Sunday, June 29, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Ubwiza bwa BK Arena butumye Muhoozi aha isezerano rikomeye urubyiruko rwa Uganda

radiotv10by radiotv10
20/10/2022
in IMYIDAGADURO, MU RWANDA
0
Ubwiza bwa BK Arena butumye Muhoozi aha isezerano rikomeye urubyiruko rwa Uganda
Share on FacebookShare on Twitter

General Muhoozi Kainerugaba uherutse kugirira uruzinduko mu Rwanda, yavuze ko muri Uganda na ho hagomba kubakwa inyubako y’imyidagaduro nka BK Arena iri mu Rwanda.

Uyu musirikare usanzwe ari Umujyanama wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda mu bya Gisirikare akaba n’umuhungu we, aherutse mu Rwanda mu ruzinduko rwihariye.

Nyuma yo kuva mu Rwanda, Muhoozi yagaragaje ko yakunze inyubako y’imyidagaduro ya BK Arena.

Yagize ati “Iyi nyubako ni ishema ry’urubyiruko rwacu! Natwe dukeneye igikorwa remezo cya siporo nk’iki muri Uganda kandi kikaboneka vuba bishoboka.”

This is one of our promises to our youth! We want an indoor sports facility in Uganda as soon as possible! It will be the greatest in East Africa and it will happen with out a doubt! pic.twitter.com/XxrveauqYe

— Muhoozi Kainerugaba (@mkainerugaba) October 19, 2022

Yakomeje avuga ko inyubako nka BK Arena izubakwa muri Uganda “Igomba kuzaba ari yo nziza muri Afurika y’Iburasirazuba kandi igomba kubakwa ntakabuza.”

Muhoozi wavuye mu Rwanda ku wa Kabiri w’iki cyumweru, tariki 18 Ukwakira 2022, muri uru ruzinduko rwa mbere yagize nyuma yo gukurwa ku mwanya w’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, yongeye kwakirwa na Perezida Paul Kagame mu rwuri rwe.

Ubwo batemberaga mu rwuri rwe, Perezida Paul Kagame yagabiye Inka umunyamakuru Andrew Mwenda wazanye na Muhoozi mu Rwanda ndetse na Brig Gen Ronald Rwivanga usanzwe ari Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

7 − three =

Previous Post

Tshisekedi yasabye Umwami w’u Bwongereza gukoresha ububasha akagira icyo asaba u Rwanda

Next Post

Igorofa y’akataraboneka yujujwe n’umukinnyikazi wa Film mu Rwanda ikomeje kuvugisha benshi

Related Posts

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

by radiotv10
28/06/2025
0

Abatuye mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, baravuga ko hari abaremye itsinda ryiyise ‘Abanjongo’ baturuka mu Murenge wa...

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

by radiotv10
28/06/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zibifashijwemo n’iya Leta Zunze Ubumwe za America, zasinye amasezerano y’amahoro arimo...

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

by radiotv10
28/06/2025
0

Bamwe mu bakora akazi ko gusoroma icyayi mu mirima ya Pfunda mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, bavuga...

Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

by radiotv10
28/06/2025
0

The Government of Rwanda and the Democratic Republic of Congo, with the support of the United States of America, have...

Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

by radiotv10
27/06/2025
0

Abasirikare babiri bafite ipeti rya Major mu Ngabo z’u Rwanda, barangije amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Kimaka muri...

IZIHERUKA

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye
IMIBEREHO MYIZA

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

by radiotv10
28/06/2025
0

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

28/06/2025
Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

28/06/2025
Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

28/06/2025
Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

27/06/2025
“Belgium acts as gatekeeper when Europeans seek partnership with Rwanda”

ADVERTISEMENT
Next Post
Igorofa y’akataraboneka yujujwe n’umukinnyikazi wa Film mu Rwanda ikomeje kuvugisha benshi

Igorofa y’akataraboneka yujujwe n’umukinnyikazi wa Film mu Rwanda ikomeje kuvugisha benshi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.