Saturday, June 14, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Udahemuka wayoboye Kamonyi yahishuye umutwaro uba uri ku gahanga ka ba Meya bamwe

radiotv10by radiotv10
25/11/2021
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Udahemuka wayoboye Kamonyi yahishuye umutwaro uba uri ku gahanga ka ba Meya bamwe
Share on FacebookShare on Twitter

Uwigeze kuyobora akarere ka Kamonyi, Udahemuka Aimable wavuyeho yeguye, yavuze ko bamwe mu bayobozi b’Uturere begura babitewe no kurambirwa umutwaro w’imitego n’igitutu bashyirwaho na bamwe mu bo bakorana.

Udahemuka Aimable wabaye umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi kuva muri Gashyantare 2016 kugeza muri Nyakanga 2017, yavuyeho yeguye ku mpamvu ze bwite nk’uko byatangajwe icyo gihe.

Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI TV dukesha iyi nkuru, yavuze ko kuyobora Akarere ari inshingo zitoroshye ariko zinashoboka ariko ko nk’umuntu mushya ukikinjiramo bimutonda kuko umwanya wose aba agomba gukora kubera imiterere ya kariya kazi kaba kareba inzego zose.

Ubwo Udahemuka yegura ku nshingano ze, byatangajwe ko yeguye ku mpamvu ze bwite, icyakora we akavuga ko atari ko byari biri kuko na we yabanje guhamagazwa n’uwari ubakuriye.

Icyo gihe kandi habayeho inkundura yo kwegura kw’abayobozi b’Uturere dutandukanye mu kiswe “Tour du Rwanda”

Udahemuka ati “Byasaga n’ibiha urw’amenyo urwego rwari rudukuriye nka Minisiteri, ntabwo uvuga ngo uyu munsi Nyagatare baragiye, Kamonyi na yo baragiye, ukumva Rusizi baragiye, ukumva Nyabihu baragiye…”

Udahemuka usa nk’unenga imiyoborere ya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ya kiriya gihe, agira ati “Ku bwa Shyaka na Gatabazi nzi ko byagenjeje amaguru macye ari na byo nifuriza aba batangiye. Erega hari n’ugenda ananijwe.”

Avuga ko hari n’igihe “Njyanama yitendeka kuri Mayor cyangwa kuri nyobozi ikavuga iti beguye cyangwa begujwe ariko bose bandika ko beguye ku mpamvu zabo bwite. Bashatse bazabihindura umuntu akajya avuga impamvu agiye.”

Yanagarutse ku gitutu bashyirwagaho n’uwari umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza (NSS) mu Majyepfo, ati “Nta mu mayor wo mu Majyepfo mu bo twavanyeho atokeje igitutu ku buryo akosa igitutu ukumva urahungabanye. Niba akiriho azorohereze aba bashya bagiyeho kugira ngo atazabasigara mu mutwe nk’uko yansigayemo.”

Udahemuka avuga kandi ko muri izo nshingano ziremereye kuriya, nta na rimwe bajya bashimwa ku buryo na byo biri mu baca intege ahubwo bakirirwa basimbuka imitego myinshi batezwe na bamwe mu bo bakorana.

Ati “Abenshi urebye umuntu arazinukwa ariko singiye gutera ubwoba no guca intege bagenzi banjye bagiye bashya. Nibakorane neza nk’ikipe ibyo by’imitego bagerageze kubigabanya.”

Yavuze ko ubwo yeguraga byari byategetswe n’uwari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Kaboneka Francis gusa ko ubu yamubabariye.

Avuga ko Kaboneka ubwe yihamagariye uwari Perezida wa Njyanama ya Kamonyi, akamubwira ibyo ari buvuge agaragaza amakosa yatumye uyu Udahemuka yegura.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen − twelve =

Previous Post

Huye: Barasaba kwegerezwa irimbi, ubuyobozi buti “ntabwo buri Kagari karigira”

Next Post

DRCongo: M23 yakubiswe incuro ivanwa mu duce tubiri yari yigaruriye

Related Posts

Amakuru mashya: Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ yahamijwe ibyaha aranakatirwa

Amakuru mashya: Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ yahamijwe ibyaha aranakatirwa

by radiotv10
13/06/2025
0

Umunyamakuru Sengabo Jean Bosco wamenyekanye nka Fatakumavuta, yahamijwe ibyaha akurikiranyweho bishingiye ku byo yatangazaga ku byamamare birimo gutangaza amakuru y’ibihuha,...

Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Muhanga yavuze ku guhagarika izi nshingano n’icyabimuteye

Uruganda rwakoragamo umukozi wapfiriye mu kazi rwagize icyo rwizeza ubuyobozi

by radiotv10
13/06/2025
0

Ubuyobozi bw’uruganda ‘Basile Industries ltd’ ruherereye mu Karere ka Muhanga, rwakoragamo umukozi wishwe n’imashini yakoreshaga, rwizeje ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ko...

Kazungu wifuza gusubira muri Sosiyete nyarwanda yahishuye icyamushoye mu bwicanyi

Kazungu wifuza gusubira muri Sosiyete nyarwanda yahishuye icyamushoye mu bwicanyi

by radiotv10
13/06/2025
0

Mu rubanza rw’ubujurire, Kazungu Denis wiyemereye kwica abantu barenga 10 babonetse bashyinguye iwe, yatakambiye Urukiko ngo rumugabanyirize igihano cya burundu...

Bwa mbere ingengo y’imari y’u Rwanda yageze muri Miliyari 7.000Frw: Menya iby’ingenzi azashyirwamo

Bwa mbere ingengo y’imari y’u Rwanda yageze muri Miliyari 7.000Frw: Menya iby’ingenzi azashyirwamo

by radiotv10
13/06/2025
0

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yemeje ishingiro ry’Umushinga w’Ingengo y’Imari y’umwaka wa 2025-2026 wa miliyari 7 032 Frw, ugaragaza ubwiyongere...

Umusore wari wanditse kuri WhatsApp ko hari icyo yishinja yabonetse yapfuye

Umusore wari wanditse kuri WhatsApp ko hari icyo yishinja yabonetse yapfuye

by radiotv10
12/06/2025
0

Umusore w’imyaka 21 y’amavuko wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, wari wanyujije ubutumwa kuri WhatsApp ko yishinja...

IZIHERUKA

Umuntu umwe rukumbi warokotse impanuka havuzwe ibyo yabwiye ababyeyi be akirokoka
AMAHANGA

Umuntu umwe rukumbi warokotse impanuka havuzwe ibyo yabwiye ababyeyi be akirokoka

by radiotv10
13/06/2025
0

Amakuru mashya: Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ yahamijwe ibyaha aranakatirwa

Amakuru mashya: Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ yahamijwe ibyaha aranakatirwa

13/06/2025
Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Muhanga yavuze ku guhagarika izi nshingano n’icyabimuteye

Uruganda rwakoragamo umukozi wapfiriye mu kazi rwagize icyo rwizeza ubuyobozi

13/06/2025
Kazungu wifuza gusubira muri Sosiyete nyarwanda yahishuye icyamushoye mu bwicanyi

Kazungu wifuza gusubira muri Sosiyete nyarwanda yahishuye icyamushoye mu bwicanyi

13/06/2025
Igisirikare cya Israel kikomanze mu gatuza ko kivuganye Abajenerali batatu bakomeye b’ikindi Gihugu

Igisirikare cya Israel kikomanze mu gatuza ko kivuganye Abajenerali batatu bakomeye b’ikindi Gihugu

13/06/2025
Umuhanzi Chris Eazy ari mu gahinda gakomeye k’ibyago byo gupfusha umubyeyi

Umuhanzi Chris Eazy ari mu gahinda gakomeye k’ibyago byo gupfusha umubyeyi

13/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
DRCongo: M23 yakubiswe incuro ivanwa mu duce tubiri yari yigaruriye

DRCongo: M23 yakubiswe incuro ivanwa mu duce tubiri yari yigaruriye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Umuntu umwe rukumbi warokotse impanuka havuzwe ibyo yabwiye ababyeyi be akirokoka

Amakuru mashya: Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ yahamijwe ibyaha aranakatirwa

Uruganda rwakoragamo umukozi wapfiriye mu kazi rwagize icyo rwizeza ubuyobozi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.