Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ubuyobozi bwa Hoteli Cleo iri mu zikomeye mu Rwanda bwashimiye Perezida Kagame wayigendereye

radiotv10by radiotv10
31/08/2022
in MU RWANDA
0
Ubuyobozi bwa Hoteli Cleo iri mu zikomeye mu Rwanda bwashimiye Perezida Kagame wayigendereye
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bwa Hoteli Cleo Lake Kivu iherereye mu Karere ka Karongi, ikaba imwe mu zikomeye mu Rwanda, bwashimiye Perezida Paul Kagame ku bwo kuyigenderera no ku nama nziza yabuhaye.

Iyi Hoteli iherereye mu nkengero z’Ikiyaga cya Kivu, uyirimo aba yitegeye iki Kiyaga, areba ubwiza bwacyo ari na ko agerwaho n’akayaga gahehera gaturutse muri aya mazi magari.

Mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo Umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame yagiriraga uruzinduko mu Ntara y’Amajyepfo n’iy’Iburengerazuba, yanagendereye iyi Hoteli iri muri nke mu Rwanda zifite ibyumba byakira abashyitsi b’icyubahiro barimo n’Abakuru b’Ibihugu.

Nyagahene Eugene, Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete ya Tele 10 Group irimo n’ishoramari ry’iyi hoteli ya Cleo Lake Kivu Hotel, yashimiye umukuru w’u Rwanda.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, yagize ati “Ni amashimwe menshi kuri Nyakubahwa Paul Kagame kuba mu kazi kenshi aba afite, yabashije gusura Kivu Cleo. Turamushimira byimazeyo kandi ku bw’inkunga, inama n’ibitekerezo byiza bizadufasha kugera ku ntego zacu zo kuyigeza (Hoteli) ku rwego rw’Ikirenga nkuko biteganywa na RDB.”

Cleo Lake Kivu Hotel, uretse kuba iteretse ahantu nyaburanga hakundwa na ba mukerarugendo bakunze no gucumbika muri iyi Hoteli, inarahirirwa na benshi kubera serivisi zinoze itanga, zituma uyigendereye ahora iteka yifuza kuyigarukamo.

Kuva ku marembo, ugakomereza aho bakirira abashyitsi, kugera mu byumba byayo, hateye ubwuzu ku buryo uwayigezemo yumva aguwe neza.

Umuyobozi Mukuru wa Tele 10 Group yashimiye Perezida Kagame ku bw’inama yamuhaye
Perezida Kagame ari kumwe n’abakozi ba Cleo Hotel
Uri kuri Hoteli Cleo aba yitegeye ikiyaga cya Kivu
Ubwiza bwa Hoteli Cleo ni ntagereranywa
Uwarayemo asinzira neza

Mu bwogero bwaho hateye amabengeza
Hari n’aho abantu baganirira bitegeye Kivu
Aho gukorera sports

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 + fourteen =

Previous Post

DRC: Hari Ishyaka ryemeje ko rizatangamo Kabila umukandida mu matora ya Perezida ya 2023

Next Post

Gisagara: Umukobwa ukurikiranyweho gusambanya umwana w’umuhungu yavuze ko yabitewe n’ubushake bwinshi

Related Posts

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame yakiriye mu Biro bye, abarimo Prof. Dong-Sup Yoon usanzwe ari Perezida wa Yonsei University, Kaminuza yo muri...

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

by radiotv10
27/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yamaze gutanga ikirego mu Rukiko Ruhoraho rushinzwe Ubukemurampaka, iregamo iy’u Bwongereza nyuma yo guhagarika amasezerano Ibihugu byombi...

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

by radiotv10
27/01/2026
0

Brigadier General Godfrey Gasana wahoze ari Umugaba Wungirije w’Ingabo zirwanira mu Kirere akaba aherutse kugirwa Umupilote wihariye wa Perezida wa...

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza, Bill na Joyce Cummings; ndetse n’abagira uruhare...

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

by radiotv10
27/01/2026
0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ku bufatanye n’Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta, bari mu bukangurambaga bwo gukumira indwara zititaweho, zirimo...

IZIHERUKA

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi
IMYIDAGADURO

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umugore akurikiranyweho guteka umutwe yaka abantu amafaranga avuga ko yayatumwe n’Umukuru wa Polisi

Gisagara: Umukobwa ukurikiranyweho gusambanya umwana w’umuhungu yavuze ko yabitewe n’ubushake bwinshi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.