Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Uganda: Abakekwaho kurasa ku modoka y’umujenerali ukomeye basubiye imbere y’Urukiko

radiotv10by radiotv10
16/11/2022
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Uganda: Abakekwaho kurasa ku modoka y’umujenerali ukomeye basubiye imbere y’Urukiko
Share on FacebookShare on Twitter

Abantu umunani bakurikiranyweho kugaba igitero ku modoka ya General Edward Katumba Wamala wabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, basubiye imbere y’Urukiko, umwe mu babunganira abwira Urukiko ko bakorewe iyicarubozo aho bafungiye.

Aba bantu bakurikiranyweho kugira uruhare mu gitero cyabaye mu gitondo yo ku ya 1 Kamena 2021, cyahitanye umukobwa w’uyu Mujenerali, Brenda Nantongo n’umushoferi we Haruna Kayondo.

Kuri uyu wa Mbere tariki 14 Ugushyingo 2022, aba bantu bongeye gusubizwa imbere y’Urukiko ariko Ubushinjacyaha busaba Umucamanza ko yabongerera igihe kuko hari ibimenyetso batarakira kandi bategereje.

Abanyamategeko bagize inteko y’Ubushinjacyaha, ari bo Lino Anguzu; Marion Ben Bella na Joseph Kyomuhendo bavuze ko nubwo bamaze koherereza abanyamategeko bunganira abaregwa ibimenyetso, ariko hari ibindi bagitegereje.

Urukiko rwafashe icyemezo cyo kwimurira urubanza tariki 28 Ugushyingo 2022 mu gihe uruhande rw’abanyamategeko bunganira abaregwa, bo bavugaga ko biteguye kuburana.

Abaregwa muri uru rubanza; ni ni Yusuf Siraje Nyanzi, Hussein Sserubula, Muhammad Kagugube, Sirimani Kisambira, Abudullah Aziz Ramadhan, Dunka, Kamada Walusimbi, Habib Ramadhan Marjan na Huzaifah Wampa.

Baregwa ibyaha 30 bifitanye isano na kiriya gitero cyagabwe ku modoka ya General Edward Katumba Wamala akaba Minisitiri w’Imirimo n’ubwikorezi.

Uyu musirikare mukuru, nyuma yuko asimbutse kiriya gitero, yagaragaye ashima Imana, avuga ko Imana yamuhaye amahirwe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 + five =

Previous Post

Ni gute umuntu yaka inguzanyo yo gushyingura?- Evode anenga abasesagura

Next Post

Bashyira imbaraga mu kudukuramo amafaranga ariko ntibazishyire mu kuturengera- Abamotari bongeye gusharirirwa

Related Posts

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

The Local Authorities of the North Kivu, appointed by the AFC/M23 coalition, provided assistance to people that were affected by...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi ya Nigeria yarashe ibyuka biryana mu maso mu gutatanya abaturage bigaragambyaga mu mujyi wa Lagos, bamagana ibikorwa byo gusenya...

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

IZIHERUKA

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe
AMAHANGA

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

29/01/2026
Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

29/01/2026
Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Bashyira imbaraga mu kudukuramo amafaranga ariko ntibazishyire mu kuturengera- Abamotari bongeye gusharirirwa

Bashyira imbaraga mu kudukuramo amafaranga ariko ntibazishyire mu kuturengera- Abamotari bongeye gusharirirwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.