Uganda: Abasivile batunze imbunda bikubye kabiri mu myaka 6, ababisabye bagitegereje ni 17.000

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abasivile batunze imbunda muri Uganda bakomeje kwiyongera kuko kuva muri 2016 kugeza uyu munsi bavuye ku bihumbi bitatu (3 000) bagera ku bihumbi bitanu (5 000).

Komiseri w’Umuryango w’ibigo byigenga bicunga umutekano (PSOs/Private Security Organisations), Charles Ssebambulidde yatangaje ko abantu bifuza kugura cyangwa gutumiza imbunda bafunguriwe imiryango yo kwaka uburenganzira.

Izindi Nkuru

Gusa avuga ko bagomba kugaragaza impamvu zifatika bifuza izo ntwaro nko kuba bafite impungenge zijyanye n’umutekano wabo.

Yagize ati “Niba impamvu utanga itumvikana mu buryo buhagije cyangwa itsinda rishinzwe kubigenzura rigasanga ufite imyitwarire itazwi, polisi izahita itesha agaciro ubusabe bwawe cyangwa ikwambure imbunda wahawe.”

Charles Ssebambulidde yatangaje ko inyandiko ya Polisi yo kuzuza kugira ngo umuntu asabe ubwo burenganzira, ubwayo igura ibihumbi 50 by’amashilingi ya Uganda.

Iyo nyandiko iyo imaze kuzuzwa ishyikirizwa Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Uganda binyujijwe kuri Komiseri wa Polisi ushinzwe ibigo byigenga bishinzwe umutekano n’intwaro.

Ssebambulidde yavuze kandi ko ushaka gutunga imbunda, agomba kugaragaza ko yahuguwe ku bijyanye no gutunga imbunda, ubundi akagaragaza urwandiko rwifuza kugura imbunda n’ikigo kibifitiye ububasha.

Ntiyagaragaje igihe bisaba kugira ngo uwujuje ibisabwa ahabwe imbunda yifuza, ndetse ntiyanasobanuye impamvu benshi mu basabye izi mpushya mu myaka ine ishize batazihawe nyuma yo kunyura mu nzira zose ziteganywa n’amategeko.

Ikinyamakuru The Observer gitangaza ko hari amakuru avuga ko abantu barenga ibihumbi 17 basabye ubu burenganzira bagitegereje kuva muri 2018.

Nanone kandi hari amakuru avuga ko umubare w’abasivile batunze imbunda zo mu bwoko bwa masotera (Pistol) wavuye ku bihumbi bitatu (3 000) wari uriho muri 2016, ukaba ugeze ku bihumbi bitanu (5 000).

Umwe mu bapolisi wahaye amakuru iki kinyamakuru yagize ati “Hari igenzura ryakozwe umwaka ushize ku bijyanye n’imbunda nto z’ibigo byigenga bicunga umutekano ndetse n’abasivile. Ndashaka kubamenyesha ko imibare igaragaza ko abantu barenga 4 900 bamaze guhabwa imbunga naho kompanyi zigenda zicunga umutekano zifite intwaro 23 000.”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru