Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

UBUZIMA: Abaturage bakomeje gutaka serivisi mbi bahabwa n’abaganga

radiotv10by radiotv10
30/09/2021
in MU RWANDA
0
UBUZIMA: Abaturage bakomeje gutaka serivisi mbi bahabwa n’abaganga

?

Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bagana ibitaro n’amavuriro atandukanye barasaba inzego bireba kubatabara ku bibazo bya serivisi mbi zisigaye ziri kwa muganga zinatuma bamwe bahaburira ubuzima abandi bakahakura ubumuga.

Urugero ni urw’umubyeyi uvuga ko amaze imyaka ibiri yivuza ubumuga yatewe no kubyazwa nabi kandi akaba yarabuze gikurikirana.

Abaturage twasanze ku bitaro bitandukanye byo mu mujyi wa Kigali baravuga ko bahangayikishijwe n’ikibazo cya serivisi mbi basigaye bahurira nazo mu bitaro n’amavuriro atandukanye.

Ababyeyi twasanze ku bitaro bya Muhima  mu karere ka Nyarugenge, mu magambo  yabo bavuga ko nabo aha kwa muganga bahahuriye n’uruva gusenya .

Uwitwa Karigirwa Anastasie yagarutse kuri iki kibaz agira ati” Nabyaye mu 2019, ubu hashize imyaka ibiri mfite ikibazo cyo mu nda kubera ko bambyaje nabi, ubu naramugaye ntacyo mbasha gukora. Ubwo rero ntiwabura kuvuga ko ari serivisi mbi.”

Ibi kandi babihurizaho n’uyu twasanze ku bitaro by’umujyi wa Kigali (CHUK), aho twanasanze umwe uvuga ko amaze igihe ahasiragira ahivuza uburwayi bukomeye, ariko ngo na rimwe bamwakiriye bamubaze nabi gusa ngo siho gusa .

Ati” Naje hano mu Kwa mbere ndwaye Emoloyide, muganga arambaga ariko sinakira, akajya akomeza kumbwira ngo nzagaruke, kumbe yari azi ko yabaze igice kimwe hari indi ikirimo, ubwo rero n’ubu ndacyasiragira kandi merewe nabi. Icyakora Leta ikore igenzura ryihariye gusa Kibagabaga ho birarenze .”

Aba baturage bifuza ko inzego bireba zakora igenzura ryihariye bakareba umuzi w’iki kibazo niba nta sano bifitanye n’ubumenyi buke.

Umuvugizi wa Minisiteri y’ubuzima, Mahoro Julien Niyingabira avuga ko bo ibi batabibona nk’ibidasanzwe kandi ngo iryo genzura bahora barikora .

“Ubundi hari uburyo umuganga wakoze amakosa akurikiranywa byaba ngombwa agahanwa. Ntabwo rero ari ukuvuga ngo abaturage barabona bidasanzwe ngo byiyogereye, impamvu ni uko hari umuturage  utaramenya gutandukanya serivisi mbi no kuba umuganga yakoze ibishoboka byose ariko ntabashe kumuvura iyo ndwara nk’uko abyifuza.”

Ikibazo  cya serivisi zitanoze abarwayi  bariguhiria nazo kwa muganga, ntikivuzwe uyu munsi gusa  kuko no mu minsi ishize, hagiye humvikana inkuru z’abahuye nabyo bibagiraho ingaruka zikomeye barimo umugabo uherutse kwerurira itangazamakuru ko yagiye kwivuza mu nda bikarangira aciwe ukuguru.

Umubyeyi waciwe ibere nta kibazo rifite, uwabazwe amara agasigwa hanze akajya ayatwara mu gitenge, umubyeyi warinze ubyara umwana upfuye kubera kutitabwaho, uwaciwe ikiganza bitari ngombwa, hari n’abahita babiburiramo ubuzima.

Abaturage bavuga ko mu gihe inzego bireba ntacyo zakora ngo iki kibazo gikemuke, bazatakariza icyizere aya mavuriro bibe byakongera umubare w’abivuza magendu.

Inkuru ya Eugenie Nyiransabimana/RadioTV10

 

 

 

 

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 4 =

Previous Post

GATSIBO: Hari abatazi ubwiza bw’umuriro w’amashanyarazi

Next Post

CRICKET: Mu Rwanda hatangiye imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’isi, abafana baremewe

Related Posts

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyaruguru, yafashe abagabo batatu bakekwaho ubujura bakoreye umuturage, bibye arenge miliyoni 6 Frw...

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

by radiotv10
26/01/2026
0

Uzwi nka Prophet Joshua uherutse gufungwa akurikiranyweho icyaha cyo kugayisha agaciro k’ifaranga ry’Igihugu kubera ibikorwa yakunze kugaragaramo anyanyagiza amafaranga ayaha...

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

by radiotv10
26/01/2026
0

Ukoresha izina rya Atanya ku rubuga nkoranyambaga rwa TikTok, wavuze ko urubyiruko rw’u Rwanda rukennye bigakurikirwa n'impaka, yavuze ko ariya...

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

by radiotv10
26/01/2026
0

Nyuma yuko abashoferi b'imodoka zitwara abagenzi bo mu Ntara y’Iburasirazuba bagaragaje ikibazo cy'ibyapa by'imodoka by'ahazwi nka Ntunga byari byakuweho batabizi,...

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

by radiotv10
26/01/2026
0

Journaling is the habit of writing down your thoughts, feelings, and experiences. It may look simple, but it has many...

IZIHERUKA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja
MU RWANDA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

26/01/2026
Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

26/01/2026
Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

26/01/2026
Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

26/01/2026
Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
CRICKET: Mu Rwanda hatangiye imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’isi, abafana baremewe

CRICKET: Mu Rwanda hatangiye imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’isi, abafana baremewe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.