Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Uganda: Abakekwaho kurasa ku modoka y’umujenerali ukomeye basubiye imbere y’Urukiko

radiotv10by radiotv10
16/11/2022
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Uganda: Abakekwaho kurasa ku modoka y’umujenerali ukomeye basubiye imbere y’Urukiko
Share on FacebookShare on Twitter

Abantu umunani bakurikiranyweho kugaba igitero ku modoka ya General Edward Katumba Wamala wabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, basubiye imbere y’Urukiko, umwe mu babunganira abwira Urukiko ko bakorewe iyicarubozo aho bafungiye.

Aba bantu bakurikiranyweho kugira uruhare mu gitero cyabaye mu gitondo yo ku ya 1 Kamena 2021, cyahitanye umukobwa w’uyu Mujenerali, Brenda Nantongo n’umushoferi we Haruna Kayondo.

Kuri uyu wa Mbere tariki 14 Ugushyingo 2022, aba bantu bongeye gusubizwa imbere y’Urukiko ariko Ubushinjacyaha busaba Umucamanza ko yabongerera igihe kuko hari ibimenyetso batarakira kandi bategereje.

Abanyamategeko bagize inteko y’Ubushinjacyaha, ari bo Lino Anguzu; Marion Ben Bella na Joseph Kyomuhendo bavuze ko nubwo bamaze koherereza abanyamategeko bunganira abaregwa ibimenyetso, ariko hari ibindi bagitegereje.

Urukiko rwafashe icyemezo cyo kwimurira urubanza tariki 28 Ugushyingo 2022 mu gihe uruhande rw’abanyamategeko bunganira abaregwa, bo bavugaga ko biteguye kuburana.

Abaregwa muri uru rubanza; ni ni Yusuf Siraje Nyanzi, Hussein Sserubula, Muhammad Kagugube, Sirimani Kisambira, Abudullah Aziz Ramadhan, Dunka, Kamada Walusimbi, Habib Ramadhan Marjan na Huzaifah Wampa.

Baregwa ibyaha 30 bifitanye isano na kiriya gitero cyagabwe ku modoka ya General Edward Katumba Wamala akaba Minisitiri w’Imirimo n’ubwikorezi.

Uyu musirikare mukuru, nyuma yuko asimbutse kiriya gitero, yagaragaye ashima Imana, avuga ko Imana yamuhaye amahirwe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen − 6 =

Previous Post

Ni gute umuntu yaka inguzanyo yo gushyingura?- Evode anenga abasesagura

Next Post

Bashyira imbaraga mu kudukuramo amafaranga ariko ntibazishyire mu kuturengera- Abamotari bongeye gusharirirwa

Related Posts

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

by radiotv10
29/01/2026
0

Matata Ponyo Mapon, a politician who held top positions in the Democratic Republic of Congo (DRC), including Prime Minister, said,...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

The Local Authorities of the North Kivu, appointed by the AFC/M23 coalition, provided assistance to people that were affected by...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Bashyira imbaraga mu kudukuramo amafaranga ariko ntibazishyire mu kuturengera- Abamotari bongeye gusharirirwa

Bashyira imbaraga mu kudukuramo amafaranga ariko ntibazishyire mu kuturengera- Abamotari bongeye gusharirirwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.