Friday, November 7, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Uganda: Ibyabaye ku Badepite 11 b’Abagore bari biyemeje kwigaragambya ntibabyiyumvishaga

radiotv10by radiotv10
27/04/2023
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Uganda: Ibyabaye ku Badepite 11 b’Abagore bari biyemeje kwigaragambya ntibabyiyumvishaga
Share on FacebookShare on Twitter

Abadepite 11 b’igitsinagore bo mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda, bari biyemeje gukora imyigaragambyo, batawe muri yombi bakiri ku Ngoro y’Inteko ubwo bashakaga kwerecyeza kuri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, babanza kwinangira bavuga ko nabwo ari ukubangamirwa.

Ibi byabaye kuri uyu wa Kane tariki 27 Mata 2023, ubwo izi ntumwa za rubanda zo mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda, ziyemezaga gukora imyigaragambyo yo mu mahoro.

Ni imyigaragambyo n’ubundi yari iyo kwamagana ibyo bavuga ko bakorerwa na Polisi n’inzego z’umutekano ngo zibabangamira mu bikorwa binyuranye birimo n’ibikorwa by’inama.

Izi nzego bashakaga kwamagana, ni na zo zahise zibata muri yombi batararenga umutaru ngo bakore iyi myigaragambyo yabo bari bateguye.

Amafoto n’amashusho akomeje kugaragara ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza izi ntumwa za rubanda z’igitsinagore, ziri guhangana na Polisi ubwo yabafataga ibinjiza mu modoka ngo bajye gutabwa muri yombi.

Ubwo aba Badepite bafatwaga, bavugaga mu majwi arangurura, ko n’ibi bakorewe ari ukubangamirwa kuko bari bateguye iyi myigaragambyo yo mu mahoro none bakaba bakomwe mu nkokora n’inzego bashinja kubabangamira.

Batawe muri yombi batageze ku ntego yabo

Bari biyemeje gukora imyigaragambyo

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen + 2 =

Previous Post

Icyemezo cya mbere cyafatiwe uwagaragaye akora ibiterasoni cyamenyekanye

Next Post

Moses Turahirwa watangaje ibyateje impaka yahamagajwe na RIB

Related Posts

AFC/M23 yongeye kugaragariza amahanga amarorerwa akorwa n’uruhande bahanganye inayerurira icyo yiyemeje

AFC/M23 yongeye kugaragariza amahanga amarorerwa akorwa n’uruhande bahanganye inayerurira icyo yiyemeje

by radiotv10
07/11/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko rigikomeje guhagarara ku ntego yo gucungura Abanyekongo bakomeje gukandamizwa n’ubutegetsi bw’Igihugu cyabo, nyuma yuko yerekanye amashusho...

Abasirikare barimo Aba-Colonel mu gisirikare cya Congo bakurikiranyweho kunyereza kawunga, umuceri n’amata

Abasirikare barimo Aba-Colonel mu gisirikare cya Congo bakurikiranyweho kunyereza kawunga, umuceri n’amata

by radiotv10
07/11/2025
0

Abasirikare 11 bo ku rwego rw’Abofisiye n’aba Sous-officiers mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), barimo batatu bafite...

Eng.-Senior FARDC Soldiers including Colonels accused of diverting food supplies such as rice and milk

Eng.-Senior FARDC Soldiers including Colonels accused of diverting food supplies such as rice and milk

by radiotv10
07/11/2025
0

Eleven soldiers ranked as Officers and Sous-officiers within the Armed Forces of the Democratic Republic of Congo (FARDC), including three...

Umushinjacyaha w’i Burundi yahunze Igihugu nyuma yuko konti ye itahuweho amafaranga menshi

Umushinjacyaha w’i Burundi yahunze Igihugu nyuma yuko konti ye itahuweho amafaranga menshi

by radiotv10
06/11/2025
0

Umushinjacyaha wo ku rwego rw’Igihugu mu Burundi ushinzwe Komini za Kirundo na Busoni, mu Ntara ya Butanyerera amaze iminsi ahungiye...

Perezidante wa Mexico yafashe icyemezo cyo kujyana mu nkiko umugabo wamukorakoreye mu ruhame

Perezidante wa Mexico yafashe icyemezo cyo kujyana mu nkiko umugabo wamukorakoreye mu ruhame

by radiotv10
06/11/2025
0

Perezida wa Mexico, Madamu Claudia Sheinbaum, yatangaje ko agiye kurega umugabo wamukoreye ihohoterwa rishingiye ku gitsina, nyuma yuko hari ugaragaye...

IZIHERUKA

Style on a Budget: How to Build a Chic Wardrobe in Kigali Without Breaking the Bank
IMYIDAGADURO

Style on a Budget: How to Build a Chic Wardrobe in Kigali Without Breaking the Bank

by radiotv10
07/11/2025
0

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

07/11/2025
Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

07/11/2025
Umunyamakuru wa siporo uzwi mu Rwanda wasezeye igitangazamakuru yakoreraga hamenyakenye aho yerecyeje

Umunyamakuru wa siporo uzwi mu Rwanda wasezeye igitangazamakuru yakoreraga hamenyakenye aho yerecyeje

07/11/2025
AFC/M23 yongeye kugaragariza amahanga amarorerwa akorwa n’uruhande bahanganye inayerurira icyo yiyemeje

AFC/M23 yongeye kugaragariza amahanga amarorerwa akorwa n’uruhande bahanganye inayerurira icyo yiyemeje

07/11/2025
Abasirikare barimo Aba-Colonel mu gisirikare cya Congo bakurikiranyweho kunyereza kawunga, umuceri n’amata

Abasirikare barimo Aba-Colonel mu gisirikare cya Congo bakurikiranyweho kunyereza kawunga, umuceri n’amata

07/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Moses Turahirwa watangaje ibyateje impaka yahamagajwe na RIB

Moses Turahirwa watangaje ibyateje impaka yahamagajwe na RIB

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Style on a Budget: How to Build a Chic Wardrobe in Kigali Without Breaking the Bank

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.