabuhaye.
Iyi Hoteli iherereye mu nkengero z’Ikiyaga cya Kivu, uyirimo aba yitegeye iki Kiyaga, areba ubwiza bwacyo ari na ko agerwaho n’akayaga gahehera gaturutse muri aya mazi magari.
Mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo Umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame yagiriraga uruzinduko mu Ntara y’Amajyepfo n’iy’Iburengerazuba, yanagendereye iyi Hoteli iri muri nke mu Rwanda zifite ibyumba byakira abashyitsi b’icyubahiro barimo n’Abakuru b’Ibihugu.
Nyagahene Eugene, Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete ya Tele 10 Group irimo n’ishoramari ry’iyi hoteli ya Cleo Lake Kivu Hotel, yashimiye umukuru w’u Rwanda.
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, yagize ati “Ni amashimwe menshi kuri Nyakubahwa Paul Kagame kuba mu kazi kenshi aba afite, yabashije gusura Kivu Cleo. Turamushimira byimazeyo kandi ku bw’inkunga, inama n’ibitekerezo byiza bizadufasha kugera ku ntego zacu zo kuyigeza (Hoteli) ku rwego rw’Ikirenga nkuko biteganywa na RDB.”
Cleo Lake Kivu Hotel, uretse kuba iteretse ahantu nyaburanga hakundwa na ba mukerarugendo bakunze no gucumbika muri iyi Hoteli, inarahirirwa na benshi kubera serivisi zinoze itanga, zituma uyigendereye ahora iteka yifuza kuyigarukamo.
Kuva ku marembo, ugakomereza aho bakirira abashyitsi, kugera mu byumba byayo, hateye ubwuzu ku buryo uwayigezemo yumva aguwe neza.
RADIOTV10