Abasirikare n’Abapolisi bazengurutse Icyicaro Gikuru cy’Ishyaka rya Hon. Robert Kyagulanyi, uzwi nka Bobi Wine muri muzika, mu rwego rwo kuburizamo umugambi w’imyigaragambyo bivugwa ko iri gutegurwa n’abamushyigikiye.
Izi nzego z’umutekano zagose ibiro bya NUP, ishyaka rya Robert Kyagulanyi, biherereye i Kampala mu Murwa Mukuru wa Uganda, aho baharamukiye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 22 Nyakanga.
Bobi Wine yerekanye amashusho y’abasirikare bahagaze iruhande rw’imodoka za gisirikare muri iki gitondo, ashyiraho ubutumwa agira ati “Mbere y’inama yacu iteganyijwe muri iki gitondo, ingabo n’abapolisi bagose ibiro by’ishyaka NUP. Ubutegetsi bufite ubwoba bw’ abaturage kuko bazi akarengane babakorera.”
Biravugwa ko kuri uyu wa Kabiri urubyiruko rwo muri Uganda rukorera imyigaragambyo y’amahoro ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko mu rwego rwo kwamagana icyo bita ruswa ikabije ndetse n’ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu bashinja ubutegetsi bwa Museveni.
Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, Kituuma Rusoke, yatangaje ko abashinzwe umutekano bafashe ingamba zo kwirinda icyo yise imyigaragambyo y’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi.
Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ubwo yagezaga ijambo ku baturage, Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yaburiye urubyiruko rwo mu Gihugu cye ruteganya gukorera imyigaragambyo mu mujyi wa Kampala, ko bari gukina n’umuriro, abasaba kuzibukira kwishora muri ibi bikorwa.
Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine w’imyaka 42, winjiye muri politike mu myaka yashize ahangana cyane na Perezida Yoweri Museveni w’imyaka 79, wayoboye Uganda kuva mu 1986.
Shemsa UWIMANA
RADIOTV10