Ubwo umugabo yasangaga umugore we yinezezanya n’undi mu buriri bwabo icyakurikiyeho nticyababereye kiza bose

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu Murenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke, abagabo babiri n’umugore umwe w’umwe muri aba bagabo, bose bajyanywe mu Bitaro nyuma yuko umugabo umwe asanze mugenzi we ari gusambana n’umugore we mu buriri bwabo ku munsi w’Imana, hakavuka intugunda zasize bose bakomeretse.

Aba bantu uko ari batatu bajyanywe ku Bitaro bya Ruli biri muri aka Karere ka Gakenke nyuma yuko habayeho gushyamirana guturutse kuri uku gucana inyuma.

Izindi Nkuru

Ibi byabaye ku munsi w’Imana, ku Cyumweru tariki 08 Mutarama 2023, ubwo umugabo yasangaga umugore we aryamanye n’undi mugabo bari gukora ibyo mu buriri.

Byahise bizamurira umujinya uyu mugabo, yenda umuhoro atema uyu mugabo ndetse n’umugore we, arabakomeretsa, ariko na we arakomereka.

Uyu mugabo yasanze ari gusambana n’umugore we yamutemye mu rutugu, mu gihe umugore we yanamuciye urutoki akanamutema mu mugongo.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Ruli buvuga ko aba bose uko ari batatu bahise bajyanwa kuvurirwa ku Bitaro bya Ruli ndetse ko kugeza ubu bakiri kwitabwaho n’abanga.

Jean Bosco Hakizimaba uyobora uyu Murenge wa Ruli, avuga ko ubusanzwe ubusambanyi busanzwe ari ingeso igayitse Ariko gufata umuntu noneho ukamujyana ku buriri bw’umugabo wawe ni bibi kurushaho.”

Uyu muyobozi wanenze aba bakoze iki gikorwa kigayitse cyo gucana inyuma ariko bigakorwa no mu buryo bubi, yavuze ko nk’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bagiye kurushaho kongera imbaraga mu bukangumbaga bwo gusaba imiryango kubana mu mahoro.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru