Thursday, October 23, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Ubwiza bwa BK Arena butumye Muhoozi aha isezerano rikomeye urubyiruko rwa Uganda

radiotv10by radiotv10
20/10/2022
in IMYIDAGADURO, MU RWANDA
0
Ubwiza bwa BK Arena butumye Muhoozi aha isezerano rikomeye urubyiruko rwa Uganda
Share on FacebookShare on Twitter

General Muhoozi Kainerugaba uherutse kugirira uruzinduko mu Rwanda, yavuze ko muri Uganda na ho hagomba kubakwa inyubako y’imyidagaduro nka BK Arena iri mu Rwanda.

Uyu musirikare usanzwe ari Umujyanama wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda mu bya Gisirikare akaba n’umuhungu we, aherutse mu Rwanda mu ruzinduko rwihariye.

Nyuma yo kuva mu Rwanda, Muhoozi yagaragaje ko yakunze inyubako y’imyidagaduro ya BK Arena.

Yagize ati “Iyi nyubako ni ishema ry’urubyiruko rwacu! Natwe dukeneye igikorwa remezo cya siporo nk’iki muri Uganda kandi kikaboneka vuba bishoboka.”

This is one of our promises to our youth! We want an indoor sports facility in Uganda as soon as possible! It will be the greatest in East Africa and it will happen with out a doubt! pic.twitter.com/XxrveauqYe

— Muhoozi Kainerugaba (@mkainerugaba) October 19, 2022

Yakomeje avuga ko inyubako nka BK Arena izubakwa muri Uganda “Igomba kuzaba ari yo nziza muri Afurika y’Iburasirazuba kandi igomba kubakwa ntakabuza.”

Muhoozi wavuye mu Rwanda ku wa Kabiri w’iki cyumweru, tariki 18 Ukwakira 2022, muri uru ruzinduko rwa mbere yagize nyuma yo gukurwa ku mwanya w’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, yongeye kwakirwa na Perezida Paul Kagame mu rwuri rwe.

Ubwo batemberaga mu rwuri rwe, Perezida Paul Kagame yagabiye Inka umunyamakuru Andrew Mwenda wazanye na Muhoozi mu Rwanda ndetse na Brig Gen Ronald Rwivanga usanzwe ari Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 + 19 =

Previous Post

Tshisekedi yasabye Umwami w’u Bwongereza gukoresha ububasha akagira icyo asaba u Rwanda

Next Post

Igorofa y’akataraboneka yujujwe n’umukinnyikazi wa Film mu Rwanda ikomeje kuvugisha benshi

Related Posts

Umuhanzi Nyarwanda Josh yabwiye umugore we amagambo aryohereye

Umuhanzi Nyarwanda Josh yabwiye umugore we amagambo aryohereye

by radiotv10
22/10/2025
0

Umuhanzi w’Indirimbo z’Imana, Ishimwe Joshua yifurije isabukuru nziza umugore we, akoresheje amagambo aryohereye, amwibutsa ko urukundo amukunda ari ntagereranywa. Josh...

Indwara y’amatungo yagaragaye mu Karere ka Rubavu yatumye hafatwa ingamba

Indwara y’amatungo yagaragaye mu Karere ka Rubavu yatumye hafatwa ingamba

by radiotv10
22/10/2025
0

Indwara y’Uburenge ifata amatungo yagaragaye mu Mirenge itatu yo mu Karere ka Rubavu, yatumye Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu...

Ingabo z’u Rwanda zagiranye ibiganiro n’iza Qatar na Somalia

Ingabo z’u Rwanda zagiranye ibiganiro n’iza Qatar na Somalia

by radiotv10
22/10/2025
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi; yakiriye mugenzi we wa Somalia, n’Umugaba Wungirije w’Ingabo za Qatar...

Buri wese yagize icyo avuga: Ubutumwa bw’Abasenateri bashyizweho na Perezida Kagame

Buri wese yagize icyo avuga: Ubutumwa bw’Abasenateri bashyizweho na Perezida Kagame

by radiotv10
22/10/2025
0

Abasenateri bane bashyizweho na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame; bamushimiye icyizere yabagiriye cyo gukomeza gukorera Igihugu, bamwizeza kuzakorana umurava. Aba...

Ibyifuzo bitangwa n’abaherutse kwibasirwa n’ibiza bidasanzwe byabasize mu marira menshi

Ibyifuzo bitangwa n’abaherutse kwibasirwa n’ibiza bidasanzwe byabasize mu marira menshi

by radiotv10
22/10/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Murama mu Karere ka Kayoza baherutse guhura n’ibiza by’imvura byatwaye ubuzima bwa bamwe, bikanangiza...

IZIHERUKA

Ibivugwa nyuma yuko hagiye hanze amajwi ya Perezida wa Rayon
FOOTBALL

Ibivugwa nyuma yuko hagiye hanze amajwi ya Perezida wa Rayon

by radiotv10
22/10/2025
0

FARDC yatumye hazamuka ubwoba bwinshi mu gace ko muri Kivu ya Ruguru

FARDC yatumye hazamuka ubwoba bwinshi mu gace ko muri Kivu ya Ruguru

22/10/2025
Umuhanzi Nyarwanda Josh yabwiye umugore we amagambo aryohereye

Umuhanzi Nyarwanda Josh yabwiye umugore we amagambo aryohereye

22/10/2025
Impanuka ikomeye muri Uganda yahitanye benshi

Impanuka ikomeye muri Uganda yahitanye benshi

22/10/2025
Amakuru mashya y’urugamba rwa M23 yongeye kuvugwamo icyagaragayemo gifatwa nk’icyatunguranye

Amakuru agezweho mu mirwano ihanganishije AFC/M23 na FARDC

22/10/2025
Indwara y’amatungo yagaragaye mu Karere ka Rubavu yatumye hafatwa ingamba

Indwara y’amatungo yagaragaye mu Karere ka Rubavu yatumye hafatwa ingamba

22/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Igorofa y’akataraboneka yujujwe n’umukinnyikazi wa Film mu Rwanda ikomeje kuvugisha benshi

Igorofa y’akataraboneka yujujwe n’umukinnyikazi wa Film mu Rwanda ikomeje kuvugisha benshi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibivugwa nyuma yuko hagiye hanze amajwi ya Perezida wa Rayon

FARDC yatumye hazamuka ubwoba bwinshi mu gace ko muri Kivu ya Ruguru

Umuhanzi Nyarwanda Josh yabwiye umugore we amagambo aryohereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.